Precious Stones yateguye iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana
Nk’uko twabitangarijwe na Jules Munyampeta, umwe mu bayobozi biri tsinda riyobora kuramya no guhimbaza kuri ‘Women Foundation’ ry’urusengero Noble Family Church ryitwa “Precious Stones”, iki giterane cyo guhimbaza Imana kibaba kibaye ku nshuro ya gatatu bongera gutegura iminsi irindwi yo kuramya no guhimbaza Imana.
Insanganyamatsiko ikaba ari “Coming back to heart of worship” bisahatse gusobanura ngo “Garura umutima wo kuramya no guhimbaza”
Iki cyumweru cyo gushimba Imana, kizatangira kuwa gatanu, tariki ya 24/05/2013, kuva saa kumi z’umugoroba cyirangire kuwa gatanu tariki ya 31/05/2013, buri gihe saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro niyo masaha kizaba kiba (16h00-20h00′).
“Buretse twe bwe Precious Stones Worship team twateguye iki giterane cyo kuramya Imana no guhimbaza, tuzifatanya na Gaby Irene Kamanzi, Arsene Manzi, Pst Julienne Kabanda, Rene Parick, Damascene, David na Apostles Apolinaire kuva Burundi na Pst Josua Karundi na G-Way kuva Uganda”. Ayo ni amagambo ya Jules.
Iki giterane cy’indirimbo z’Imana kizabera ku cyicaro cya ‘Women Foundation Ministries’ ku rusengero rwa Noble Church Kimihurura, kandi hakazaha kuramya Imana no kuyihimbaza ku buryo bw’umwimerere, kwinjira bikaba ari ubuntu.
Munyampeta avuga ko mu rwego rwo gufasha abahanzi hazabaho no gucuruza ibihangano bya bo buri munsi, hari ahantu bageneye icyo gikorwa ku buryo buri wese ukeneye CD, DVD n’ibindi bihangano by’abahanzi yabibona kandi bidahenze, agashigikira abahanzi kandi ateza imbere umurimo w’Imana.
Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.RW