Polisi yafashe toni 10 za kawa igiye kugurishwa magendu
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), tariki ya 14 Ugushyingo, ryafashe ikamyo yageragezaga kwambutsa toni 10 za kawa y’u Rwanda ijyanywa mu gihugu cya Uganda kugurishwa mu buryo bwa magendu.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikimara kumenya umugambi wo kwambutsa iyi kawa yahise ishyiraho itsinda ry’abapolisi bashinzwe gukora iperereza, aba bapolisi bahise bafata iyi kamyo ifite nimero ziyiranga zo muri Uganda ipakiye ikawa idafite ibyangombwa biyemerera kwambuka umupaka.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA Mme Drocella Mukashyaka yavuze ko iyi kamyo yari yaje mu Rwanda izanye ibicuruzwa bisanzwe kandi yagombaga gusubira muri Uganda ntakintu itwaye, nyuma ifatwa ipakiye toni 10 z’ikawa.
Mme Mukashyaka ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda kubera ingamba n’imbaraga bashyira mu kurwanya ubucuruzi bwose butemewe n’amategeko ku butaka bw’u Rwanda.”
Iyi kawa ngo iyo idafatwa yari kugezwa muri Uganda igatonorerwayo ikajyanywa mu bindi bihugu ifatwa nk’umusaruro w’iki gihugu, ibintu ngo bifite ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda kuko imisoro yagombaga kuva kuri iyi kawa yagombaga guteza iki gihugu imbere.
Ishami rya Polisi rirwanya magendu rivuga ko, iyi kawa yafatiwe mu karere ka Gasabo ahamenyerewe nko ku Kinamba ikaba yari yakuwe mu karere ka Bugesera.
Dr. Gatarayiha Celestin, uyobora agashami k’ ikawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), yavuze ko ubucuruzi bw’ikawa bunyuranije n’amategeko, bugira ingaruka mbi haba ku bacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga no ku bukungu bw’igihugu.
Dr. Gatarayiha yahamagariye abahinzi cyane cyane ab’ikawa kujya bageza amakuru kuri Polisi ku bantu bakekwaho gukora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi butemewe n’amategeko.
2 Comments
Police yacu rwose kw’iperereza imaze gukataza, turayishimira kuba yaburijemo ubu bucuruzi bwa magendu kuko bwari kugira ingaruka cyane kw’umutungo w’igihugu harimo n’igihombo ku bucuruzi bw’ikawa.
ariko abantu bazamenya ryari ko imisoro ariyo izamura ubukungu bwigihugu kandi polisi yacu ndayemera kwipereza kapisa nikomereze aho
Comments are closed.