Digiqole ad

Pres. Kagame ntiyumvikanye na Birrel kuri twitter

Byabaye kuri uyu wa gatandatu  kuri twitter ya President Paul Kagame ubwo atumvikanaga na Ian Birrel wahoze ari editor w’ikinyamakuru the independent ndetse na Speach writer wa David Cameron.

Twitter Low

Byose byatangiriye kuri uyu munyamakuru wanditse kuri comment ya President Kagame ku byo yari yanditsweho kuri website yitwa FT.com, aho Ian Birrel yagize ati : “Mwitangazamakuru, UN na Human Right groups ntawemerewe kunenga (njyewe)” aha akaba yarasaga nusubira mu magambo ya President Kagame yari yanditse ku nkuru yari yamwanditsweho kuri FT.com

Ian Birrel akaba yaranditse biriya ashaka kubwira President Kagame kuri Twitter ye, bigaragara ko yashakaga gushotora Paul Kagame kuri commentaire yari yashyize kuri FT.com ibi byatumye President Kagame nawe amusubiza.

President Kagame akaba yaramushubije kuri twitter ye ati: “Nawe ndetse….wikwiha uburenganzira bwo kuvuga abantu nabi nkaho ari wowe ufite ijambo ryanyuma

Ian Birrel uvuga ko yari agiye kuryama kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu ngo yahise abireka akomeza kwandikira President Kagame, Ian Birrel aho yashinjaga president Kagame ko ngo uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu Rwanda.

President Kagame yamusubije ko mu Rwanda ibibazo bigira uko bikemurwa kandi bigakemuka kumugaragaro bikemuwe n’abanyarwanda ubwabo. Ndetse amubwira ko afite uburenganzira bwo gusubiza umunyamakuru wa FT.com wari wamwanditse amuvuga nabi.

Nyuma president Kagame ngo yahise agenda, gusa Ian Birrel, wakoreye na the independent akaba n’umwanditsi w’amagambo ya David Cameron (Speach Writter), yakomeje a twitting (yandikirana kuri twitter) na Ministre Mushikiwabo Louise nyuma y’uko President Kagame agiye kuruhuka mw’ijoro ryo kuwa Gatandatu.

Ku munsi w’ejo bundi (16/05) Ian Birrel akaba yaranditse inkuru kuri the guardian avuga ku kutumvikana kwe na President Kagame kuri twitter, ndetse akaba yatangiye gutumirwa ku materevision.

 

Umuseke.com

27 Comments

  • Ariko hari abantu baba bashaka kwigira aba stars bahura n’umuntu w’umunyacyubahiro nka HE bakamubaza ibibazo bishakiye kugira ngo bibonere uko bubaka izina! uriya nawe yashatse kumuzamukira ho kabisa!

  • uyu ni umucanshuro ushaka kwimenyekanira wa mugani ariko nta gaciro afite imbere ya H.E kubona byonyine atanga urubuga numwanya ngo abantu bamwibarize imbona nkubone ni ikintu gikomeye cyane !!!!!!!!! turagukunda cyane muzehe wacu

  • Rwakana uyu munyamakuru si umucanshuro kandi ntashaka no kwimenyekanira kuko niba wabibonye neza niwe wandikira prime minister ijambo aba aza kuvuga nuko rero mufashe hasi.gusa nakwisabira H.E ko byaba byiza agiye yihorera aba bantu kuko baba bari against ye cyane bitwaje ibyo bakora.H.E rero ujye ukorana n’ababishaka abatabishaka nta mpamvu yo kubasubiza kuko n’ubundi ntibamwumva.

  • ubonye nukuntu avuga ubona ko ari babanyamakuru baba bishakira kubakira amazina kubandi! nubwo wenda afite CV iremereye, ariko ubona afite target yo kuzamukira kubantu bakomeye, kuko yanagiye abaza ibintu nkibi Obama!!

  • uyu munyamakuru arazwi cyane ntasha kumenyeka, icyo nakwisabira prezida kagame nukudaterana amagambo nabantu nkabariya kuko umunyamakuru yagusaza iyo yanditse ibintu nkabiriya akabona bigukozeho ukamusubiza, ahita atangira kukwataka ahubwo abajyana bakagame bazamugire inama yo kutajya ajya muri ziriya jeux akaba umuntu ukina politique apana umuntu uhita urakara,,,, iyo bamubajije ibibazo, reba nkawe ukuntu yishongoye kubongereza i butare kandi azi nezako ubwongereza buza kumwanya wambere mubihugu bifasha u rwanda, nyakubahwa gerageza ube umuntu ukina politique ????peace

  • Ariko jye nta kibazo mbona kuri uyu munyamakuru kuko ma HE yatanze urubuga kugira ngo aganire n’abantu. Kuba badahuje imyumvire ku kibazo iki n’iki ahubwo nibyo biryoshya ikiganiro tukaza no kuboneraho ubuhanga bwa buri umwe muri bo. Kudahuza ibitekerezo ntibigomba gutuma abantu bahangana ahubwo bituma buzuzanya. Muri Human right ibyo ni intambwe ikomeye muri democratie ahubwo twaba duteye intambwe tubyubakiyeho. HE ahubwo ndamushimye kuko atanze urubuga rwo kumva icyo abantu batekereza kubyo bita ibibazo by’u Rwanda.

  • Debat se ni iki? Debat ni ukumva ibitekerezo binyuranye ku kibazo kimwe nyuma tukaza gukuramo umwanzuro wubaka . Muri debat aho kurakara utega amatwi ugashaka argument ishimangira cyangwa ivuguruza, watsindwa ukava ku izima.Ngiyo democratie !HE komeza iyo nzira irajijura abanyarwanda benshi bazi ko gutanga igitekerezo kinyuranye n’icy’umuyobozi ngo ari ukuba igipinga. Si byo!

    • Umva we, nta debat hagati ya Kagame n’abazungu!Iyo debat se yaba ivuga ku giki? Nturamenya imitego ya ziriya njyegera we?Uragowe tu!Bazakunywesha amazi ugira ngo ni amata!
      Ni hehe wabonye debat imeze nk’urubanza?
      Uasubire mo neza isesengura ryawe ni criticable

  • Sangwa,

    ICT ni nziza aliko abantu bagomba kumenya kuyikoresha neza. Birrell ntiyazamukira kuli Kagame kuko Kagame ntaruta Cameron, ahubwo vuga ko we yatinyutse ibyo abandi banyamakuru bo mu Rwanda batatinyuka, mbese nk’iki benshi hano bandika ngo muzehe wacu, rwose umbaye kure ngo ngukore mu ntoki n’ibindi byo gusingiza. None se wowe urahakana ko nta banyamakuru bakora umwuga wabo neza baba mu Rwanda, bose ntibaba bavuga ko byose bimeze neza kandi hari ibiboneka ko byazambye? Gusa kubera gutinya ko babafunga cg bakabagira nk’umuseso.

    Uko HE ahora mu binyamakuru avuga, yandika, niyemere ko n’abanyamakuru bamubaza ibintu adashaka kumva, niyemera kubisubiza abisubize atarakaye cg ngo ashake kuka inabi umubajije. Birrell ntabwo ali Umusingi cg Burasa n’abandi akanga bagatitira.

  • None se si umunyagitugu nyine!!Hari undi muyobozi usubiza atya uretse umushumba!!!

    • umushumba se bivuga gusubiza nabi?Eh?Na Romeo ni agashumba noneho, kuko gashubije nabi!
      Kagame si dictateur ni umuyobozi udashaka ko ba gashakabuhake bongera kuzoweya Afrika, especially Rwanda.

  • uriya muzungu arashaka kuzamukira kuri muzehe wacu kabisa yigira umu star ku ngufu. ndumva twahita tumwamagana ntibakajye biyemera twarabamenye. lol My president

  • president wacu arasobanutse mumureke atwiyoborere ariko nabandi bamwubakiraho amazina

  • uyu munyamakuru yahaboneye urw’ imbwa yaboneye ku mugezi.

  • Ariko izi mbwa z’abazungu zizajya zitinyuka uwo zibonye wese, ngo ni uko ari umwirabura?
    Kagame nasoza mandat ye azkore ishuri rizajya ryigishirizwamo abanyafurika, kwanga agasuzuguro k’abazungu.Kagame ni umwe mu bantu basobanutse Afrika isigaranye

  • izi ngegera z’abazungu ziramenyera zigakabya.Ubonye iriya rubebe ngo irashaka kwerekana ko izi iby; u Rwanda, ikanashaka gusebya umukuru w’ igihugu?
    Ngira amahirwe nkabona umuntu nka Kagame uzincecekeshereza zo kaburinka!

  • Ni akumiro rwose!Abakoroni barakomeje rega?Ubundi barinda birirwa biruka kuri Kagame bamubaza ubusa, byose ntibyaturutse ku miyoborere mibi, kandi ibyo byose byarabaga bakanuye. ahubwo bamena amafaranga?
    Aya mafuti birirwamo, nibo bayakuruye

  • Ariko abanyarwanda tuzageza he no gukunda byacitse? akantu gato karaba tukamera amababa tugatakarwa ngo yebaba byacitse!! kandi dore tujya kumarana niko byatangiye tuzira gushyushywa mumitwe n’itangaza makuru, natwe kubera ubuswa tukamera nk’inkoko, kuko yo iyo innywa amazi, ntireba ibirimo, ahubwo ireba hejuru gusa ikamira. ubwo rero mubonye HE afunguye twitter nkaho hakabaye umwanya wo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu, mutangiye kujya mugenda mumaha y’inyangabirama zidashaka ko umunyarwanda, cg umunya Africa yatera imbere. igihugu cyacu ni icyacu, kandi tugomba guharanira ko gitera imbere, kuko akimuhana kaza invura ihise. ntimwishinge abazungu, kuko bariya bo barateranya ubundi bakihagararira iwabo bakaduseka gusa. muri jenoside se bari bananiwe gutabara abanyarwanda? ariko kubera ko barebye bakabona turi injiji, baratwihoreye, cyane cyane ko ntaninyungu bari kutubonamo! ubuse ko bihutiye kwivanga muri Libya? ziriya ntwaro se ntibari kuzikoresha bagatabara u Rwanda? dusubize ubwenge ku gihe turebe imbere y’ejo hazaza tureke kuba nk’abana bazategereza ko papa wabo abaha umugati!

  • Rwasampunga twataramye ye naho bigeze erega abantu koko barishakira imirimo kumugaragaro, iyaba ari umunyarwanda ngo aha nirwe gusuzugura umukuru w’igihugu

  • Abantu bamenyereye gusamira hejuru ibyo bunvise batabanje no gusesengura. muri ibi bintu se HE yavuze aganira n’uriya munyamakuru, ikidasanzwe kirimo ni ikihe? umuntu se azemere bamugire insina ngufi ngo ni ukunezeza rubanda? niba uri umuntu w’umugabo ntukemere ko hari uwakogera ho uburimiro. hano muri iyi si ntamuntu numwe ushobora kuguha agaciro, niwowe ukiha, nkuko HE adahwema kubidushishikariza. ntago tukiri muri cyagihe abazungu bavugaga ibyo babonye byose natwe tugasubiza ngo ndiyo bwana!! bakubwira ngo tega ijosi nguteme ngo yego shefu!! nkaho uwo muntu afite uburenganzira ku buzima bwawe. ntamuntu numwe ugomba gukina ku buzima bwacu, ntawabuduhaye. mu Rwanda ntitukiri sous mandat nfo ibyo umuzungu ashatse byose tubikore, ubu twabonye ubwigenge. ikibazo ni uko hari benshi batarabimenya, ahubwo bakagumya gukurikirana za cadeaux empoisonés z’abzungu bakoresha ngo tumarane twenyine. open ur eyes guys!!

  • Ndugu yangu Banju,

    Kwali ntakidasazwe afandi yaganiriye kuri tweet, na yo mpamvu atarakara ju bamubwiye biriya bya opposishoni na press. none sushaka babwire afandi ko byosi ali sawa.

  • kugirango uriya munyamakuru amenyekane ntago ari Kagame watumye amenyekana !!kandi kwihenura ku bazungu ntacyo bivuze kuko buri munsi aba ari muri USA na ANGLAND kandi ntanabonane n’abategetsi bagaragara akabonana gusa n’abanyeshuri kugirango gusa abereke yuko abahakwaho nubwo batamushaka!!KO KAGAME ahora mu bwongereza cg muri USA mwari mwumva hari umutegetsi wamwakiriye usibye abanyeshuri!!Ko berekana ama photos KAGAME ari imbere mwari mwabona berekana abamuri inyuma!!Ni uko ntababa bahari!!

  • Umuntu ni umuntu !!

  • Aha nti byoroshye ni ukwitonda abantu nkaba babaho gusa ageze mu Rwanda yasanga yaribeshye kuko ubu u Rwanda n’abazungu bararwifuza kuko rutemba amata(gira inka)n’ubuki(edication pour tous) kuko ushobora kubwigurira. ni waseme watacoka.

  • ian birrel ngewe ndamuzi nimureke mubabwire. Ubwo nigaga muri new castle university 2008, ian birrel yarahansanze aje mu nama yahuzaga d.cameron n’abanyamakuru baho. Uriya mugabo niba adakunda u rwanda ararwanga kuko yabajije niba nta munyarwanda uhiga bamwereka ngewe n’umucongomani warerewe murwanda. Natunguwe n’uko yambwiye ngo AMAKURU? nyuma yaje kumbwira ko aziranye n’abanyarwanda benshi.
    Icyo yashakaga ko namubwira ni ibitagenda mu rwanda: abantu ngo bicwa, bafungwa, inzara iri mu rwanda, abatutsi ngo bashaka kwica abahutu, Kagame ngo wica abatavuga rumwe nawe… Ngibyo ibyo Birrel yifuzaga ko muhamiriza ko ari ukuri. Mu by’ukuri twatandukanye arakaye cyane kuko namubwiragako ubwo mperuka mu rwanda ibyo byose avuga nta byari bihari ko mperuka u Rwanda ruri kwiteza imbere gusa nta mpagarara zihari. Birrel watwaye adress zanjye ntiyongeye kunshaka kuko yabonye ntamuha ibyo yifuza, njye ngeze mu rwanda naramuhamagaye ngo nongere mubwireko ibyo yambazaga atari byo, we ubwe yarambwiye ngo SORRY I WENT TO A WRONG PERSON. Bariya bantu ntibashakira u rwanda n’africa amahoro
    mwitondere ibyo mubabwira, naho birrel we gushotora kagame ntagitunguranye kirimo siwe wambeqe abikoze,

  • weho uvuga ngo David cameron ngo aruta kagame urashaka kuvuga iki?Cameron ni pime minister wu bwongereza paul kagame ni perezida wa Repubulika y’u Rwanda yigenga.ntampavu nimwe yokubagereranya.Bob M yaravuzengo niba musha ka kwigenga”emancipate urselves from mental slavely”sino muzahora muri abacakara ba Rugigana.
    Perezida wacu akomerezaho tumuri inyuma.

  • baribeshya cyane kuko intore ni umurinzi wibyo yagezeho>

Comments are closed.

en_USEnglish