President Kagame yabonanye na Abdou Diouf
Kuri uyu wa kabiri i Paris , mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Bufaransa, president Kagame yabonanye na Abdou Diouf, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ku isi (Francophonie)
Mubiganiro byabo nkuko amakuru atangwa n’uyu muryango abivuga, bibanze cyane cyane ku bibazo byo muri aka karere k’ibiyaga bigari, n’uburyo bwo kubikemura hagamijwe iterambere.
Abdou Diouf yibukije kandi Inama y’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa itumiwemo n’u Rwanda, izateranira bwambere ku mugabane wa Africa, muri Congo Kishansa mu mpera z’umwaka wa 2012.
Umubano mwiza hagati y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa bigize uyu muryango ngo uzaba uri ku murongo w’ibyigwa.
Abdou Diouf yavuze ko hari umubano mwiza ndetse n’ubufatanye hagati ya Commonwealth (Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubwongereza) na Francophonie, cyane cyane mu guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byo mu majypfo y’isi.
U Rwanda rubarizwa mu muryango w’ibi bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ariko rukanaba no muri Commonwealth uhuza ahanini ibihugu byakoze bikoronizwa n’Ubwongereza (bikoresha ahanini Icyongereza)
Commonwealth na Francophonie kandi ngo bifatanya mu gutegura ibikorwa by’inama ya G20 ihuza ibihugu bikize ku isi, ngo bikaniga ku iterambere ry’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Umuryango wa Francophonie ngo ufite ubufatanye n’u Rwanda, mu butabera, iterambere, uburezi n’umuco.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
11 Comments
ngirango uyu mubonano wa president kagame na diouf wa francophonie waciye amazimwe y’abavugaga ko urwanda rwaciye ururimi rw’igifaransa.
Birashimisha kugira umuperezida wita ku gihugu cye, akanabana n’ibindi bihugu, ashakira abo ayobora, inshuti n’abashoramari! Bravo HE.
Kureka ibyahise,hakimakazwa umubano mwiza hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda bishingiye ku bwubahane nibyo byiza.
Nakomeze akore akazi ko kubaka igihugu abandi basinziriye. Mperutse kuganira numukozi w`ikibuga cy`indege abwira ko abashinzwe inshingano ziremereye harimo nko kuyobora indege nindi mirimo iremereye cyane bahembwa nka banyakabyizi. Abakora ubusa kimwe nabanyamahanga bakayora. Ukibaza umutekano w`indege murwanda aho ushingiye ukahabura. Age agenda atebuke kuko iyagiye wibaza abasigaye icyo bashinzwe ukakibura. Umugabo yarandihiye ngo biracika kukibuga abagabo bariryamiye ntibazi iyisi igana. Abakora nabi nibo bahembwa kandi bakirirwa muri za mission. Ngaho rero mubwira ibyabantu ngo binkora mutima yizeye akabacungisha ikibuga cy`indege
erega ubufransa bwubashye urwanda, ntakabuza ko urwanda narwo rwakora ibishoboka byose ngo rubane neza na france. Icyo twanga nkabanyarwanda ni agasuzuguro k’imbwa z’abafransa zishaka kuzana politique y’amazuru mu rwanda. ALUTA CONTINUA
za vrmt vrmt ziragarutse kandi nari nimari
kumenya za so na za by the way
Mais c b1 erega byose tubimenye ntacyo byadutwara.
Abantu bazabamenya ko ibihe bihinduka, ninde waruzi ko perezida w’Urwanda n’uwubufaransa bakwicyarana bakaganira, bagaseka, bakishima.
urikirigita ugaseka wowe!ahubwo u rda ni nk’agacurama.ubu se abize icyo gifaransa bagikoresha he?muri enseignenent baragihambye.byari byiza,nk’uko itegeko nshinga ryemera izo ndimi,iyo zigishwa zikanakoreshwa 50 ku jana buri rurimi.naho se….mbaye honorable natanga iki gitekerezo.
we peter,uramutse uri umunyarwanda urumva utaba ari wowe ucuramye???????????????jya uba serious!!!?
Peter none se Ikinyarwanda wakoze imibare nabi rero ubwo wari kuvuga 33,33333333333…%. Ese wibwira ko ururimi rukora mu ishuri gusa? Aho gishobora gukora kiracyakora ariko nagiragira ngo nkubwire ko modules, imiti,… utabona mu gifaransa ari byo byinshi kurusha icyongereza. Impamvu niyo ukavanaho amaranga mutima. Ngira ngo niyo mpamvu Perezida wacu abishaka byombi ngo tubibone byose
Bonjour les forumistes,
il est vraiment très intéressant de suivre vos commentaires. Chaque fois j’y puise beaucoup d’élements qui m’aident à approfondir mon argumentation….
URULIMI
Kumenya indimi nyinshi ntabwo jyewe mbiha agaciro kanini cyane, ariko akamaro kazo nako ntabwo nshobora kugaceceka. Mbese nsanga dukwiye kuvugisha ukuri, tukitegereza uko amajyambere ku isi agenda avuduka. Maze buli kintu tukagishyira mu mwanya gikwiye….
Umuntu ntavugira urulimi kuruvuga gusa. Iyo ateruye kuvuga, aba ashaka kugira icyo abwira abantu bali kumwe. Icya mbere rero ni ukugira ibitekerezo bizima, ubwitonzi, ubumenyi kimwe n’ubuhanga. Muli Loni cyangwa mu zindi nzego zo hejuru, bafite abasemuzi bahagije bazobereye mu byerekeye indimi. Umuyobozi ashobora kuvuga mu rulimi rwe, abantu bateraniye aho bakamwumva neza. Umushinwa, Umwarabu, Umurusiya, Umwongereza, Umufaransa n’abandi barumvikana nta nkomyi….
TWESE TULI BAMWE. Cyakora ntabwo umuntu yakwirengagiza akamaro k’urulimi mu mibanire myiza n’abandi. Urulimi rumwe rutuma twegerana, tugasabana tukumva hali ikintu duhuriyeho cyihariye. Nicyo gituma nshimira Imana-Rurema kuba yaraduhaye, twese ABANYARWANDA kuvuga urulimi-gakondo rumwe. Iki ni ikimenyetso kidufasha cyane, mu mibereho ya buli munsi. Yego kuvuga urulimi rumwe ntibyatubujije gutemagurana, ariko nsanga iyaba tutavugaga twese urulimi rumwe, UBWIYUNGE nyuma ya 1994, buba bwaragenze gahoro cyane….
ICYONGEREZA, IGIFARANSA, IGISWAHILI, IKINYARWANDA. Jyewe iyaba nali mfite ububasha, abana bavuka muli iki gihe, nabategeka kwiga indimi nyinshi. Bagatangilira kuli ziriya mvuze. Urugero rw’akamaro k’urulimi: Kugirango muli EAC ibintu bizagende neza koko, abantu bali bakwiye kumenya bose byibuze IGISWAHILI. Kandi jyewe iyaba nali nkiri muto, kuko nkunda Afrika cyane kandi nshaka ko twese tuba bamwe koko, nakwiyigira indimi zacu gakondo. Nakwiga ICYARABU, IKIZULU, IKIYORUBA, LINGALA n’izindi n’izindi….
Indimi nyinshi ni ingirakamaro. Kuko usibye guhita umuntu asabana na mugenzi we, indimi zikoreshwa cyane kw’isi zifte ingufu mu bucuruzi. Tuzirikane umubare w’abantu bavuga IGISHINWA, tuzirikane umubare w’abantu bavuga ICYARABU. Ibi bihugu byose ni amasoko dushobora kugiramwo abakiriya b’ibintu „Made in Rwanda“. Kumenya izo ndimi rero byahita bidufungurira imiryango, tukinjira vuba bitaturuhije….
ICYONGEREZA. Mu ndimi zose zivugwa kw’isi, Icyongereza gifite umwanya wacyo kihariye. Icyongereza ni indashyikirwa. Mbese wagirango ni urulimi rwacu twese, abatuye isi. Cyane cyane muli sciences, muli interneti no mu bucuruzi, urwo rulimi ni rwo rukoreshwa mbere y’izindi. Ni cyo gituma nshimishwa no kubona i Rwanda dusigaye tudidibuza „English“. Urubyiruko rukwiye gutangilira ku Cyongereza, maze rukakiga sawa sawa…..
Kuli iyi isi, ubu hali ibibazo by’ingutu kandi jyewe nsanga nta gihe ibibazo bizashira burundu. Iyi isi yacu ntabwo ali paradizo. Ariko kandi kuli iyi isi, hali amahirwe menshi k’umuntu wese. Ayo mahirwe Abanyarwanda twali dukwiye kuyafata umurizo!!! Buli muntu nyine uko ashoboye. Ahangaha nsanga kwiga tukamenya indimi nyinshi, byadufasha cyane muli urwo rugendo tulimwo.
Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.