Police yavuze kuri VIDEO yafashwe uwacaga inyuma uwo bashakanye
Nyuma y’uko amashusho (Video) yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari umugabo n’umugore bariho basambana (umwe aca inyuma uwo bashakanye) mu kwezi gushize mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Police yagize icyo ibitangazaho.
Mu itangazo rya Police yasohoye none, ivuga ko tariki 29 Mutarama ahagana saa yine z’ijoro, Police yashyize mu bikorwa itegeko mu ngingo yaryo ya 244 na 245 mu gitabo cy’amategeko ahana hagendewe ku kirego cyahawe Police ya Nyarugenge gitanzwe na Jacob Mulindangabo washinjaga umugore we kumuca inyuma.
Umuvugizi wa Police avuga ko mu gushyira mu bikorwa itegeko, byamenyekanye ko hari abo mu muryango bajyanye Police aho icyaha cyariho kibera, maze hagafatwa amashusho na telephone, police itabimenyeshejwe, abayafashe ngo bitwaje ko bariho begeranya ibimenyetso.
Chief Supt. Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko urwego rushinzwe Iperereza ku byaha rwa Police (CID) rwahise rutangira iperereza mu buryo iki cyaha cyakurikiranywemo, abantu barimo abo mu muryango wareze ndetse n’umupolisi wagiye muri ‘Operation’ aho icyaha cyariho kibera ngo barabajijwe.
CSP Twahirwa yasobanuye ko muri iri bazwa umwe mu bo mu muryango yemeye ko ari we wafashe iyo Video.
Ati “Mu gushyira mu ngiro imyitwarire igomba kuranga umupolisi, umupolisi ugiye mu kazi akagira uburangare, ubunyamwuga bucye cyangwa indi nyifato yose idakwiye abiryozwa ahabwa ibihano, niyo mpamvu Police yashyizeho nimero itishyuzwa, 3511, yo gutangaho amakuru mu gihe umupolisi yitwaye nabi mu kazi ke.
Ni muri urwo rwego umupolisi wari muri ako kazi icyo gihe ubu yahanwe.”
Umuvigizi wa Police asaba abantu bose kwitwararika gukwirakwiza amashusho n’amafoto nk’ayo nta burenganzira, ndetse ko bihanirwa n’itegeko mu ngingo za 281, 286 na 539 z’igitabo cy’amategeko ahana.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Yahanwe nande yahanishijwe iki? ikibazo noneho kibaye ko hafashwe vidéo, ubundi ikubitwa n’itotezwa ry’uwambikwaga amapingu rero nta cyaha kirimo??
Au contraire vidéo niyo idateye ikibazo kuyerekana mu ruhame kuko siwe wambere.
Kizito mihigo, se usibye na vidéo ahubwo ntimwahamagaye itangazamakuru ryo hanze n’iryo mugihugu!!!
Mwakwiye kudusobanurira ahubwo ikigenderwaho mugena ko ukurikiranyweho icyaha atangazwa mu ruhame cg agahishiirwa igihe hagikorwa iperereza.
Hari abagomba gukora nako gukekwaho ibyaha bagahishwa hari na abagomba kwerekwa abanyamakuru!? Mubatandukanya gute? Cg biterwa nu ukekwaho icyaha?
ubwo uwo munyamafuti amaze kubamenamo amaeuros none mutangiye kujijisha mwirengagiza urugo rwabandi yasenye ngo amashusho!!! noneho mumugize umwere
N’iki nkundira Polisi yacu kuko uri professional rwose
Pilisi ndabagaye
nta kigenda
Police yacu ubundi turayubaha peeee ariko uyu munsi wapi mwikosore.
Uyu muhungu wafashwe ibye birazwi ni faix kuva mu buto bwe urwo ni nku rwa 3 atembagaje, london yararurambitse mubaze barabasobanurira Bxl nuko ubu arimo arahogoza uyu musaza Jacob witurije iyaba undi yari no ku mumerera nabi, ahogoje umugore asize Bxl, ubwose koko iyo video nicyo kiremereye kibonetse mwiyi cas ???
Mubanze muhane iyo nyamabi ibabaza imiryango iryaguye ngo irapfubura.
Keretse iba mu mutinyiye bene wabo bakomeye ho twabyakira nibya africa nyine yagowe !!!!
Gusa mu muburire haruwo azendera umugore amumutsindeho adatabaje….
Ibi byakemurwa no kubaha Imana.
Ndabaramukije bavandimwe mugaragaza icyo mutekereza,
Ariko bitewe n’icyo buri wese ashaka kugeraho, dukwiye kujya tugerageza kutirengagiza umurongo muri buri rwego. Umupolisi akora icyo ashinzwe yakosa akabihanirwa, atabihanirwa tugakora ako kubaza impamvu. Ariko se undi iyo yihaye gukora aka polisi arabyemererwa ngo kuko polisi yakoze cyangwa itakoze iki n’iki? Iyo mwumva ko bwana KIZITO ibyo yakoze bidakwiye gutangazwa muba mwarabibajije. Ariko igihe Polisi iri mu mirimo yayo, nibwira ko ntawe ukwiye kuyivangira. Ikindi nanone ibyo gutukana byo birenga ukwemera kuko sinzi icyo bikiza ari utukana ari uwo atuka.
Tugire ubupfura bwa Kinyarwanda twigegurire amahoro.
Umunsi cyangwa Ijoro ryiza.
Iyo video yafashwe twayibona dute ngo tumenye uwo mupfubuzi tumwirinde ejo atazanasenya iz’abandi ko numva ari ruharwa ra….. cyangwa mudushyiririhe amafoto yabo bombi…
Mbabwije ukuri ituru y’inyibano iryoha iraryoha niyo mpamvu tugomba gusenga imana ikaduha imbaraga zo kunesha ibishuko. Mwibuke uduturu two mu gihuru iyo iwacu mu cyaro ukuntu twashimishaga
NARUMIWE weeee izo zinyibano zibanurira rero mwaranze gushaka ababanurira mukiyemeza kwirirwa mupfubura shahuuu musigeho kuko rimwe umugabo azitabaza ishoka muhasige agahanga !!!!!
Uwishe uwamuteye mu mbere agabanyirizwa igihano mubyibuke mureke ubugoryi nu buhemu.
Comments are closed.