Digiqole ad

Episode 100: President abonye umugore we!! James na Sarah Invitation!! Eddy na Jane AKARAMATA!!

 Episode 100: President abonye umugore we!! James na Sarah Invitation!! Eddy na Jane AKARAMATA!!

Twabaye tukigerayo birumvikana ntawavugaga, kuri njyewe nibazaga byinshi nkibwira byinshi nareba James nkabona asa n’ufite ubwoba ngahindukira nkareba Ben nkabona yageze kure ariko amaso akanga guhura n’uwambyariye Jane,  Simoni Databukwe ari nawe mwishi w’iwacu nanjye washakaga kundangiza.

Twabaye tukigera muri bureau ya Afande baratwicaza ku mutuzo mwinshi udasanzwe burya mu rusengero no muri station ya Police niho uzasanga umutuzo wa nyawo.

Hashize akanya wa mu Afande aba arinjiye dutangira kwisuganya.

Afande-“ Niko ngo kuva ryari murara mu mashyamba nkanswe ibyihebe?”

Ubwo twaracecetse buriya imbere ya Afande ntawe uvugira undi.

Afande-“ Niko wowe w’igipira cy’umukara n’ibyanwa wagirango uba mu mwobo, mbwira icyo mwakoraga hariya vuba”

Ubwo Afande yabazaga Rasta.

Rasta-“Boss…nako Afande! Njyewe?…. nako mwabibaza uyu musaza niwe naje nje kureba muri gahunda z’akazi mumfunge ariko ndarengana.”

Afande-“ Aho mubera abanyabinyoma mutangira kuvuga ngo babafunge kuko mwamenyereye kurara mupfumura inzu z’abandi, ndagufunga se singufunga! niko wowe  Mzee ,nawe ungana utyo uruwo gusaza wambara amapingu? ese ubwo warabyaye?”

Simoni Databukwe wanjye yaracecetse ntiyagira icya avuga.

Afande-“ Ese Mzee  witwa nde?”

Simoni nanone yanze gusubiza.

Afande-“ Ariko ubwo uziko ibyo bihanirwa n’amategeko? ndashaka unsubize ibyo nkubajije ku itegeko! witwa nde?”

Simoni-“ Nitwa Simoni, njye aba bantu ntabwo mbazi rwose, ahubwo mubafate mubafunge! bamfitiye n’amafaranga banyambuye! Afande koko urabona njyewe ngana ntya nahemuka koko?ahubwo banagututse mukanya wasohotse ngo urya ruswa! ngo bashaka ko tuyiguha”

Guys  twese twarikanze dutangira kurebana mbega byabindi bita kugwa mu kantu.

Tukiri aho hahise hinjira undi mu Police wari ufite byabindi twita inyeri zuzuye urutugu n’ibirokoroko, wa mu Afande n’abandi bari baturi inyuma bose batera ama saluti noneho ubwoba butangira kunyica.

Uwo mu Afande wari uje yashyize documents ku meza atangira kutunyuzamo ijisho uwunamye akamuzamura isura neza akamureba ageze kuri Simoni  Databukwe azamura isura umusaza arabyanga, arongera bwa kabiri amukubise amaso asubira muri documents twese ducecetse afata imwe arayitegereza neza aba aramubajije.

Afande –“ Ubu se wari uzi ko ntazahura nawe?”

Twese twabaye nkabaguye mu kantu aba Police bose baratwegera, wa mu Afande wari wadukuye za Bumbogo nawe aba afashe iyo dosiye Afande mukuru yari arebyeho mbona ayireba adakuraho amaso.

Afande mukuru-‘’Niko se basore ,uyu musaza mwihaye gukorana nawe mwibwira ko kuba igihugu cyarashyizeho police cyakinaga ? uyu munsi ntaho muncikira, Police ndashaka babadirishe cini.

Badusunikira hasi twese twicara ku butaka, nako ubutaka n’ubwo duhingamo tukarya, icyo gihe twicaye ku isima ino dukandagiraho tugakoropa kubayifite. Ako kanya Afande mukuru yahise abaza Afande wari wadufashe.

Afande mukuru-“ Niko aba bajura ruharwa buri post ya Police yose yo mu Rwanda izi ubakuye he?”

Afande-“ Tubasanze za  Bumbogo Afande! bari bagiye guhohotera uwo musaza ngo bamwambure amafaranga!”

Afande mukuru-“ ngo iki? ngo umusaza? uyu musaza uri hagati se?”

Afande-‘’Yego Sir”

Afande mukuru-“ hhhhhhh, cyeretse niba narebye nabi? uyu ni Simoni niyiziye acyekwaho ubwicanyi, uyu Simoni niwe wakoze magendu za mbere muri iki gihugu, uyu ni Simoni yashatse kumpa amafaranga ngo mubere agakingo yuririraho ngo asimbuke kuko yahigwaga cyane ngo afungwe kubera aba Police benshi twafashe bashinjwa ruswa bakaduha amakuru ko ariwe bakorera ,uyu ndamuzi yakoze passports za fake atorokana umuryango we awujyana muri Kenya tubimenye dutanga raport baramushaka baramubura none mubonye ntavunitse. Afande….koko nawe nizeraga? ubu dosiye y’uyu musaza usaziye ubusa wayishyize mu kabati urafunga kweli?!”

Twese twikije imitima gacye dutangira gusunikana twiyeheranya wa Afande wundi wari wadufashe yabuze amahwemo, abura icyo avuga asa nk’usebye!

Afande Mukuru-“ Niko se basore, mugiye gufungwa muzira kubura ubwenge bwo kutamenya ko ari mwe mwakagombye kubaka Igihugu mwirinda kukirya iminsi, koko nkaho mwakagiteje imbere mwirirwa mwanduranya na Rubanda? mwirwa mwihisha nkaho mwakoze mukiteza imbere nk’abandi babatanze kubaho? ubuse ko mufashwe mukaba mugiye kuryozwa ibyo mwakoze ubuzima bwanyu mwari kuzabaho ntimuciyeho akarongo gatukura?

Njyewe-“ Nyakubahwa Afande, turarengana ahubwo niwo mwanya mwiza wo kumenya ukuri kose hanyuma abo itegeko ryagonga rikabanyura hejuru

Afande mukuru yasetsemo araceceka gato arangije aratubwira.

Afande Mukuru-“ Ubwo se nkawe wifuza ukuri kuhe koko?”

Ako kanya yahise abwira wa mu Afande wundi wari watwambitse ipingu riryana kubi.

Afande mukuru-“Mpa investigation papers wakoze y’aba bajinga”

Afande-“Eeeh Afande nyine buriya nako nibwo nari ngiye kuyikora ariko minakosowa kabisa”

Afande mukuru yaramurebye akanya gato azunguza umutwe aratubwira.

Afande mukuru-“ Ntago Simoni ngira icyo mubaza kuko dosiye ye nyifite mu biganza, ahubwo ngaho wowe ngo ushaka gumfunda imitwe munzu yawe witwikiye vuga”

Njyewe-“ Afande, ubundi bano basore babiri nicaye hagati n’inshuti zanjye.  uriya wundi uri hirya ni commissionaire w’amazu, twamenyanye nshaka inzu uyu munsi nibwo nashakaga kuyishyura ambwirako nyirayo ari hariya Bumbogo twafatiwe niko kwerekezayo, rero aba bagenzi banjye nibo bantabaye kuko nari mumazi abira, ni nabo bazanye Police aba ariyo idufata twese ituzana hano twabasabaga kumva ukuri kwacu”

Afande mukuru-“Uuuuuuuh uko ni ukuri kwawe?”

James-“Nyakubahwa Afande, niko kuri rwose njye n’uyu mugenzi wanjye Ben nitwe twaje kwitabaza Police kuko tutumvaga neza iryo gura n’igurisha rya Million eshanu ku gipangu cy’inzu ya hano i Kigali mu Rwanda”

Afande mukuru-“ Uuuuuh, ibyo uvuga ni ukuri?”

James-“ Ni ukuri Nyakubahwa Afande”

Afande mukuru yahise abwira wa mu Afande wari wadufashe ngo amuhe ibyo yatwatse byose  wa mu Afande nawe araterura aramuhereza hari harimo za cash, ama telephone, amakofi n’utundi tuntu ubwo mbona afashe ikofi yanjye akuramo ibyari birimo byose mu mpapuro mbona afashe bordereau nari nabikurijeho amafaranga arayisoma ayishyira ukwayo, arongera afata telephone yanjye ansaba gukuramo password nyikuramo, sinzi ibyo yasomye ashyira ku ruhande arongera afata iya James amusaba gukuramo Password ayikuramo arasoma nayo ayishyira ku ruhande na Ben biba uko akiri aho telephone yanjye iba irasonnye ahita ayitaba ashyira loudspeaker.

Afande mukuru-“Helloo”

We-“ Hello Cherie , ko nakubuze koko Mana weeee! amarira ageze ku birenge ni ukuri ndakwinginze ngufitiye surprise! Chou byagenze gute wambwiye koko?”

Nahise numva ijwi rya ma cherie Jane ndahaguruka ngo nsange Afande musabe ko twavugana ariko aba Police bari baturi inyuma baba baramfashe nsubiza amerwe mu isaho menya ko nambaye ipingu.

Afande mukuru nawe yahise asohoka sinzi ibyo bavuganye yagarutse nka nyuma y’iminota itanu  aratwitegereza arakomeza sinzi ibyo yagiye kwandika natwe turategereza nka nyuma y’iminota makumyabiri  aho twari turi ngiye kubona mbona Ooooh my God!

Nabonye Jane wari wambaye neza bitangaje yinjiye yiruka ampfukama imbere mufatisha amaboko yari yambaye amapingu yunama mubiganza byajye ararira ari nako amarira yanjye atemba ajya munda birumvikana ,ubwo mu rukundo nk’umugabo niyo byaba bimeze gute kumuhoza no kumukomeza ni inshingano nagomba guhita nkora.

Hashize umwanya andeba mu maso mbona twa twiso nkunda twatukuye numva agahinda mu ndiba y’umutima sinzi ukuntu Jane yahindukiye gato aba akubise amaso Papa we noneho induru ayiha umunwa arataka cyane najye nkomeza kumufata cyane kuko yashakaga kwiruka ngiye kumva numva aravuze.

Jane-” Mama, dore Papa hano hunga utirirwa winjira weeee! hunga ndagusabye!!

Guys yamaze kuvuga gutyo mbona koko Mama Jane arinjiye murebye mu maso bitewe n’ukuntu yari yarahindutse yarabaye nabi bishoboka nubika umutwe nshegeshwa n’agahinda.

Mama Jane-” Ntaho ngiye mwana wa, ubu se nzahora niruka mpunga Simoni kuva cyera kugeza ryari? niba ntaramuhunze narasibye”

Mama Jane yahagaze imbere yanjye nubura amaso turayahuza ako kanya numva igitonyanga cy’irira ntazi aho cyavuye kirashotse ndahaguruka Jane anyizingiraho kuko yariraga cyane Mama Jane arambwira.

Mama Jane-” Eddy humura komeza ubwo butwari uzatsinda! nanjye ntafite imbaraga birangiye ntsinze.

Mwana wa ntubabazwe nuko nabaye izi ni inkovu z’amateka, gusa komera nubwo wahekuwe nuwagombaga kuguhekera, ukameneshwa nuwagombaga kukuremera amashereka utanyweye Jane wawe yarayanyweye arahaga humura ntacyo uzaba.

Ewana,  ibyo kuba Umugabo byavuyeho kurira bindusha  imbaraga ariko sinarize nk’agahinja ngo nzunguze utuguru hasi ahubwo narize nikomeza ndetse mpumuriza n’umutima.

Ubwo Mama Jane yarakomeje aducaho agera imbere ya Simoni  umusaza yubika umutwe,  Mama Jane atangira kuvuga arira.

Mama Jane-” Simo, ndeba uko meze uku, ibuka ukuntu nasaga wirirwa unshimagiza ngo ndi mwiza, ibuka ko wanyambuye uwankunze ndetse ukamukura ku isi nkaho wamuremye.

Simo,uri mubi, uri umugome kuva cyera kandi uzabipfana, ibuka ko wampozaga ku ngoyi ntiwumveko nanjye navutse nk’abandi,  wararaga amajoro nkarara mu nzu ya njyenyine kuri njye niyo yari amahungiro yanjye niyo mpamvu ntigeze mbyinuba.

Ukagenda ukazana ibintu nk’umuntu ufite ikirombe cya zahabu, ariko se nyabuna umutungo uzira umutuzo waturana nawo ugatunganirwa?

Simo, reka nkuvuge ntacyo mpisha n’ubundi ahangaha uri urahakwiye.

Simo, sinari nziko wirirwaga ukarara wigaragura mu by’abandi n’amaraso wakarabye… ariko Mana we! gusa byose nabimenye nyuma mba naratabarije Eddy uno mwana wagoretse!

Sinari nzi ko burya disi intabaza y’umuziranenge ihora ihoze, Simo wantaye mu ishyamba ry’iyo mu mahanga ngo nzaribwe n’ibikoko, nzagweyo ntawe uzakumbaza, ndabyibuka uwo munsi amagambo wambwiye nta na rimwe rizamvamo wenda iyaba wari uzi ko akanzu k’Imana kabaho ntiwari kunta narakubyariye Imfura nkageza kuri bucura,

Simo,sinapfuye ndiho …”

Mama Jane amarira yabaye menshi namwe murabyumva aho hantu uko hari hameze, byasabaga gufunga roho ukayikomeza.

Ubwo Jane yarahagurutse afata Mama we bicara hahandi twari twicaye amufasha kurira kuko ntiyari kumukomeza nawe adakomeye birumvikana.

Wa mu Afande mukuru yahise ahaguruka aza aho twari twicaye hasi aravuga.

Afande Mukuru-” Mwebwe basore ndabashaka Ju!”

Twararebanye tuyoberwa ibyo avuze, abandi ba Police nibo batubwiye ko ari uguhaguruka.

Afande Mukuru-” Mubambure izo tuliya!”

Ako kanya twabonye baza badukuramo amapingu dukora byabindi byo kugorora amaboko ngo twumve neza ko amaraso agitembera! oooh My God! James yahise ampobera ndetse na Ben.

Afande Mukuru-” Basore bato, mwabaye intwari mutanga amakuru ku gihe, uyu wafashwe n’ubundi twamuhigaga narebye mu ma telephone yanyu mbona neza byose uko byagenze, mukomereze aho muzarwanirirane ishyaka, kuva cyera abanyarwanda twagiraga icyo twita igihango,  so, simvuga menshi namwe nabonye muri indengabaganizi! hanyuma rero uyu musaza n’umukozi we mbajyanye aho bakwiye kujya,  numvishe hari case ngo yo gukora amaraso kandi no muri dosiye hano irimo nkuko twabibwiwe n’urukiko, ubwo ubutabera buzakora akazi butange  ama funzo akenewe ku munyamacenga nkuyu, ok mwe mwitahire, mwakire amafaranga yanyu ndetse na Téléphone zanyu, Imana ibarinde

Wooow! ubwo twahaye icyubahiro Afande, James we atera na salute dusekera icyarimwe njye na Jane duhagurutsa Mama Jane wari washegeshwe n’agahinda turasohoka tugeze ku muryango sinzi icyatubwiye guhindukira twese tureba Databukwe Simoni dusubiza amaso imbere turamanuka gato tukigera hepfo gato natunguwe no kubona Destine, Sarah bari kumwe na Grace ndetse na turumuna twa Jane duto bicaye mu modoka ya Mama Sarah birancanga ndetse naba James barikanga, twaherukanaga twirukana Destine kwa Sarah ariko twongeye guhura bari kumwe  nabyo kubishyira muri mu bwenge  byaratugiye.

Twagiye tubasanga nabo baradusanganira baraduhobera natwe tubereka ibyishimo ubwo mpita nterura turumuna twa Jane kamwe kitwaga Anitha kaba karambwiye.

Anitha-” Tonton maze twagutegereje turakubura turanaguhamagara uratwihorera…..singuha ku mugati maze”

Twese twarasetse nanjye ndakihererana nkemerera bombon yo ku gati binjira mu  imodoka nsigarana na Jane, Sarah na Grace dutegereje imodoka ya Ben, bidatinze imodoka yaraje twinjiramo, tukigeramo twari busy babiri babiri ariko tutegeranya abana beza badukandira amaboko yari amaze kuva ku minyururu.

Twabaye tukigera kwa Mama Sarah turicara twese dutuje cyeretse Mama Jane na twa twana Anitha n’akandi gakuru ke twitaga Kadudu twasanze baryamye kuko bari bananiwe cyane  birumvinana.

Njyewe-” Ma cherie nari ngukumbuye sha!”

Jane-” Cherie, byandenze ni ukuri, numvaga birenze ariko Imana ishimwe ko nkubonye ugihumeka

 

Twaramwenyuye  mbona ntako bisa mba ndongeye ndamubaza,

Njyewe-” Boo,nonese Mama wacu bite wamubonye ute?”

Jane-” Sha uwakubwira wakumirwa, burya cya gihe twavuganye nari ngiye kureba Destine, twari dufitanye gahunda nyine nifuzaga kumuganiriza nk’umuntu wankundiye umugabo nkamubwira ko nyine wafashwe kandi bitari iby’ubu mbese nkamubwira amateka yanjye nawe atuma udahinduka maze akareka guhemuka atuziza ubusa.

Nkigerayo twavuganye cyane ambera umwana mwiza aranyumva arandirira ndamuhumuriza mbega aba Destine nifuza kugira.

Dusa nkabasoje twumvishe umuntu ukomanga, Destine ajya kureba ukomanze ariko amarayo akanya gato agarutse arambwira ngo ni umukecuru usaba amazi arambwira ngo amugiriye impuwe agiye kumuzana amugaburire ubwo ahita asubirayo kumuzana mu kwinjira mbona ni Mama sha!”

Njyewe- ” oooh my God!  Mama wacu yarababaye ariko uyu ni umunsi dutangitiyeho guhindura amateka, humura ntacyo akibaye kandi Imana ishimwe agiye kwakira inkwano zawe ndetse anakubone wambaye agatimba!”

Jane- ” Yego sha Eddy! Ntiwakumva ibyishimo mfite sinzongera kwikanga ukundi nubwo Papa bamutwaye ariko nibyo, agomba kubazwa ibyo yakoze kuko amategeko nicyo yashyiriweho, Chou uzambera byose nkuko wabigenje kuva nakumenya!”

Njyewe- ” Humura mukundwa! Ibyo nabigusezeraniye cyera kandi nzabikora iteka!”

 

Ubwo twakomeje kuganira amasaha yari  anakuze dusezera Mama Sarah, abana beza batugeza ku muhanda twinjira mu modoka turataha.

Ben yansize ruguru yo murugo akomezanya na James  ngeze murugo nsanga Kadogo yasinziriye nanjye ninjira mu buriri ndasinzira nakangutse mu gitondo numva telephone isona mbona ni President wa Company yacu nyitaba vuba.

Njyewe- ” Hallo”

President- ” Bite sha Eddy”

Njyewe- ” Ni byiza Nyakubahwa”

President-” Uze kuza ku kazi tuvugane gato”

Njyewe- ” Yego Boss ndaza kuhagera rwose

President-” Sawa!

Narabyutse nditegura neza noherereza message Jane ko ngiye ku kazi maze nawe ansubiza courage numva koko zinjemo mfata igikapu nk’ibisanzwe Kadogo angeza ku muhanda nurira moto.

Nagezeyo nkomeza muri bureau yanjye ntangira kureba ibyo nkora bigeze nka saa sita gutyo mbona urugi rurakingutse President aba arinjiye.

President-” Bite sha Eddy!”

Njyewe- ” Ni kalibu Boss”

President-” Felicitation byari byiza kandi narishimye”

Akivuga gutyo nahise mbona urugi rufungutse nibaza umuntu ukinguye adakomanze eeh! mba mbomye ikirenge cya Jane ndahaguruka ndamusanganira ndamuhobera, akijya ku ruhande mba mbonye Mabukwe yinjiye ngirango muhobere mbona yipfutse mu maso mpindukiye mbona President nawe yubitse umutwe Jane ayoberwa ibibaye aranyegera aramfata cyane arankomeza.

Iminota yashize ari ibiri Mama Jane aba atangiye kurira, Jane ahita yihuta  aramufata atangira kumubaza cyane impamvu arira ari nako amufasha kurira birumvikana.

Papa Chanisse aho yari ari document yari afite zaramucitse ziragwa Jane arekura Mama we asanga Papa Chanisse amuhagarara imbere.

Mama Jane-“ Amaso yanjye yahoraga yiteze kuzakubona, umutima wanjye wahoraga unyemeza ko utapfuye ndetse ko nzabonana nawe.

Papa Chanisse-“ Humura wivunika nanjye nari niteze impano nkiyi kuri uyu munsi ntazibagirwa ngaho tambuka unkoreho numve ko ari wowe.”

Mama Jane yaratambutse ahobera Papa Chanisse mbona bisa neza nubwo Mama Jane yari yahogoye ariko byari ibyishimo birenze, disi bari bongeye guhurira mu munezero wawundi urukundo rukora nkabikunda.

Papa Chanisse-“ Yoooh dore koko niwe, ndaguhobeye nibuka urukundo rwo muri bya bihe nakomeje kugenderaho nanubu nkaba nkiziritse ku isezerano

Mama Jane-“ Ayiwee! Winyibutsa inzozi nahoraga za cyera njye nawe tukiri kumwe, ese ubu koko ni wowe?”

Papa Chanisse-“ Ni njyewe rwose nkoraho witinya, kandi ihangane ntukomeze kurira udatera abana agahinda”

Jane-“ Cherie ,ibi mbona hano ni ibiki? bite bya Boss wawe na Mama?”

Njyewe-“ Humura uramenya byose, ahubwo tuza kandi enjoy your Day of Surprise”

Jane-“ Oya Cherie mbwira, nonese ayiwee! ubwoba buranyishe weeee!! Nonese koko ibi ni ibiki?”

Njyewe-“ Oooh! tuza ma cherie, kandi ibi ni ibyishimo bya babiri byakomejwe n’urukundo rwihangana ruzira uburyarya rwarundi rwaduherecyeje kuva tukiri bato rukatubera imbarutso yo guhuza imiryango”

Papa Chanisse-“ Eddy, urakoze cyane birahagije! byibura niyo noneho nasezera ku isi nagenda neza, hanyuma se disi Alice wanjye, ukimara kumva mu maboko byaje kugenda gute?”

Mama Jane-“ Huuuuu, ndabyibuka neza ntacyo nteze kwibagirwa, igihe wari umaze kumbwira ko nubwo  ubizima bwacu buri mu kaga udateze kunyibagirwa kandi ko uzahora uzirikana isezerano nakugiriye twicaye munsi y’igiti nubwo uzaba utakiri mu buzima, koko baguhondaguye ndeba abagaragu ba Simoni  baba bantaye uwakajwiga bantesha utwana twanjye anjugunya mu modoka twerekeza iwe.

Nkigerayo ibihe byambanye impuruzangoyi namaze amezi atandatu yose ntasohoka munzu, yari yarankingiranye ntabona n’umwenge wo guhengerezamo ngo mbone akazuba.

Yazaga mo aho ngaho nabaga, agakora ibyo akora akagenda nanjye ngasigara ndira ubudatuza amarira yankamamo nkagwa agacuho ibitotsi byo sinakubeshya.

Igihe cyarageze ndasohoka ariko nari nariyanze birenze uko waba ubyumva,  nagerageje gutoroka ubugira gatatu byose bimbana ibibazo ngafatwa ndetse nawe urabyumva ibyakurikiragaho, uyu Jane maze kumubyara naratuje nemera akaje, nkomeza kuba mu buzima ntigeze nifuza kubaho, ariko Mana we!

Nabayeho nabi hahandi numvaga igisigaye ari ukwiyahura, ariko nakwibuka ko naba nsize Jane wanjye muri ino si twisanzeho, ngatuza byose nkabyereka Imana.

Baravuga ngo ntawe umenyera akabi, njye naragiye ndarakamenyera ni nako kampejeje ishyanga,  kubw’Imana irebera abayo nanyuze mu majanja y’ibikoko ngaruka i Rwanda none koko dore ndakubonye, niko se disi wowe byaje kugenda gute? abana se bariho?

Mama Jane yongeye kurira cyane ari nako Jane nawe yari yahogoye ariko burya kurira si bibi cyeretse iyo udafite uwo uririra nibwo uhogora, niyegemije akana Jane ndamuhumuriza papa Chanisse ahita aterura nawe aravuga!

Papa Chanisse-“ Burya nanjye sinapfuye ahubwo naje gukanguka mpeka twa twana twanjye tubiri tw’Impanga wari umaze amezi abiri gusa umbyariye nerekera aho ntazi, ijoro ryose bwacyeye ngeze Gatuna, byari bikomeye pe,nacaga ahantu hose bakankurikiza amaso ababyeyi bakagira impuhwe bakamfasha tukabaha amata nkabashimira ngakomeza urugendo.

Gatuna naraharenze ndambuka nduhukira i Bugande niho nashatse akazu gato ntangira kuba aho, ngasiga mbahaye amata nkajya gushaka byibuze udushyimbo, nakwibuka ukuntu nasize byose nkamburwa byose nkicara hasi amarira agatemba ajya munda.

Nibukaga ko ari njye nabyiteye nemera gukorana na Simoni nkumva ntazibabarira, ariko nanone iyo nibukaga ko mfite impanga ngomba kurera nkanakuza nagiraga imbaraga ntazi aho zivuye ngashakira hasi no hejuru ,

Burya gusenga ni byiza, nasabye Imana kubera umubyeyi abana banjye kuko njye ntacyo numvaga nishoboreye, najya kuryama nkabereka Imana, nabyuka nkayishima nkagenda nkasiga nyibaragije.

Nakoze ntikoresheje buhoro buhoro ikizere cy’ubuzima kiragaruka ndetse nkishima cyane mbona utwana twajye tunkinira imbere koko Imana yarabikoze mbona guhera ishyanga bindambiye mfata icyemezo ntakuka cyo kugaruka mu gihugu cyambyaye, disi ngaho tambuka gatoya unkurikire.”

Papa Chanisse yagiye imbere Mama Jane aramukurikira najye mfata Jane turasohoka tugeze hanze dukomeza aho imodoka yari iparitse, Papa Chanisse afungura umuryango mba mbonye Chanisse na Chanelle mu modoka, Mama Jane akimara kubakubita amaso aba arikanze asa n’utaye ubwenge ariko duhita tumufatira hafi tumufasha gutuza nka nyuma y’iminona icumi nibwo yagarutse ibumuntu

Papa Chanelle-“ Ngaba abana b’Impanga wambyariye barakuze bakurana bwa bwiza bwawe badahinduka “

Chanelle-“ Maman wacu weeeeeeeeeeeeee!!!!!!”

Chanisse-“Hoya Weeeeeeeeeeeeeeeeede!!!

Guys  abana babaye nk’abagurutse buri wese aritakuma banga no kumusuhuza atari uko batamushaka ahubwo ni kwakundi ubura uko wakira ibintu mbega bikakurenga.

Ubwo indirimbo yakomeje kuba amarira y’ibyishimo, aho byo twarahatinze kuko ba Chanisse bari banze kurekura Mama wabo bari babonye bakeneye cyane.

Papa Chanisse yahise atambuka aratwegera afata ukuboko Jane amwerekeza aho ba Chanelle bari bari na Mama wabo, Chanisse ahita amusanganira aramuhobera ndetse na Chanelle biba uko nanjye aho ndi numva imbamutima z’ibyishimo ni nyinshi cyane!

Twahise dupanga kujya kuzana Grace, Sarah na Mama we na twa turumuna twa Jane duto birumvikana sinari gusiga James na Ben ibyishimo byerekera kwa Chanisse, mbega byabaye ubukwe mu bundi mbega sinzi uko nabivuga.

Iryo joro ryari ryiza bitangaje kuko ariryo twasize Jane na Mama we ndetse na turumuna twe aho kwa President, turataha bwije cyane.

Munzira twatashye turi ku nkuru z’amateka gusa, ahantu nongeye kubona neza inzira z’umuntu mbega byabindi byitwa ubuzima.

Nageze mu rugo ndirimba, ngize amahirwe nsanga Kadogo yaryamye ndakingura nidunda ku buriri mpita nsinzira, ndetse nararanye inkweto sinigeze nibuka kuzivanamo.

Mu gitondo nakangutse niseka cyane,  mba mfashe telephone mpamagara ma Cherie mutera igiparu cyo kurarana inkweto araseka ajya hasi nawe ambwira umunezero uri kwa Papa Chanisse numva ndabikunze ahita ambwira ko agiye kuza tukajya kwa Padiri wari waraduhaye rendez-vous uwo munsi.

Nahise njya muri douche vuba  ndeba utwenda nyine two kujyana kwa Padiri nkubitamo,  ngisoza my Boo ngo baa!

Nanjye naramuhobeye cyane numvaga ntashaka kumurekuza na mba, twiterana aga parfait ducaho twageze kwa Padiri dusanga yari agiye kugenda turicara.

Padiri-” Yezu akuzwe bana banjye”

Twese-” Iteka ryose Padi!

Njyewe-” Twari tuje kuri rendez-vous mwari mwaduhaye”

Padiri-” Nuko nuko,mwifuza gusezerana ryari se?

Njyewe-” Njyewe n’akabavu kanjye twari twahisemo tariki 10 z’uku kwezi”

Padiri-” Nta kibazo rwose ,erega muhumure igihe cyose Yezu yakira abamugana, ugirango isezerano simwarigiranye cyera! ahubwo mugende mwitagatifuze mwitegure kandi musenge!

Twese-” Murakoze Padi!

Padiri-” Mujyane amahoro ya Christu!

Twese-” Amen!

Sibwo twasohotse tukigera hanze nkaba mbonye numero itari muri telephon yanjye irampamagaye ngakanda yes ngashyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello”

We-“ Ni Eddy tuvugana?”

Njyewe-“ Yego niwe”

We-“ Hano ni kuri station ya Police i Remera ,twagushakaga byihutirwa”

Njyewe-“ Uuuuh kuri station ya Police?”

We-“ Yego! ko wikanze se hari ikibazo ufite?”

Njyewe-“ Oya ntacyo ahubwo mwambwira niba gihari nkitwaza agapira k’imbeho”

We-“ Urabimenya uhageze”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi,

Jane-“Cherie,ibyo ni ibiki numvishe ngo bya Police?”

Njyewe-“Ni numero impamagaye ngo baranshaka kuri police i Remera”

Jane-“ Ariko koko ibi nibiki? Turajyana maze”

Njyewe-“ Nta kibazo my Boo,rwose tujyane”

Twahise dufata utu moto twerecyeza i Remera kuri Station ya Police, twagezeyo tukiva kuri moto tubona nguwo Papa Jane baramujyanye, nongera kumva akantu k’agahinda mu mutima ndeba Jane twitsa imitima turakomeza turatambuka ntangiye kureba hirya no hino mba mbonye wa mu Afande mukuru cyagihe wakoze dosiye yacu arandembuje ndinjira.

Afande-“ Niba ntibeshye ni wowe Eddy Rwibutso umuhungu wa Ruboneka Eddy?”

Njyewe-“ Yego Afande”

Afande-“ Ok,nonese se hari icyo waba uzi ku rupfu rw’ababyeyi bawe?”

Njyewe-“ Oya ntacyo mbiziho Afande ,usibye ko Nyogokuru yambwiye ko batewe n’abagizi ba nabi bakabambura ubuzima ariko nawe ntago akiriho

Afande-“ Hano rero dufite amakuru yizewe,wa mugabo Simoni niwe byose wabikoze agufitiye imitungo y’ababyeyi bawe, dore niriya nzu yari agiye kukugirisha ni iy’ababyeyi bawe, akira ibyemezo byawe nushaka uyitahemo mu gihe tugishakisha indi mitungo, andi makuru uzayamenyeshwa.

Njyewe-“ Murakoze cyane Afande, ni ukuri murabo gushimirwa cyane, mwakoze akazi keza cyane Imana ibahe umugisha”

Afande-“ Humura rwose ni inshingano zacu, ubwo nitugukenera tuzagutumaho”

Njyewe-“Asante sana Afande”

Nahise nsohoka Jane ansanganira ambaza ibyo aribyo nanjye muhereza impapuro Afande yari amaze kumpa azikubise amaso aba biramurenga.

Jane-“ Woooooow! wari ubikwiye Cherie! mbega byiza ,ndishimye cyane!”

Njyewe-“Oooh thank you ma Dõna, umura wambereye umunyamugisha unkunda biryoshye ntacyo ngushinja uri uwa mbere n’uwanyuma ,nagize amahirwe mu buzima kubera wowe, iyo ataba wowe wandemye mo umutima mushya nari kuba ndi he?”

Disi akana k’umutima mwiza byakomeje kukarenga bikananira kuvuga, gusa gahita kankubita ikintu ku munwa ndanyunguta turamwenyura turahindukira ducaho ako kanya duhita twerekeza kwa Muganga gukoresha ibizamini by’amaraso ngo barebe niba nta Miyaga n’imihengeri iturimo, nti byatinze muganga ati rwose muri bazima mugende mubyare mwororoke.

Aho twahavuye n’akanyamuneza twasaguriraga abaturebaga ,twerekeza Kicukiro ku nzu noneho yanjye atari byabindi ngo aho nitaga iwanjye, tuhageze  dushaka abantu bica inzugi birumvikana kuko nta mfunguzo twari dufite ,ntiwakumva ibyishimo twari dufite my sweet Jane yakomeje kunyitegerezaga ukuntu n ubundi akansekera atanseka wooow!

Nazengurutse hose ngo ndebe ibyo twasana mbere yuko tuyijyamo, dushoje mfata ukana nkunda ngashyira ibicu gatangira kunsaba imbabazi, maze kumuzengurutsa mushyira hasi turebana akanya gato ntawe uvuga,

Jane-“ Chou! ndishimye cyane bitavugwa ,humura nzagukunda urwo nahishe abandi, nzakugaragira nk’umwami w’umutima wanjye, nzaguha byose naremanwe nzakuremera n’ibishyashya! ndagukunda Eddy!”

Njyewe-“Oooh Wooooow! My Boo,urakoze cyane bikabaije, undemye undi mutima wiyongera kuri wawundi wigaruriye, sinshidikanya ko ari wowe byose mbikesha ,humura nzagukunda birenze ,kandi iryo ni isezerano nzasubiramo imisozi ,ibiti,inzuzi n’ibibaya bikabisubiramo! Ndagukunda Maama!

 

Ikiniga cyaradusingiye no mu ijosi ngo paaa! Dutangira gufatana dukomezanya kwakundi wumva no mu misokoro harimo ibyishimo, hashize akanya turarekurana, abashyiramo ibifungisho mu nzugi bari bashoje turakinga twerekeza mu mugi gushaka imyenda y’ubukwe tugezeyo tuhahurira n’Impanga zituyobora aho zari zabonye imyenda mwiza dutangira kwigera nibyishimo  byinshi, twifotoza mbega byari byiza cyane dusoje duhita tunishyura mbageza ndabaherekeza mbageza  iwabo nanjye nikorera amaboko ndataha.

Iminsi yaricumye amasaha asatira umunsi nyirizina nari ntegereje mu mateka yanjye, wari umunsi nzahamiriza imiryango ko urukundo rufite intebe idasimburwa mu mateka ya muntu kandi ko burya iyo rukurimo rukurema ukaba uwo wifuza kuba we.

Uwo munsi mu gitondo nakanguwe na Kadogo wari wamenyereye inzu nshyashya ngo ubwo yashakaga ipasi.

Kadogo-“ Boss ,Boss ndashaka ipasi ikirori cyatokombeye abaturanyi batangiye no kuza kuzimya”

Njyewe-“ Hahahah we bibe ubwa mbere n’ubwanyuma uza usakuza iwanjye”

Kadogo-“ Hhhhh! Boss, ariko rero byo ngiye kujya nitonda ,kwanza na Chantal nako reka mfate ipasi

Njyewe-“Chantal iki sha kado?”

Kadogo-“ Nyine kubera ko Boss ari burongore ,najye ndarong…”

Njyewe-“ Hhhhhhh, fata ibyo ufata unsohokere mu cyumba ubu hano ni kwa Jane”

Kadogo-“Eeeeh arabikwiye weee! sinzagarukamo Boss, gusa nyine najye uyu munsi rwose ni uwanjye.

Njyewe- “Oya Kado, tegereza nawe igihe kizagera, wibuke uterere ipasi na Muzehe!”

Kadogo- ” Gitinze kugera ariko reka nifate nta kundi”

Njyewe-“ Hhhhhh,sawa sha ngaho genda”

Kadogo yagiye ansigiye ibitwenge akigenda James aba arinjiye na Ben banjugunyaho amakote bankuraho ibishuka mbega ubona ari mood nziza cyane najye ndabyuka jya douche mvuyeyo nabo babona kwambara dufunga udukote banyobora ku muhanda twinjira amamodoka ,njya gufata umwana Imana yashatse ko ngira uwa mbere n’uwanyuma.

Tugezeyo, ooooh My God! mbega utwana twari twikozeho rikaka wooow!

Nabanje no kuyoberwa Jane namubwiwe n’ikanzu kuko imicyo yari yabaye imicyo, nezerwa no gukabya za nzozi nahoraga ndota z’agatimba impande yanjye! Woooow!

Twageze ku kiriziya Padiri atwakirira ku muryango, umuryango mugari uraduherecyeza ,bidatinze Padiri ati mufatane ibiganza buri wese abwire undi isezerano rye!

Njyewe-“Njyewe Rwibutso Eddy nemeye ko uyu Jane ambera umugore……..!”

Amashyi yabaye urufaya numva utuntu tunyirutsemo Jane nawe abikora neza ampa isezerano rihamye, James azana Impeta nyinjizamo mu rutoki rwa Jane nitonze ntahubuka mbega akariro gacye, vitesse yambere na ka ambliage,  nsezeranya Jane kuzamubona ndi uwa nyuma agiye kuryama nkongera kumubona ndi uwa mbere akibyuka!

Namaze kwambika Jane impeta nawe abigenza uko turahindukira nkuraho agatimba babona neza umwiza w’i  Bwanacyambwe umutesi mu bato wabaye umuhoza wanjye ibihe byose mba ndamuyambiye nkibisanzwe kurekurana biranga amarira y’ibyishimo ashoka kuri twe ,nyuma y’ubuzima bukomeye cyane ntatinya kuvuga ko bwari bugoye, bwaherekejwe n’ibyishimo bigeretse ku bindi biva mu rukundo.

Twavuye ku kiriziya twakomereje Reception i Nyamirambo, mbega byari birenze ubwiza bubaho, twakiriye impano zitandukanye tubwirwa byinshi byiza byaduteye guhogora kubera ibyishimo.

Twasohotse muri salle dutaramiwe n’ ingeri mu bahizi dutambuka gitore tuberewe n’urukundo tugeze ku muryango mba mbonye James na Sarah bafite uduseke badusaba gukoramo nkozemo ,ooooh wooooow! Invitation!!!

Ooohlala!!  MY DAY OF SURPRISE!!

Nuko njye na Jane dukomeza urugendo rw’urukundo tujya kubana mu munezero ibihe byose.

 

Ibyo byose nta kiguzi bisaba ,yewe nta naho wabona babicuruza, niyo mpamvu ibihe byose ngusaba kudacika intege kabone nubwo waba ugeze aho wita final, uzihangane ukomere hari igihe kizagera ugasubiza amaso inyuma ukavuga uti wooow! narabikoreye kandi nari mbikwiye.

Gerageza uhe agaciro umutima kurusha uko ugaha ibitekerezo, usuhuze umutima kenshi nawo ukwikirize, uzisanga mu buzima wifuzaga kubamo kuko aho rukomeye niho byose byigaragariza, bizatuma ukora utere imbere, mbese uzatsinda muri byose!

 

 

Ndashimira cyane mwe mwese nshuti mwabanye najye muri izi ntambwe ijana za My Day of Surprise, ibitekerezo byanyu bishima byose byansigaye ku mutima, muri ab’ingenzi mu buryo ubwaribwo bwose, muri Urwibutso rwajye kandi ndabakunda cyane!

Ni umwanditsi w’iyi nkuru ubakunda cyane kandi ubifuriza ibyiza;

Arien Urwibutso Kabarira

 

Contacts:
+250 722 235 731
+250 783 324 411
[email protected]

****************

77 Comments

  • Ibi bintu ntako bisa thx umuseke.

  • @ Umuseke,
    Mwarakoze cyane kubwiyinkuru. Nzabakumbura. Nimushaka kwandika igitabo cyangwase gukina film kuri iyinkuru mbemereye inkunga. Muzanyuze itangazo kumuseke.com

  • Sasaba zuzuyeepisode ya nyuma yari igezeho! Kabarira wakoze inkuru iryoshye ndagushimiye cyane. Nizere ko uzadutangirira indi. Thanks a lot.

  • Ahwiiii,Eddy urakoze cyane kurugendo rurerure wakoze,kunyigisho waduhaye muntabwe 100 utweretse ko nanyuma ya zero Imana ikora imirimo nibitangaza.nishimiye kuba uwambere usomye urugendo rwanyuma rwa Eddy.coup de chapeau rwose.murote Imana

  • Oh my God Ben na Mignon nabo nukutubwira amateka yabo pe!ubundi tugataha ubukwe bwa James na Sarah,Ben na Grace

  • oolala!!!
    warakoze cyane nukuri ku bw’iyi nkuru. ifite impanuro nyinshi pe!
    buri wese akwiye kwiga kunyurwa nuwo ari we pe!

  • Ndabasuhuje bavandimwe!! Nagiye nsoma nshurura bucece, nagiye nyurwa n’isa isendereye iyi nkuru-nyigisho; nshimiye cyane Umuvandimwe wayiteguye akayidutura, abo twabigendanyemo namwe mbasabe iyi mbuto yabibwe irere nyinshi muri twe!! Nyiribiremwa ayirumbure muri twe twese; Rugamba C. ati: … Urukundo nirwogere, … rusange n’abatarugira; …!!

    Mugwize ishya n’amashyo mu rukundo rwo mu minsi dusigaje ku isi!!

  • Sinzi icyo navuga gusa warakoze cyane wowe mwanditsi wiyi nkuru twavomyemo amasomo menshi mu gihe gito. Imana ikugwirize ubwenge iteka ujye uhora ukora mu nganzo ibyubaka imitima ya benshi.

  • thanks@kabarira .

  • N°1!!

  • Uri umuhanga ndakwemeye. Birangiye nshoboye gusoma aka gace kanyuma ndi uwa mbere.

  • Yooo Imana iguhe Imigisha. disi nzakumbura Eddy, Jane, James na ben, warakoze cyane kutwereka ko ukuri arikwiza ndetse kwihangana bitera kunesha warakoze cyane

  • Nizeye neza ko nzakubona , nzakwandikira WhatsApp nibuyikoresha

  • AMENNNNNNNNNNNN NUKURI URUKUNDO RURATSINDA

  • EDDY WARAKOZE NANJYE NDUBATSE KANDI IYINKURU HARICYO INSIGIYE MUKUBANA NUMUGORE WANJYE IGIHE CYOSE URUKUNDO RURUTA BYOSE KANDI INDONKE NYINSHI NTIZITANGA AMAHORO KOMEZA UFASHE ABANYARWANDA MUBITEKEREZO BYIZA UFITE IMANA IGUHE UMUGISHA

  • Ahwiii!!! Inkuru ikaba irarangiye Imana ishimwe ko irangiye neza Simoni murununa wa shitani akaba mubyara wa Yuda ndetse akaba mwishywa wa Pilato aryojwe ibyo yakoze byose!! Imana ishimwe kubwa Eddy na Jane, Kubwa President na Mma Jane, Impanga zibonye nyina, ahasigaye President uzakunde mama Jane uko bikwiriye umumare agahinda k’imyaka yose kandi uzite cyane kuri barumuna ba Jane ubahumurize ubabere umubyeyi usimbura Simoni, ndashimira cyane James inshuti y’ukuri uwampa kugira inshuti nkawe muri ibi bihe bikakaye aho abantu babaye ba nyamwigendaho,mma sarah uri imfura gusa!! Ariko Jane arandenze mu kujya kuganiriza Destine umutima uragutse cyane!!! Ndashimira abasomyi twabanye muri iyi nkuru mwarakoze cyaneee!! Imana iduhe umugisha twese!!

    • Exactly what i wanted to write. good summary

    • Ndabaramukije mwese abakunzi b’Inkuru My DAy Of Surprise. Ndashimira cyane KABARIRA URWIBUTSO Arien wayanditse. Imana Iguhe umugisha kandi Ikwagure mu bwenge n’ubuhanga bwose. Narayisomye yose uko ari intambwe ijana, nayikuyemo amasomo menshi. Nubwo naricecetse, ariko narayikurikiye intambwe ku yindi. Nizere ko uzatwandikira indi nshyashya. Ikindi iyi nkuru y’intambwe ijana, muzayirekere ku umuseke buri wese uzajya ayifuza ayisome. Narishimye kandi nize byinshi. Nejejwe nuko Eddy na Jane batsinze urugamba bariho. Ndashimira James na Ben ni inshuti nziza. Thanks , May God Bless You so much.

  • Wowwwwwwwwwwwwwww
    Tank you so much ????

  • Aaaaaaaaaah.
    Babivuze ukuri koko akaryoshye sigahora mu itama! Final irageze.
    Turashaka indi nkuru rwose kdi mwarakoze cyane.

  • Ooh my day of surprise,inkuru iryoshye cyaneeeee,tuhavomye amasomo menshi:urukundo nyarukundo,inshuti nya nshuti,kugira neza,…..numvaga itarangira.
    Mwanditsi mwiza warakoze cyaneeeee nkwifurije iterambere

  • Ariko Mana uri Igitangaza Gikomeye.iyi nkuru yuzuye impanuro peeeeee!!….warakoze cyane ,ariko dusigaranye irungu dukeneye kumenya n’imibanire yabo naho twakuramo isomo.

  • Woauaaaahhhhhh congs arien Urwibutso!!irangiye nkuko nabishakaga. Koko akaryoshye ntigahoraho. Aka kari kengetse kabisa. Inyigisho yitwa kwihangana umuntu utari buyisoromeho hano ntazaturenganye. Yewe amasomo ndsyabonye burya koko ntskure kubaho kutageza umuntu kuntego yiyemeje. Again congs Eddy & Jane. James & Sarah❤❤????????

  • Yooooo ndanezerewe cyane.Uzatwongere. harimo inyigisho z’ubuzima. Tkx

  • Imana izaguhe ijuru kandi ukiri mwisi izaguhe ubukire

  • Yewe we ubus nzajya nsom iki koko!!! Murakoze cyane urmwanditsi numuhanga pe uzakore igitabo please bizagasha abantu benshi cyane urubyiruko rwubu rukunda gutanga avance!!!

  • Murakoze cyane Imana ibahe umugisha mwese inkuru yari iryoshye dutegereje indi bidatinze .

  • Yoooo, ngo witwa Urwibutso! Disi witiranwa na Eddy Rwinutso wacu. Warakoze cyane waturinze imirungu. Imana iguhe umugisha, gusa biratugoye kubaho tutari amakuru ya famille Eddy ndetse na magara ye James na Sarah, Ben na grace ndetse na Kadogo na Chantal, kurikirana amakuru plz uzayatubwire. Turabakunda. Blessings

  • Iyi nkuru, izi ntabwe ijana(100) zihishe byinshi, zigisha byinshi kuwabashije kuzikurikirana. Gusa hari izo tutamenye uko zagiye:
    1. Ihene Eddy yasize mu cyaro iwabo,
    2. Nyirakuru wa Jane yarengeye he?
    3. Ubuzima bwa maman wa Jane nyuma yo guhura n’uwo umutima wahoraga umwibutsa.

    Hari hasigaye intambwe nka 20 ngo dukomeze kuryoherwa.

    Murakoze murakaramaaaaaaaa

  • Sorry waturinze irungu

  • Eheheeeeeeeee nari nibagiwe Ben, Mignone, Grace na za mpanga abo bose

  • warakoze kubwinkuru yawe iryoshye.

  • Turagushimiye kubwinkuru nziza wadusangije.. idusigiye isomo rikomeye ryubuzima nigiyemo byinshi warakoze cyane. Bless you Urwibutso.

  • Yoooooooooo!!!!!! Ndabikunze cyane waritanze kugirango ufufashe kwiyubaka muri society, Imana uyu mutima izawuhe benshi ubundi iyi si y’Imiruhu tuyisererere twitahire mu Munezero uhoraho. Warakoze cyane. Nibiba byiza muzadutegurire izindi nyigisho. Kdi n’Umuseke turawushimira cyane. May God bless you!!!

  • Umva sinzi icyonavuga Rwibutso warakoze cyane kubwiyunkuru nukuri yaranyigishije kuburyo bukomeye kugira Neza, kubabarira, gukunda ntaburyarya, impuhwe kubaha, kwihangana mbese sinabivuga ngo mbirangize Imana iguhe umugisha, namwe basomyi mwarakoze.
    Umuseke mwarakoze cyane, dutegereje indinkuri Muminsi ya vuba

  • Urakoze cyane Urwibutso waratwigishije watugiriye Inama mwaduhaye urugerorwiza none uradusize udusigiye irungu maze ntuzatume duhogora uzabanguke twongere twishime . Warakoze Imana izaguhe umugisha

  • Nejejwe no kuba narasomye izi episode zose nta nimwe nsimbutse kuva eddy abyuka asanga akenda ke kaka yakanitse ku ziko kagashya akamushumbusha umupira we kugeza eddy na jane basohoka muri salle de reception bakira invitation ya James na salah iyi nkuru yo ngeye kumpamiriza ko nta kizitira urukundo kandi icyo uwiteka yakuvuzeho kizasohora byanga byakunda.

  • Thanks Urwibutso

  • Thanks Urwibutso.

  • Iyi nkuru yarandyoheye nayitangiye igeze kure nkajya nsoma iyuwo munsi nizabanje kuko nahereye kuri 28, mwarakoze umuseke muzadushakire India. Uyu mwanditsi nuwogushimirwa m

  • Muvandimwe kandi ntyoza mu bahanzi bamwe inganzo yagize inganzwa,ndagushimiye mbivanye ku mutima ku bw’inkuru nziza yuzuye iby’igihe z’ibihe byose. Iz’ingenzi nakuye mo ni eshatu:
    1) urukundo nrirukwiye kugamburuzwa n’ingorane, inzitizi n’amahwa y’ubwoko bwose umuntu ahura nabyo mu nzira
    2) kubabarira abakugiriye nabi cg ababyifuzaga, ni ubutwari bukomeye kandi buba intango yo kubaka umuryango (Société ) mwiza
    3) ubugome wagira bwose, imbaraga wabikorana zose, amayeri wakoresha yose, ntabapfira gushira, kandi igihe kiragera Uwiteka agataba itorero.
    Muvandimwe Aries, iyi nkuru wahikozemo film maze ukazareba ngo film industry yo mu Rwanda irakomeza gutera imbere kandi ubu butumwa bukarushaho kugera kuri benshi cyane cyane urubyiruko! Urakoze

  • Tnx alot Arien Urwibutso Kabarira
    Imana igumye ikongerere ubwenge

  • Mwarakoze cyane umuseke uwahimbye iyi nkuru ni umuhanga . Turashaka guhuza ubushobozi ikajya mu mashusho.

  • Urwibutso warakooooze waranyubatse, urandema ungira mushya. Imana nsenga ikongerere ubumenyi. Ntuye I rubavu nkwemereye ibiro 5 by’isambaza.

  • sinyja ntanga comments arko kuriyi nshuro ndagirango nshimire Eddy kubw’ inyigisho yaduhaye muri iyi nkuru
    sinzi uko nabivuga gusa haraho nasomaga nkagirango koko biri kubaho.
    iyi nkuru nayitangiriye kuri Facebook page nkoresha freebasics nkomereza hano ku museke ngura pack ya 100 uko nsoma nkajya mfunga data connection.
    gusa baravugaga ngo uwitonze akama ishashi kdi inkono ihira igihe.

  • Urakoze cyane Kabarira kuri iyi nkuru ndende,ni ndende koko ariko uyisoma ntashaka ko irangira kubera uburyohe bwayo.Hari ikinyamakuru cyifuza kuguha akazi kikakurengerezaho ibihumbi 100 k,umushahara ubona ubu,cyakubonyemo ubuhanga ubishaka naguhuza n,abanyiraco.IMANA ikurindi.

  • MWIRIWE NITWA KA.DO IYI NKURU IKWIYE GUSHYIRWA MU GATABO KUKO IRAKENEWE HARI AHO INKUYE N’AHO INGEJEJE .MUFASHE ABANYARWANDA AGATABO KAYO GASOHOKE INKUNGA YANJYE NI UKO UMUNSI NZAMENYA KO KASOHOTSE NZAKAMAMAZA KANDI BIZAFASHA UMURYANGO NYARWANDA .KABARIRA WARAKOZE KANDI TURAGUKUNDA WAFASHIJE BENSHI JYEHO IMANA YANYERETSE INO NKURU HARI ICYO IMPISHIYE NDACYITEZE KANDI ABAKUNZI B’IYI NKURU MWESE NZABABWIRA

  • Oooooooooooooo Imana ishimwe pe gusa uyu mwanditsi numuhanga KBS congratulation twungutse byinshi urukundo nyarwo,kwicisha bugufi,kwihangana,kugira neza,gusenga,kutarambirwa,kwibuka,mbese ni byinshi Imana ibahe umugisha muduhe n,akandi tubone icyo tuzajya dusoma

  • Izi nkuru zihishe byinshi, zigisha byinshi kuwabashije kuzikurikirana zose uko zingana. ariko hari izo tutamenye neza uko zarangiye:
    1. Ihene Eddy yasize mu cyaro iwabo agiye i Kigali,
    2. Nyirakuru wa Jane yarengeye he?
    3. Ubuzima bwa maman Jane nyuma yo guhura n’uwo umutima wahoraga umwibutsa.
    4. Amasano ya Roro na Eddy, papa wa Eddy na mama we ntaho bashyinguwe baracyaro rero kandi niwa muzehe na Roro, Jene se azamenya gute ko atari uwa Simoni azasazana ipfunwe koko ? Jemes na Grace ubukwe burakenewe, ubuzima n’inyigisho ku mubano wa Eddy na Jene byakwigisha benshi birakenewe.
    5. Imitugo yose ya Eddy igomba kuboneka, ibyo kwa president n’umuryango bizafasha abandi benshi. Imodoka yo mu nzozi ntiraboneka, Destine agomba guhindurwa no kuvugana na Jene, Kadogo nta sano afitanye na Eddy Jemes na Eddy bafitanye iyihe sano ?
    Hari hasigaye intambwe nka 50 ngo dukomeze kuryoherwa n’ibyiza byaba bana beza.
    Turagushimiye mwanditsi mwiza Imana iguhe umugisha, ariko shyiraho igice cya kabiri kandi inkunga zacu turazikwemereye rwose ujye wibuka natwe abari hanze kuko twarishimye murakoze cyaneeeee.

  • RWIBUTSO IMANA YO MWIJURU IKWAGURE MURI BYOSE KUBWIMBUTO WATUBIBYEMO

  • Mega inkuru yari nzizaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!, natwe turabashimiye tubikuye ku mutimana mwaradufashije kandi iyi nkuru yanyu irimo amasomo menshi ku bayisomye bose, ariko mushake indi muzaba mutugiriye neza.

  • Ndashaka gushimira bwa mbere abasomyi b’iyi nkuru , mwanyeretse ko u Rwanda rufite ejo hazaza. Mu bitekerezo mwandika ubona muri abantu bakunda ubuzima bwuje urukundo n’amahoro. Mwabashije kurenga indangagaciro benshi twavukiyemo : amacakubiri ashingiye ku moko, ubutunzi, uturere, amashuli n’ibindi byinshi. Ndabasaba ngo mukomeze iyo ntambwe mwabashije kugeraho kandi muyitoze n’ababavukaho n’abaturanyi. (nifuza kumenya imyaka yanyu. buri wese abishoboye yayandika). njye mfite 40ans

    Ndashimira uyu mwanditsi w’inkuru kuko yaduhinduriye byinshi mu gihe tumaranye. umunsi nawutangiranaga n’ibyishimo naho rwose naba mfite ibimbabaza. yari “my surprise day”nyine. sinzi imyaka ufite ariko wabashije kubona indwara ya cancer yamunze Benekanyarwanda unayishakira umuti. Imana izaguhezagire kandi ikivi watangiye cyo kutwigisha kizakomeze maze twese duhumuke tubone ko ibyo tubamo ari ubusa nk’umuriro w’amashara. Uri umwarimu mwiza komeza utere imbere.

    Mbifurije mwese umugisha w’Imana. Kubaho ni Rurema. “your suprise day ” ijye itangirwa n’isengesho iherukwe n’isengesho. Muzirikane abavandimwe bakiboshywe.

    • Urakoze Maman, jye nfite 31an, My day of surprise yaratunejeje cyane, byataturenze…

  • Woooowwwwww!!!! Happy End! Be blessed mwarakoze cyane. Nubwo iyi nkuru irangiye, twizeye ko ibitekerezo byawe byiza, bizadufasha kwinjira mu bundi buzima bw’indi nkuru muzaduha. Ndashimye! Thx and chapeau!

  • Museke ni ukuri turabashimiye cyane kandi mukomereze aho.

    Arien warakoze cyane,Uri umwanditsi w`umuhanga kandi ufite impano nkwifurije kuyiteza imbere. Nibyiza washyizeho contact zawe.Imana iguhe umugisha uzakomeze wandike izindi nkuru zubaka ubumuntu n`umuryango ndetse n`ibitabo.iyi nkuru ikinwemo film byaba byiza cyane yakundwa ibihe byose kandi abakunzi bayo ubufasha bushoboka twabutanga.

    Nshimiye cyane uko inkuru irangiye ukuri,urukundo no kwihingana bitsinze icyiza kigatsinda ikibi. Kugira inshuti nziza n`umugisha ukomeye mubuzima. Kandi icyo umuntu abibye nicyo asarura. Twibaze ese urabiba iki? iri hame ntirigucike: Umusaruro uruta imbuto. Ese wumva wakwishimira umusaruro w`ibyo ubiba mu buzima? Nkwifurije kubiba urukundo,amahoro,ibyishimo,ubumuntu n`ubuntu! Imana ibahe umugisha mwinshi mwese twahuriye muri iyi nkuru “my day of surprise”. Shalom

  • Nanjye ndumva ntahagarika gushima Eddy Rwibutso Kabalira Alies ni ukuri acyira Ishimwe rivuye mu mbamutima nyinshi cyane Njyewe hamwe na bagenzi banjye tubana muri group ya Watsaap yashinzwe bitewe n’iyi nkuru. Big up. Nabonye uri umusore muto utanarengeje imyaka 23 rwose ukandika ibintu birimo inyigisho n’abakuru b’imyaka 50 batakwandika. Wadushishikarije gusoma ahubwo nasaba MTN/ Tigo/ Aitel ko baguha akazi kuko iyi nkuru yawe ni imwe muzatumaga abantu tugura MB nyinshi kugira ngo tubashe gusoma. Ikindi Rwanda National Library bakwiriye kuguha igihembo cy’Umwanditsi w’umwaka. Episode 15 zonyine z’iyi nkuru zakwandikwa mu gitabo cya page 300 bityo rero watangiye kuyandika mu kwa munani 2016 uyirangije ariyo nkuru ya mbere ndende ikunzwe cyane kuri net. Ni ukuri ukwiriye igihembo. Uwaba yifuza gufatanya nawe kwamamaza ibyiza watugiriye yajoininga Watsaap group kuri 0788573952. Murakoze

  • Nelson, ibintu wanditse binteye kwibaza: ese iyi nkuru nyiri ukuyandika byaba byaramubayeho? Ndagusabye intangiriroyiyi nkuru yahoraga indiza kubera ubuzima bugoye Eddy yanyuzemo. Ndakwinginze Eddy niba warabiciyemo uzatubwire

  • Day of my surprise
    Emmotions ziranyishe peeee

  • mbega ibyiza we……… umva umwanditsi w’iyi nkuru yanyuze imitima ya benshi kandi yatanze amasomo akwiye ku banyarwanda. jye sinabashije kuza mu muhuro kubera akazi ariko mumbabarire mushyireho agafoto ke,uri urwibutso koko kuko udusigiye Eddy RWIBUTSO MU buzima

  • Sinjya nkora comments ariko niba hari inkuru igiye nkiyikeneye niyi!Mbega amasomo y’ubuzima ubu se koko nzasoma iki Urwibutso komeza udufashe kukugiraho urwibutso,bizatuma n’abadakunda gusoma babikunda. Nanjye nkwigane ngo cout de chapeau.

    Ku bwanjye iri n’ishuri rikomeye ry’ubuzima nk’umuntu ufite abo nyobora byatumye mbabarira umwe nari ngiye kwirukana kubera iyi nkuru. Again congs Eddy.

  • NANJYE SINJYA NKORA COMMENTS ARIKO IYI NKURU IRAMVUGISHIJE RWOSE. MWANDITSI WAYO NDAKWEMEYE, ARIKO DUSHAKIRE INDI. UBU NDIKWIBAZA UKUNTU UMUNSI UZASHIRA NTA MAKURU YA EDDY

  • Irunguuu ryatwishe!! Part2… Eddy mu rugo mbega irungu

    • Nanjye rwose ryanyishe! Arien, dukeneye Part 2 y’inkuru pe! Amasomo arakenewe mu kubaka umuryango nyarwanda. Murakoze ku bwo kumva icyifuzo cyacu.

  • Mwarakoze cyane, iyi nkuru yaburagaho nibura episode nka 20 ngo tumenye uko byagenze kwa president, impanga, invitation ya James, Kadogo, ndetse na Destine n’abandi ngo twumve amasomo atandukanye bariya Bantu bakuyemo. Nimukenera gukoramo film cg igitabo muzanyandikire kuri [email protected] nzatanga inkunga. Kuko ibi byubaka society yacu. Turagushimiye mwanditsi mwiza. God bless you

  • big up Mr. Arien. iyi mpano yo kwandika uzayikuze uzagera kuri byinshi. twagukurikye turi benshi bucece. usoje neza. gira amahoro.

  • Mbega byiza, kuva natangira iyi nkuru ntabwo nigeze ngira icyo nyandikaho, ariko noneho uburyo ishoje biranshimishije cyane.

  • @Arien Urwibutso Kabarira, nishimiye ubuhanga wakoresheje mu gukora iyi nkuru “my day of surprises”, ni inkuru nziza irimo inyigisho zifasha umuntu mu buzima bwa buri munsi. Ikindi ngushimira ni ukuntu ugira gahunda, episodes wazishyiriragaho igihe kandi ukazishyiraho zikurikiranye neza, icyo nkwifuriza ni uguteza iyi mpano ufite imbere ikakubyarira inyungu financiellement arinako ufasha abantu moralement! Thanks

  • None se ko irangiye nta gakuru ka Fille na Djalia,Irangiye tutazi niba Djalia yaramenye ukuri ko ko Fille ariwe wahimbye ibinyoma byabatanyije na James.Murakoze cyane basi muzadushakire akandi gasimbura story ya Eddy.

  • Njye nakuye chapeau. Kabarira wandika neza harimo ubwenge. Sinari mperutse kubona umuntu wandika ibintu byuzuye ubwenge. Warakoze

  • Kubura eddy ko birimo kunzonga koko??namenyereye kubyuka ntahandi umutima uri none uhora unyishyuza eddy rwibutso na james

  • Arien sinzi niba genre F OR M kuko aho mba bose barayitwa gusa ndagije gusoma coment y’Uwakubonye ngo ntabgo uregenje 23 ans wow nakunze imyandikire yawe amagambo wakoreshaga nukuri yari meza cyane nkurikije ko jye mvuga hafi indimi 6 ariko ntanatarumwe mvuga neza zose ahari zimvuga zidafututse .

    your LINE STORY WAS Amazing courage natwe abarikure twarabakurikiranye et pourtant burimwanaya nabaga ndi gushakisha epi nsha ndi married avec 3enfants my age nkuwabidusabye ndangije kuzuza 37 ans nanjye nagiraga amatsiko yo kumenya abakurikirana ino nkuru uko bangana ariko bitweretse ko ari buri ciciro.
    God bless all time of Umuseke nabasomyi

  • what next?

  • Muraho neza nshuti mwese twabanye muri my day of surprise?
    Imana ikomeze ibarinde kandi ibahe guhirwa muri byose. @Arien, warakoze kuduhuza,iyo mpano ukomeze uyiteze imbere kandi urashyigikiwe mu buryo bushoboka. Komeza wandike izindi nkuru zigisha kandi zubaka ubumuntu,imibanire,urukundo n`umuryango.

    Nabonye hari uwifuje kumenya imyaka yabakurikiranye iyi nkuru: Jye mfite 37.

    Be blessed.

  • Twizereko utazarekeraho kuko uinkuru urayicikije rwose kuberako ntabwo tumenye uko maman Jane bimugendekeye ungera ukore munganzo turikumwe ntituzahwema kuguha ibitekerzo

  • MWARAKOZE CYANE KUBWIYINKURU IRIMO IKIGISHO GIKOMEYE MUBUZIMA BWITE BWA BURI MUNTU!
    URI UMUHANGA KANDI KOMEREZAHO TUGUTEGEREJEHO BYINSHI!AMAHIRWE MASA

  • wooooooooow firstly i would like to say thank u to eddy and jane both of u are the super heroes hari byinshi naabigiyeho kandi byiza cyane none niba bishoboka mwatweretse amafoto yanyu wish u all the best in all muzabyare muheke turabakunda.

  • imana ibahee umugisha utagabanyije mwadusaniye imitima cyane

Comments are closed.

en_USEnglish