Digiqole ad

Polisi y’Ubudage yiyemeje kongera ingufu mu guhiga abasize bakoze Jenoside

Nyuma yo gusura no kwitegereza imikorere ya Polisi y’u Rwanda, intumwa zaturutse muri Polisi y’Ubudage zatangaje ko zashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda ariko kandi banavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu guta muri yombi abantu basize bakoze Jenoside bihishe mu gihugu cyabo n’ahandi ku isi.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz (i bumoso),Umuyobozi wungurije wa Polisi y’Ubudage, Prof Jurgen Stock(hagati) n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana (Ifoto/Kisambira T.)
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz (i bumoso),Umuyobozi wungurije wa Polisi y’Ubudage, Prof Jurgen Stock(hagati) n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana (Ifoto/Kisambira T.)

Prof. Jurgen Stock, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Budage akaba ari no mu buyobozi bw’umuryango wa  Polisi mpuzamahanga (Interpol) yatangaje ko bari mu nzira yo guta muri yombi abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha kubera ubufatanye bwiza buri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire y’inzego z’iperereza na Polisi.

Prof Stock avuga ko bafite ubufatanye hagati y’Ubudage n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hamwe na Minisiteri y’Ubutabera.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwose bugaragaza ko abanyabyaha badakwiye guhabwa intebe aho ari ho hose ku isi. Twiteguye kubafata ndetse no kubageza imbere y’ubutabera.”

Urwo rutonde rwatanzwe na Amerika ruriho abantu 10 bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda hamwe n’inkiko mpuzamahanga; barimo Felicien Kabuga, Protais Mpiranyi, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ladislas Ntaganzwa, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo na Sylvestre Mudacumura umukuru wa FDLR.

Prof Stock kandi yavuze ko muri iki gihe polisi zo kw’isi yose, by’umwihariko ibihugu byombi zifite ibyaha bitandukanye mpuzamahanga zihuriyeho nk’ibyaha bikorerwa kuri internet.

Akavuga ko uburyo bwo gutoza abaturage kwicungira umutekano (Community Policing) ari bumwe mu buryo bwiza bwafasha mu kubirwanya, bityo akaba asanga ngo mu Burayi bwafasha byinshi.

Ibyaha bikorerwa kuri interineti ni ibyaha bigoye kubikumira   kuko abakora ibyo byaha biborohera bitewe n’imiterere ya interineti.

Prof Stock yagize ati “Ibyo bisobanura ko tugomba gufatanya kubirwanya. Tugafatanya mu gihe cy’iperereza kandi tukaba dufite n’ibimenyetso bigararagara mu buryo bugezweho (digital evidences).”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye abanyamakuru ko uru ruzinduko rwa Visi Perezida wa Polisi y’Ubudage ruri muri gahunda yo gukomeza ubufatanye bwa Polisi z’ibihungu byombi ndetse n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol).

Ubusanzwe imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ishingiye ahanini ku kubaka ubushobozi bw’abapolisi b’u Rwanda, cyane cyane abagiye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byabayemo intambara.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi bajya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ifoto y'urwibutso(ifoto/RNP)
Ifoto y’urwibutso(ifoto/RNP)

Source: Izuba rirashe
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibadufashe tubahige wenda twabavumbura, kuko andi mahanga yatereye agati mu ryinyo wagira ntacyabaye.

  • Wasanga abo twaburiye irengero bagiye gufatwa da! Abishyize hamwe nta kibananira, nibindi tuzabigeraho.

Comments are closed.

en_USEnglish