Polisi yatangije amahugurwa nyafurika ku kurwanya ihohoterwa rikorera abagore n’abakobwa
Kuri uyu wa mbere tariki 8/7/2013 mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, abakuru ba ba polisi bahagarariye ibihugu byabo bigeze umugabane wa Afurika batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo gukumira icyaha cy’ihohoterwa rikorera abagore n’abana b’abakobwa.
Ku Isi henshi iri hohoterwa ahanini rishingiye ku gitsina, aho usanga abakobwa cyangwa abagore bafatwa ku ngufu ndetse rimwe na rimwe bakanicwa.
Iri hohoterwa ahanini ngo rikorwa n’abagabo cyangwa abasore, usanga kandi mu ngaruka risiga harimo ihungabana rikomeye nk’uko byasobanuwe mu itangizwa ku mugaragaro ry’aya mahugurwa y’abayobozi ba Polisi mu bihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye ku Kacyiru.
CP Jean Bosco Kabera uhagarariye aya mahugurwa yavuze ko kurwanya bene iri hohoterwa ari inzira ndende kuko urikora n’urikorerwa usanga ahanini baba batuye ahantu hamwe, ikindi kandi ngo ni uko hakiri byinshi bisabwa mu gutabara uwarikorewe kugira ngo avurwe neza.
CP Kabera avuga ko aya mahugurwa agamije kandi gusangira ubumenyi n’abaje bahagarariye ibihugu byabo ku buryo gukumira ihohoterwa bikorwa mu bihugu bitandukanye.
CP Kabera ati “ Hano mu Rwanda dufite ibigo bya ‘One stop Center’ byita ku bahohotewe bikabaha ubuvuzi ndetse bagakurikiranwa ku buryo n’uwabikoze ahafatwa agashyikirizwa amategeko. Gusa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwo ryagabanutse ariko ntabwo ryacitse, kimwe n’uko n’ahandi hose ku Isi ibihugu bigihanganye naryo.”
Commissaire wa Polisi muri Benin , Bocovo Ghislaine yatangarije UM– USEKE ko bizeye ko hari byinshi bazavana muri aya mahugurwa cyane cyane ko ngo mu Rwanda bazwiho kuba bateye imbere mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bocovo Ghislaine avuga ko iwabo imbogamizi ikomeye ihari ari uguceceka. Uwahohotewe ngo ntabwo avuga kubera gutinya kwicwa n’uwabikoze. Avuga ko urwego ubu bo bariho ari ugushishikariza abagore n’abakobwa gutinyuka kuvuga ibyabakorewe bishingikirije amategeko yashyizweho abarengera.
Bocovo Ghislaine yagize ati “Umubyeyi ashobora gufata umwana we ku ngufu, umugore yabimenya ntabivuge mu nzego z’umutekano. Ibi rero nibyo turi kugerageza kurwana nabyo.”
Aya maghugurwa yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 36, bazibanda ku masomo ajyanye no gukumira ihohoterwa ndetse bakore n’imyitozo izakorwa kuva tariki 11 kugeza ku itariki 12 Nyakanga 2013 ari nabwo bazasohoza.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
ARiko mumeze mute ngo rikorwa n’abagabo cyangwa abasore .abagore se bo ntibarikora
N’abagabo bararikorerwa mwa bantu mwe, kandi bavuga ihohoterwa RIKORERWA ntabwo ari (rikorera)abana n’abagore. Ni byiza kuba u Rwanda rwarageze kuri byinshi k’ubufatanye bw’inzego zose z’umutekano. Big up RNP,RDF&RCS.
umugabo cg umusore sibo bahohotera gusa.ese bo ntibahohoterwa? kuko hariningero nyinshi zikunze kugaragara aho igitsina gabo gihohoterwa n’igitsina gore.eg:umugore uherutse gufatanya numukobwa we bagatwika igitsina cy’umugabo we.ihohoterwa rirenze iryo nirihe?turirwanye tutagize aho tubogamiye.thx
Comments are closed.