Digiqole ad

President Kagame yakiriwe na president Museveni

Kuri iki cyumweru nimugoroba, President Kagame na President Museveni bagiranye ibiganiro mu muhezo mu ngoro ya Museveni  i Entebbe.

President Museveni yakira Kagame i Entebbe
President Museveni yakira Kagame i Entebbe

President Kagame yageze i Kampala kuri iki cyumweru mu gitondo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiye guhabwa igihembo cya “Young Achievers’ Award” mu birori biba kuri iki cyumweru nijoro ahitwa Speke Resort i  Munyonyo muri Kampala.

Ijoro ry gutanga iki gihembo cya 2011, riraba riyobowe na Nabagereka, umwamikazi wa Buganda, hakaza kandi guhembwa abagore bageze ku bikorwa by’indashyikirwa no guhanga udushya.

President Kagame na President Museveni, baraba aribo bashyitsi bakuru muri iyi mihango.

President Kagame, aherekejwe na Louise Mushikiwabo ministre w’Ububanyi n’Amahanga, James Musoni Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu na Inyumba Aloysia Ministre w’Iterambere ry’umuryango mu Rwanda.

Mu gihe President Kagame yakirwaga muri State House i Entebbe, hari kandi Ambasaderi wa Uganda i Kigali bwana Richard Kabonero.

Mu ngoro yakiriramo abashyitsi, Museveni n'abaherekeje President Kagane
Mu ngoro yakiriramo abashyitsi, Museveni n'abaherekeje President Kagane
ba President Kagame na Museveni
ba President Kagame na Museveni

Source: newvision, Photos: PPU

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • conglaturations Mr president.

  • IGIHEMBO CYANYAKUBAHWA TURACYISHIMIYE NAKOMEREZAHO KA NDI UWAKOZE ARAHEMBWA CONGOTURATION

  • Nukuri Uwiteka abahe gufatanya bikomeye abahe kubana neza, abahe guteza imbere Afrika ndetse n’isi muri rusange. Twishimiye ubufatanya n’ubwumvikane bwa President Kagame Prezida wacu ndetse na Museveni umusaza wadufashije gutaha murwatubyaye. Mukomeze mukore ibikomeye muteze imbere isi mwiheshe agaciro mureke urwango rwahato nahato.

  • Iki gihembo abantu bagitanze bazi kureba kure, no gushishoza. Ku byo bagendeyeho bahemba perezida w’uRwanda HE Paul Kagame, ni ibyo babonaga yari amaze kugeza ku banyarwanda ndetse n’abandi bamufasheho akarorero. Imana ijye ikomeza imuhe imbaraga zo gukora neza, no guteza imbere igihugu cy’uRwanda.

  • Cyokora hari ikintu jye nisabira yaba amahanga or abanyarwanda iyuba twrebaga kure ngo turebe kandi twemere ko abantu barutana usibye ibyo kuvuga ngo politike or ibindi bishobora gutuma dusebya igihugu cyacu uyu mugabo jye mba nifuza ko avuye ku buyobozi yajya muri UN nibura hari icyo yahindura kuko UN niyo iri gushyira isi mu bibazo ubwo rero tumushime ariko tumuhe n’agaciro gahagije twifuza ko yarenga uganda agahabwa igihembo kiruta ibindi like Noble ubwo rero nakomerezaho tumuri inyuma kandi n’u Rwanda rugategura ibi bikombe.

  • @ MUNYENGABE Jean-Baptiste,

    jyenda Mwana w’u Rwanda umbaye kure, mba nguhobeye nkagusimbiza nkagusetsa nkagusekera……

    Kuko ndemezanya na we. At the end of the day, he will deserve the PEACE NOBEL PRIZE…..

    Ariko hagataho nkuko nawe wabyivugiye, tugomba kumutiza umurindi. Umurindi wa kila siku…

    No kwnadika ibitekerezo byacu rero ndasanga ari umurindi peeee…

    Dore rero jyewe ibintu byihutirwa nifuza ko KAGAME N’ABANYARWANDA tugeraho vuba….
    ——————————————

    1. RDC

    Harya ngo Joseph KABILA ni Umunyarwanda!!!. Ni byo koko kuko Nyina-Umubyara yitwa Mama Mukambuguje. Ariko se ibyo bitwaye iki. Icya ngombwa nuko ayobora neza kiriya gihugu kinini cyane, igihugu duturanye.

    Aha rero ndifuza ko Kagame, Abanyarwanda muri rusange tumufasha. Ambasaderi wacu i Kinshasa Amandini RUGIRA ni Inararibonye. Akwiye rero gukaza umurego. Umubano w’u Rwanda na Congo-Kinshasa ugomba gutera imbere cyane, byanze bikunze….

    2. SOMALIYA

    President Kagame kimwe n’abafasha be bazi neza kwitegereza. Bazi neza ko kiriya Gihugu gikeneye AMAHORO. Ariko intambara y’imbunda zonyine ntabwo ariyo izazana amahoro hariya….

    President Kagame akwiye gutera inkunga ABAYISILAMU b’i Rwanda. Maze bakagerageza kwiyegereza Al Sha Baab, bakayumvisha ko intambara atariwo muti nyawo. Somaliya kuva muri 1984 nta mahoro iheruka….

    Igihe kirageze ko ABAYOBOZI nka KAGAME bahagurikira kiriya kibazo. Mbese nkuko Julius NYERERE yari yaritangiye kurwanya Apartheid….

    3. EAC

    Mu by’ukuri EAC niyo mizero yacu, muri kariya karere duherereyemwo ka Afurika. Ni ngombwa rero ko dushyira imyigambi yose mu bikorwa kugirango tugere k’ubumwe nyakuri.

    Ariko jyewe nsanga dukwiye kugenda buhoro buhoro. Tugomba kugendera k’umutima, tugomba kwirinda guhubuka. Tugomba kwitegereza neza ibibazo ibihugu bigize EU ubu bifite. Hariya tugomba gukuramwo amasomo menshi…

    Jyewe ndifuza ko nzapfa “GARI YA MOSHI” igeze iwacu kw’ivuko i HUYE. Nibiramuka bishobotse nzagenda nsingiza IMANA kandi nshimira UMUREMYI…..

    UMWANZURO: Yewe ndekeye aha, kuko ngo kuyavuga si ukayamara. Ariko ndakeka mwanyumvise. Kandi nyine ntaribagirwa: HE Paulus KAGAME aramutse asimbuye BA KI MOON muri Loni, jyewe nsanga byaba ari UBUHORO…..

    Murakoze mugire amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish