‘Prime’ y’abakozi iri gutuma abarwayi barenganira ku bitaro bya Gihundwe
Ku bitaro bya Gihundwe biherereye mu karere ka Rusizi abakozi bamwe b’ibitaro nibo babona agahimbazamusyi (prime) abandi ntibakabone, ni nyuma y’uko inama y’ubuyobozi bw’ibitaro yemeje ko agahimbazamusyi kajya gahabwa abaganga gusa n’umuyobozi w’ubutegetsi (Admin) w’ibitaro. Ibi ngo byatumye abatanga izindi servisi muri ibi bitaro badohoka kuko hari ibyo badahabwa kimwe n’abandi bakozi. Umuseke wasanze abarwayi kuri ibi bitaro kuri uyu wa mbere bemeza ko aribo babirenganiramo.
Bamwe ngo bakora 40Km bajya ku bitaro bya Bushenge i Nyamasheke aho kwivuriza hafi yabo i Gihundwe aho bakirwa nabi.
Francois Kanyeshyamba twasanze avuga ko amaze amasaha atanu ategereje guhabwa serivisi, abwira Umuseke ko arushye kandi ababaye cyane.
Kanyeshamba ati “Ndarambiwe, nazindukiye hano maze amasaha arenga atanu nicaye, uwari kutwakira batubwiye ko yibagiwe urufunguzo yagiye agiye kuruzana, none dore amasaha n’amasaha arashize.”
Imvugo ihari “Gukora uko bashaka”
Abakozi bimwe agahimbazamusyi ngo bagaragaje ikibazo cyabo ariko bamwe barabizira, kuko hari abafunzwe ariko bahita barekurwa basanze bari barenganyijwe. Aba badahabwa agahimbazamushyi bavuga ko hari n’abakora amasaha menshi kurenza abaganga bakabona.
Umwe mu bakozi utifuje gutangazwa yavuze ko ubuyobozi butonesha bamwe mu bakozi.
Ati “Hashize imyaka ibiri abakozi bamwe bahabwa amafaranga abandi ntibayahabwe kandi twese turi abakozi b’ibitaro. Bamwe bahitamo gutanga serivisi uko bashaka kubera ubwo busumbane, twarabivuze twararushye, twandikiye akarere na MINISANTE ariko twarahebye, nicyo kinatera bamwe mu bakozi kwigendera bakajya mu mavuriro yigenga kuko ariho bahabwa amafaranga ya prime kandi bakanahembwa uko bikwiye.”
Uyu mukozi yemeza nawe ko hari abarwayi koko bajya kwivuriza ku bitaro bya Bushenge baciye ku bitaro bya Gihundwe bibegereye.
Abakozi bandi kuri ibi bitaro bavuga ko hari n’ikibazo cy’imiyoborere y’ibitaro aho usanga n’ibikoresho by’ibitaro bikoreshwa mu nyungu bwite z’abayobozi nk’aho imodoka y’ibitaro ikoreshwa mu bucuruzi bw’amakara.
Mme Jeanne d’Arc Uwambaje umuyobozi ushinzwe ubutegetsi kuri ibi bitaro yabwiye Umuseke “Si njye muvugizi w’ibitaro njye ntanga raporo gusa.”
Dr Placide Nshizirungu umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe we yabwiye Umuseke ko kiriya kibazo gihari ariko bandikiye inzego zibishinzwe
Dr Nshizirungu ati “natwe twarakivuze twararushye kandi twakigejeje ku nzego zibishinzwe gusa ikibazo natwe ni abatatwishyura tukaba natwe tutarabona uburyo, gusa byaravuzwe ntayandi makuru narenza kubyo natangaje mbere turategereje.”
Abakozi bakora muri ibi bitaro bifuza ko bahabwa bose agahimbazamushyi hakavaho ubusumbane butera gukora nabi ingaruka zikagera ku barwayi bagana ibitaro.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
16 Comments
Aho re mbivuga ubuse iyi modoka izize iki nyamara hakorwe isuzuma hakiri kare uyu udahari yari yaryamye azahembwa nyine ukwezi gushize niki utumva se umuyobozi wibitaro akurikirane ayo makuru wasanga atazi ko biriho ahhhhaaaa Umuseke muri abagabo nkunda amakuru yanyu pe Muratuvugira yewe natwe twarahebye
Mbega amakara!!! IFOTO iruta amagambo igihumbi….!
birakaze
UBUNDI SIBYIZA KWANDIKA INKURU UDAHAGAZEHO;KUKO NKUMUCAMANZA AGUSABYE IBISOBANURO USHOBORA KUBIBURA
URAKOZE
itangazamakuru ryigenga riracyabura byinshi mu mwuga waryo,ninde udashobora gutakaza urufunguzo muri iyi si,ikindi kandi iyo hariinkuru ushaka wegera nyirayo utamubona ukamuhamagara,buriya bibaye iby’ubutabera uriya munyamakuru yasezera muri uriya mwuga.courage.
Sha niba ari nawe wari wataye urwo rufunguzo rero umenye ko ibyanyu byagaragaye ahubwo!
Ni gute uta urufunguzo hagashira amasaha angana gutyo utaragaruka ku kazi se? ese nta rufunguzo rwa reserve mugira?
Itangazamakuru rizajya ribagaragaza mwararenganyije abaturage nimurangiza mukangishe abantu inkiko ngo itangazamakuru ryigenga riracyabura byinshi? hehehehehehe
Niko mwikundira irya Leta ribaha amahoro mugakora ibyo mushaka se?
Plz! umunyamakuru ibyo yagombaga gukora yarabikoze, abo yagombaga kuvugisha baramuvugishije. Ntabwo umunyamakuru agiye avuga ibyo buri wese yifuza, nta makuru yazatangazwa !
ibyo kuvurwa ari uko umuntu yishyuye VIP nabyo ubuyobozi bw’ibi bitaro buzabisuzume neza kuko hari abaharenganira
Noneho ndumiwe pe! ngo urufunguzo rwabuze? ubundi se urufunduzo rw’ibiro urutahana murugo gute? nzi neza ko hari ahantu hateganijwe habikwa imfuguzo z’ibiro usibye Caisse.
ariko ikibabaje cyane niyo modoka yikoreye amakara kandi yaragenewe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima (Supervision). mumabwiriza ya MINISANTE kirazira gukoresha izi modoka igikorwa icyo aricyo cyose kitajyane na service z’ubuzima.keretse niba ibitaro bitekera abarwayi.
MINISANTE nibakore descente bacyemure biriya bibazo
Gutahana urufunguzo byo ni ibisanzwe. Ahubwo hagomba kubaho urundi mu bitaro / mu kigo, rubikwa n’ushinzwe ibikoresho (logistics officer)
Muzagere no kubindi bitaro na Murunda rutsiro nuko Prime ihabwa bamwe abandi……
Gihundwe ndabona akayo karanze guhinduka? jye narahakoze ariko ikibazo gihari cyakemurwa n’uko Minisante yagikemurana ubushishozi, kdi abaturage ba RUSIZI baraharenganira. bigatanga n’isura mbi kubaturanyi bacu b’i Bukavu.
Abantu bajye bavugisha ukuri kuki ibitaro bya Gihundwe bihoramo indugunda cyane cyane kubijyanye n’amafranga nibyo byonyine biba ahantu bakennye kuburyo babura amafranga yo gutanga agahimbaza musyi? ese kuki kagenewe abakozi bose nkaba numva abayobozi aribo bagatera mu gifu gusa ubona na ADMINI baramuha prime y’uwateye urushinge, y’uwaraye abyaza , y’uwaraye mu rubagiro kubera iki?ese ubundi kuki kagenwe ? nukugirango gahe courage umukozi atange service nziza kubanyarwanda bamugana.ababikurikirana neza bavuga ko no guhembwa ubu bataranahembwa, ubwo c umukozi wagowe muragirango avure nawe azungurizwa n’inzara? MINISANTE,MINICOFIN, MIFOTRA, n’abandi bireba nibahagurukire iki kibazo naho ubundu muzasanga mujya kuramira ibya sandaye.
NANJYE I GIHUNDWE NARAHAKOZE,NAHAVUYE UMUTIMA UGIYE GUTURIKA IYO UREBYE USANGA ABAKOZI BAHO NTA KIBAZO BAFITE AHUBWO UBUYOBOZI BWABO,ABABISHINZWE BAZAREBE ICYO BABAFASHA KUKO UKURIKIJE SYSTEME BAKORERAMO AHUBWO BARAKOMERA
Ushaka kumenya ibya Gihundwe azambaze nanjye narahakoze, Dr Placide uhayobora mujye mumusengera cyane kuko afite ikipe bafatanya kuyobora imuvangira cyane. Hari Bosco umuyobozi waCEA y’ibitaro niwe uri ku mutwe w’ibibazo byose biri igihundwe, ariko we ntawamurenganya ntiyize kuvura, ntabwo azi imvune ibamo ubanza atanazi amagara uko aryana. Ubuyobozi bw’akarere bwo ubanza budashaka Dr Placide niyo mpamvu bukandamiza abakozi b’ibitaro kugira ngo bigumure bakore amakosa agerekwe ku muyobozi w’ibitaro. Placide aherutse kwegura, minisante ishatse undi wajya kuyobora Gihundwe ibura n’umwe kuko ntawe utazi ikipe y’ubuyobozi bwa Rusizi district n’ibitaro bya gihundwe cyane cyane CEA yabyo. Dr Placide warenganye bamugaruye atumva atabona ariko ngo utinda mu nturo ukayanduriramo, nareba nabi……………
Hhhhhh
Imyaka igiye kuba itatu Dr Placide abwira abakozi ngo nibahumure ngo bazishyurwa amafaranga yabo yose, Ushinzwe abakozi afatanije na Comptable ngo nabo bakomeje kubarira buri mukozi ibirarane ibitaro bimufitiye.
Ese Mana ayo madeni azataha koko?
Umukozi waba agejejemo make ntiyajya hasi ya Milioni ebyiri, bivuze ko hari nabagejemo Milioni nk’esheshatu!
Banyamakuru b’umuseke, njye ndabashimye ku bw’iyi nkuru y’ikibazo nk’iki kimaze imyaka myinshi abakozi b’ibitaro babirenganiramo unaniwe akagenda, utabishoboye kubwo kwanga gusiga umuryango n’urugo akemera akarengana maze abarwayi nabo bakabihomberamo.
Muzadufashe mukurikirane iki kibazo mujye muzaduhe n’umwanzuro wacyo.
Bibaye ngombwa mwanabaza Minister Ninagwaho akatubwira icyo abibugaho kuko arakizi neza ariko yatereye agati mu ryinyo.
Ubanza kizakemuka aruko umuntu w’intwali akibajije Nyakubahwa Paul Kagame President wa Repubulika yasuye abaturage, naho ubundi ngo umukozi ushatse kukivugaho atabwa muri yombi ngo yigaragambije cyangwa ngo yagumuye abakozi byagera mu nkiko bagasanga ni inzirakatengane.
Gusaiki kibazo kirakomeye kuko aya mafaranga y’agahimbaza mushyi k’abakozi “prime” yaburiwe irengero hagati y’inzego zikomeye zirimo CEA, Ubuyobozi bw’ibitaro ariko ubanza n’iz’inama y’umutekano itaguye y’akarere ibiziho kuko iyo umukozi ashatse kubaza ibya prime mbona iyo commite y’umutekano ariyo iza kumuta muri yombi. Dutegereze tuzishyurwe cg tuzamburwe nta kundi.
Comments are closed.