Digiqole ad

President Kagame yifatanyijen’abandi mu rugendo rwo kwibuka

Nyuma y’imihango yo kwibuka ku rwego rw’igihugu yaberaga kuri stade Amahoro i Remera, ku mugoroba hakozwe urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse na President Paul Kagame.

President Kagame n'urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka/photo PPU
President Kagame n'urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka/photo PPU

Uru rugendo rwatangiriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko rugana kuri stade Amahoro ahakomereje imihango y’ijoro ryo kwibuka.

Imihango y’ijoro ryo kwibuka yatangijwe na President Kagame acanira urumuri abari kuri stade, hanyuma ikomezwa n’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Urugendo rwatangiriye imbere y'inteko ishinga amategeko
Urugendo rwatangiriye imbere y'inteko ishinga amategeko
Bitegiye kwigira ku mateka mabi y'igihugu cyabo
Bitegiye kwigira ku mateka mabi y'igihugu cyabo
Kuri stade president Kagame yacaniye urubyiruko urumuri rw'ijoro ryo kwibuka
Kuri stade president Kagame yacaniye urubyiruko urumuri rw'ijoro ryo kwibuka
Madam Jeannette Kagame acanira urubyiruko urumuri rwo kwibuka
Madam Jeannette Kagame acanira urubyiruko urumuri rwo kwibuka
Mu ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro
Mu ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro

Photos:PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ibi bitanga ikizere ku rubyiruko cyane ku bana yewe kuri twebwe abanyarwanda! Kagire ihirwe n’imigisha myinshi Président wacu paul kagame, abayobozi mwese mwitanga mutizigamye, nawe munyarw. uharanira icyakuzamura ari nako uzamura urwaduhetse!

  • keep it up

  • muri intwari kabisa

  • Kwibuka ni ngombwa kandi tuzaha twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi.Ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ubwitange akomeje kgaragaza, Imana imuhe umugisha, ubutwari n’ubuhanga.
    Kwibuka ni ibyacu twese

  • Ubutaka bubarusha ubupfura, bwo bwabatubikiye, duhore tubibuka kandi tube intwari kuko sikubw’impuhwe zabo

  • hari ibintu bibiri nshimira kagame kuba ndi fiere yicyo ndicyo kuba umwana wanjye atazarangwa n’amacakubiri nukuvuga ngo abana bose bavutse 94 ubwo butindi bw’ubwoko ntabwo bazi pe kandi nzi ko ariyo objectif ya kagame so mwicika intege twibuke aliko twiyubaka twabuze abacu aliko tuzabe abagabo bisoussssssssssss courage muri ibi bihe.

  • GUHORA WIBUKA BITUMA UHORA WIBAZA KANDI UTEKEREZA EJO HAZAZA ICYO WAKORA NGO IBYABAYE BITAZONGERA KANDI BIGUHA ITUZE KUKO WUMVA UHORA WIBUKA ABAWE UKUMVA MURI KUMWE!!! IMANA IKOMEZE IDUHE KWIBUKA NO GUTEKEREZA EJO HAZAZA ICYO TWAKORA NGO DUKOMEZE TWUBAKE URWANDA RWACU TURURINDA ICYAKONGERA KURUHUNGABANYA!! ABACU TUZAHORA TUBIBUKA ITEKA RYOSE!!.

Comments are closed.

en_USEnglish