Digiqole ad

President Kagame yashimiwe guteza imbere no gukunda Siporo

Kuri uyu wa kane, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino Olempiki ku isi, yashimiye President Kagame uruhare rwe mu guteza imbere siporo mu Rwanda.

Kagame yashimiwe gukunda Sport/ Photo PPU
Kagame yashimiwe gukunda Sport/ Photo PPU

Jacques Rogge,69, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashyikirije President Kagame igihembo yagenewe na International Olympic Committee (IOC) kitwa “IOC 2010 AWARD “Kubera urugero rwiza aha urubyiruko ku isi”

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku nshuro yambere, uyu muyobozi yashimiye president Kagame ndetse n’u Rwanda muri rusange aho rugeze mu guteza imbere sport, agereranyije n’aho rwavuye.

Yashimiye president Kagame uburyo atera inkunga irushanwa rya CECAFA kuko atanga ibihumbi 60 by’amadorari ngo ribashe kuba, “CECAFA Kagame Cup”

Ministre Mitali Protais ufite imikino mu nshingano ze, we yatangaje ko uruzinduko rwa Rogge mu Rwanda bazarwungukiramo byinshi kuko hari imishinga itandukanye yo kuzamura siporo mu Rwanda bazamumurikira.

President Kagame na Jacques Rogge
President Kagame na Jacques Rogge

Jacques Rogge nyuma yo kubonana na President Kagame, arajya gusura urwibutso rwa Genocide rwa Kigali, abonane na Ministre Protais Mitali, abonane kandi n’abagize  ishyirahamwe ry’imikino Olimpiki mu Rwanda, ndetse agirane ikiganiro n’abanyamakuru.

Umubiligi Jacques Rogge yayoboye ishyirahamwe ry’imikino Olempiki ku isi, rigenga andi mashyirahamwe yose Olempiki ku isi, kuva mu 2001.

Jacques yize ibijyanye no kubaga no kuvura abakinnyi (spécialiste en chirurgie et en médecine du sport), yabaye umukinnyi muri mikino yo gutwara ubwato hifashishijwe umuyaga (La Voile)

Yagiye mu mikino Olempiki ahagarariye Ububiligi mu  1968 i Mexico, mu 1972 i Munich no mu 1976 i Montréal muri Canada.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • nibyo koko president kagame ni intangarugero mu gushyigikira no guteza imbere imikino. congratulations HE

  • iyo yabaga yara dukijije Kalisa Jules wigize ikimana muri ferwafa. twakishima tukongera kwirebera umupira mwiza mu Rwagasabo. Perezida wacu wadukijije uri ya mugabo Jules ko atugeze ahantu.

  • braco prezida wacu, ariko tubabarire udukize ikinani jules na kazura bagize ferwafa akazu kabo

Comments are closed.

en_USEnglish