Police yashyikirijwe umunyarwanda wacuruzaga Cocaine wafatiwe muri Kenya
Kuri uyu wa gatanu, Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe n’iya Kenya umugabo witwa Ndisabiye Janvier w’imyaka 37 uherutse gufatirwa muri Kenya mu Ukuboza 2014 ashijwa gucuruza Cocaine nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda.
Uyu aje akurikira abandi babiri bari mu gatsiko kamwe nawe bo bakaba barafashwe na polisi y’u Rwanda ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu Ugushyingo 2014.
CSP Céléstin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu Ugushyingo 2014, ubwo Polisi y’u Rwanda yamenyaga amakuru ko hari abanyarwanda bacuruza ibiyobyabwenge bavaga mu gihugu cya Brezil bashaka guca mu Rwanda, bagakomereza mu bihugu by’i Burayi gucururizayo Cocaine yahise ibata muri yombi bakigera ku kibuga cy’indege i Kigali.
CSP Twahirwa avuga ko abafashwe icyo gihe ari Izabayo Sostène na Rukundo Eric. Ubwo bafatwaga na Polisi yabasanganye 7.4Kg za cocaine zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 254.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko kubera amayeri abagize ako gatsiko bari bafite yo kugenda mu bihe bitandukanye ndetse no guhererekanya amakuru, Ndisabiye Janvier yamenye ko bagenzi be bafatiwe mu Rwanda, bityo ahindura urugendo rwe aho gukomeza aza mu Rwanda asigara muri Kenya.
Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ndetse n’umuryango uhuza Polisi zo ku isi (Interpol) Ndisabiye yahise afatwa na Polisi a Kenya.
CSP Twahirwa yavuze ko yagejejwe i Kigali kuri uyu wa 22 Gicurasi kuko hari ibyo amategeko ateganya byari bigitunganywa.
Ubusanzwe mu Rwanda habonekaga ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe ibiyobyabwenge bya Cocaine na Heroine ntabwo bikuzne kugaragara mu Rwanda nubwo ngo hari abifashisha inzira y’u Rwanda ngo babyerekeze mu bindi bihugu no ku yindi migabane.
Ndisabiye Janvier wafashwe, akoresha inzandiko z’inzira (passports) ebyiri; iy’u Rwanda n’iy’u Bubiligi. Mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwe na bagenzi be ngo bagendaga bahinduranya ibyo byangombwa aho bageze mu rwego rwo kwiyoberanya nk’uko Police y’u Rwanda ibitangaza.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Aka ni akazi keza kuri polisi y’igihugu birakwiye ko abanyabyaha bajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera ahubwo bakomeze babahagurukire barebe no ku zindi mpande ntago ari drug trafficking ikorwa gusa hari nabahohotera abandi urugero nkuyu muhanzi wo ku gisenyi wshwe nabanyarugomo ateraguwe ibyuma.
Mwaramutse?None se ko uyu mugabo mwamuhishe mu maso ariko mukavuga izina rye byo bisobanuye iki buriya? Mu mwerekane burundu cg muhishe icyo ari cyo cyose cyatuma amenyekana.
Barahisha isura se kuberiki kandi bavuze izina!noneho kandi ntacyo mukoze kuko kurubuga rwa Police bamushyizeho wese ntacyo bahishe!!
ikinamico.com ndasubiza Mike.
Mujye mwereka na abo bantu nabicanyi
ubufatanye bwa police z’ibihugu byacu bukomeze maze duhanahane aabanyabyaha bashobora gukorera icyaha hamwe bakajya ahandi
Nukwihangira imirimo bana nonese ko twicaranye za PhD mubona mute ko nibidakorwa bizakorwa ngo aho kwicwa ninzara wemere ujye kurya ibishyimbo bya 1930.
Njye narangije NUR ubu nicaranye impamyabumenyi, none aho kugirango mbe umumotari ucyura 2000frw mbonye icyo kiraka nanjye sinakireka ikizaba kikazaba.
@cyasemakamba, ndagusaba ko wakwegera komisiyo y’igihugu y’itorero bakagutoza. Twamaganye abacuruza ibiyobya bwenge.
Ikinamico gusa!None ko bafashe uriya mu munsi umwe kuki batabahaye Kabuga bamaranye imyaka 21!?Ngo kubufatanye bwa police!!!! Mugira abo muhimbiraho!!!!!!
NONEHO HABAYE IKI DA KO BATAVUZE NGO BARAMUBESHYERA?! BURIYA NUKO NTA POLITIKE IRIMO!
Ngo ino nta cocaine bisanzwe bihaboneka. (Twahirwa) irahari na Heroine byose biruzuye. Ahubwo muziyegereze abasore bamwe babereke aho byamariye urubyiruko rwu Rwanda.
Yitwa NDISABIYE JANVIER DESIRE mujye muvuga inkuru mwacukumbuye ,ibyo mu mwita umunyarwanda sinzi iyo mubikura kuko n’Umutundi niho yavukiye akurirayo ndetse no mu bubiligi atuyeyo nku murundi mucukumbure mubone kubara inkuru.
Yashakanye nu mugore w’umunyarwanda byemewe n’amategeko bazagutandukana umwaka ushize babyaranye akana 1 k’agahungu…, kari mu bubiligi na nyina.
Komera Janvier warantunguye sinagukeka gutyo gusa ntamvura idahita ubutaha ntuzasubire.
Ubu ni ubuzima sha , ariko harimo na ibi nibiki ,kuki bamuhisha mumaso niba atali ikinamico nibamutwereke natwe tumumenye kuyicuruza ntacyaha bonamo ,keretse niba atabyemerewe ho aragifite, ariko munsobanurire impamvu bamuhisha mumaso
Guhishwa mu maso biremewe igihe cyose icyaha ashinjwa kitaramuhama.
Itangazamakuru rikunze kugwa mwiri kosa cyane.
Rimwe hazagira ubibaryoza indishyi ntimuzazikira.
Desire Janvier ndamuzi kigali atwara taxi Bxl ayobora taxi voiture kuri gare du midi su muntu wo kuyobera ho ni murangara mukamwerekana aho yarekurirwa yabazutaguzamu nkiko indishyi ze nti mwazikira kuko yahagurukiye guhiga cash aho ziri hose ndabarahiye !!!
Mbabajwe na kana ke gasigaye Bxl ubwo nyina nu kugerageza akakarera !!!
bravo on our police.this should reassure our citizens and residences that our police is in good partnership with other police institutions in other countries and is able to protect us.our police oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
Comments are closed.