Digiqole ad

President wa Argentina Cristina Fernandez bamusanzemo Cancer

Cristina Fernandez de Kirchner president w’igihugu cya Argentine, bamusanzemo indwara ya Cancer mu muhogo, ku gace bita ‘Thyroid gland’

Cristina ni president w'umupfakazi kuva mu Ukwakira umwaka ushize
Cristina ni president w'umupfakazi kuva mu Ukwakira umwaka ushize

Uyu mugore akaba azabagwa iyi ndwara tariki ya 4 Mutarama umwaka utaha nkuko byemejwe n’umuvugizi wa guverinoma ye.

Kubw’amahirwe y’uyu mugore w’imyaka 58, iyi ndwara ya Cancer ngo basanze itarakwirakwira ku bindi bice by’’umubiri we.

Umugabo we, Nestor Kirchner, nawe wigeze kuba President wa Argentine, yitabye Imana mu mwaka washize azize indwara y’umutima.

Kuva ku itariki ya Mutarama kugeza kuya 24, iyi minsi 20 uyu mugore azayimara yararekeye ubuyobozi Vice-President Amado Boudou.

Iyi cancer y’uyu mugore, bayibonye tariki 22 Ukuboza uyu mwaka, ubwo yari mu isuzuma ry’ubuzima risanzwe.

Christina Fernandez ngo ubusanzwe yagaragazaga imbaraga, nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko yaba afite uburwayi nk’ubu butoroshye.

Fernandez yatorewe kuyobora indi manda mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, atsinze bigaragara abo bari bahanganye. Ni umugore ukunzwe cyane na rubanda rwe muri kiriya gihugu.

Uyu mugore yiyongreye ku rutonde rw’abayobozi mu bihugu bya America y’epfo bafite indwara ya Cancer.

Yiyongereye kuri President wa Venezuela Hugo Chavez, uwa Paraguay Fernando Lugo, n’uwahoze ayobora Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, bagiye bagira ibibazo bya Cancer.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • uyumubyeyi IMANA izamurinde kabisa sha afite agasura nubwo ashaje yihangane

Comments are closed.

en_USEnglish