Police yatangije “Controle technique” nshya mu ntara zose
Impanuka zimwe na zimwe Police ivuga ko ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, ariko izindi zigaterwa n’uko ibinyabiziga biba bihagaze. Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2013 mu karere ka Huye Police y’u Rwanda yatangije ku rwego rw’igihugu uburyo bushya kandi bwihuse bwo gusuzuma ibinyabiziga.
Uyu muhango wabereye mu kigo cya IPRC SOUTH ahahoze hitwa muri ESO mu mujyi wa Huye utangizwa n’umuyobozi wa Police IGP Emmanuel Gasana ndetse n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari.
IGP Gasana yavuze ko ubu buryo Police izanye ari ingamba ziri gufatwa mu kurengera ubuzima bw’abantu hirindwa impanuka z’ibinyabiziga bikajya bijya mu muhanda byuzuye.
Ubusanzwe igikorwa cya “Controle technique” kibera gusa mu mujyi wa Kigali ku modoka zose zo mu gihugu, ibi byari imbogamizi zikomeye cyane ku bafite n’abatwara ibinyabiziga bakoraga ingendo ndende baje gukoresha iyi gahunda.
Iki cyuma gishya gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka hagati ya 80 na 100 buri munsi, kije kunganira ibyuma bitatu byakoreraga i Kigali.
Ubusanzwe Imodoka zifashwe zidafite icyangombwa cya “Controle Technique” gihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.
Umwe mu bashoferi mu mujyi wa Huye utashatse gutangaza amazina ye yagize ati “Controle technique kujya kuyikorera i Kigali wasanga ihagaze umuntu amafaranga menshi cyane, kugenda umurongo wahasangaga. Ariko ibi bazanye byo kujya tuyikorera hano iwacu ni igikorwa cyiza Police ikoze.”
CP Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda yavuze ko Police ikoze iki gikorwa mu rwego rwo kunoza servisi no korohereza abafite ibinyabiziga, ndetse ariko cyane cyane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda buba bugeramiwe n’impanuka ziturutse ku binyabiziga bimeze nabi.
Iyi serivisi ya “Controle technique” igiye gutangirwa i Huye mu gihe cy’icyumweru hakoreshejwe icyuma kabuhariwe gishya. Police yatangaje ko nyuma izi serivisi za “Controle technique” ziza kuba zitangirwa ku buryo burambye mu turere twa Huye, Musanze, Ngoma na Karongi.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Vraiment mumfashe dushimire RNP kubwicyigikorwa cy.intashyikirwa bakoze.invugo niyo ngiro.icyombonako u Rwanda ruragana heza.
Komeze ube professional our RNP !!!
Birashimishije cyaneee !!! yenda ampanuka zagabanyuka.
Ariko kuvuga n’ugutaruka, imihanda yo izakorwa neza ryari? Impanuka nyinshi ziterwa n’amakorosi yakozwe nabi. Nibigenzurwe kugirango ayo makorosi akosorwe. Police yacu oyeeee! mukomere cyane.
BAZANAYIZANE NO MURI AFRIKA HOSE MAZE IBI BIMODOKA NABONYE ZA NIGERIA COTE DIVOIRE NIBURUNDI NA KONGO BICIKE
Birashimishije kuko ruswa igiye kujya itangirwa muntara….. ariko ubundi mwagiye mwandika utwo dupapuro mwita control mukadushyira muri boutique tukatugurayo. nizere ko mutazongera kuduca menshi mugeza kuri 5,000 gusa.
Iyi service yaje ni iyo gufasha abantu ntabwo yashyizweho kugirango bake ruswa.Niba warayitanze kugira ngo ubone iyo service birakureba.
ntago arinjye uyitanga gusa nawe warayatanze urabizi…. Police yacu isigaye ishaka ruswa cyane kurusha kurengera umutekano wo mumuhanda. ubundi police ijya kwihisha mwikoni yabona umuntu ikamuhagarika, iba ishaka iki? byose nicya ruswa kigisore ahubwo…. basigaye bishakira budget kabisa kandi niwowe wenyine utabizi.
Nibabasaba ruswa noneho mujye muyibima.Hari bayaka ku ngufu?
Baruryi barahita bubaka amazu noneho!!!! Kunyuzamo imodoka yawe bazajya bakubwrango 10000.
Police mukomeze musetse imikara!!!ubwose iyo ni control nyabaki mukora? ese ubundi murayikora koko aho twirirwa abashoferi ntibirirwa batubwirako icyangombwa ari cash? Nigute nk’imodoka za Bisoke zikorera Musanze-Kinigi ndetse na twegerane zijyayo zagombye kuba zikiri mumuhanda. Mumbabarire abapolisi musoma iyi nkuru muzahagarike munafate imodoka Coaster itwarwa n’uwitwa Nsenga (Bisoke) murebe ukuntu imeze aho umuntu aba yicaye ashobora gukandagira mumuhanda kubera ukuntu yatobotse!!irahagarara bakirukankana amabuye ngo bayitege. iyo niyica abantu ngo ni impanuka. rimwe na rimwe impanuka nazo zirarengana rwose.Police nibe professional ruswa izake mubindi naho kubuzima ho ni ibindi.
Comments are closed.