Digiqole ad

Haiti:Police y’u Rwanda mu muganda

Inkuru dukesha ikinyamakuru www.in2eastafrica.net aratubwira ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Haiti, bigishije ndetse banatangiza igikorwa cy’umuganda muri iki gihugu.

Aba bapolisis babanyarwanda baherereye mu mujyi wa Jeremie, bagitangira iki gikorwa umubare munini wabatuye uyu mugi bahise baza kwifatanya nabo mu bikorwa byo gusukura imihanda.

Umwe mubatuye uyu mujyi wa Jeremie yagize ati: “Twatekerezaga ko bano bagabo baje kurinda amahoro gusa, ni ubwambere twabona ingabo zaje muri iki gihugu zikora ibikorwa byo gutunganya umujyi wacu

Naho Chief Supt Egide Ruzigamanzi uyoboye aba bapolisi we yavuze ko iki ari igikorwa kigamije kugaragariza abanya Haiti ko bataje gusa kubacungira umutekano ahubwo baje no kubashishikariza kwiyubakira igihugu cyabo.

Ati: “Ntitubaha umutekano gusa, tubereka na bimwe mu biri guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda ngo babirebereho

U Rwanda rukaba kugeza ubu rufite abapolisi basaga 374 bari mu butumwa bwa loni (UN) bwo kurinda amahoro muri Liberia, Sudan, Chad naHaiti.

Umuseke.com

3 Comments

  • congs rwanda police.

  • yego abahungu banjye mukomereze ahoo,stay cool

  • yego basore amaherezo buri mission ya un azajya igomba kubamo umunyarwanda congratulation

Comments are closed.

en_USEnglish