Police yahagaritse Album launch ya T-FAMILY i Rubavu
Nyuma yo gutinda gutangira, aho byari biteganyijwe ko iyi Album Launch yagombaga gutangira saa kumi kuri uyu wa gatandatu, nyamara ikaza gutangira ahagana saa kumi n’ebyiri, Police yaje kuza ibifunga bitarangiye mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Police haba hano i Rubavu ndetse n’ahandi mu Rwanda ntabwo yihanganira kurenza amasaha iba yatanze, kabone nubwo inyungu z’abateguye bene ibi bitaramo ziba zibangamiwe bikomeye.
Iyi concert yari yitabiriwe cyane, byagaragaye ko urubyiruko rwari rwayitabiriye rukunda cyane injyana ya Hip Hop, aho benshi bahagurukaga cyane ubwo bene iyi njyana yabaga iri gucurangwa.
T-Family ikaba yari yakoreye Launch yayo i Rubavu muri centre culturel, T- Family igizwe na Benjamin Ndatabaye na Justin Ntaganda.
Abahanzi bari baturutse I Kigali, baje kwifatanya na T-Family ni Neg G, Ama G the Black, Ciney, Paulin n’abandi.
Nyuma y’uko Police ihagaritse iyi Launch, after party yakomereje muri Access Bar.
Chris Mexes
Umuseke.com/ Rubavu
6 Comments
YEWE BAJYE BUBAHIRIZA AMASAHA NIBAYARENZA
POLICE IBAKOSORE
toujour utanga comente nemera ariko nyine uri imbwa koko sawa umunsi mwiza mwana
ababana barakunzwe pe big up t family
T.Family courage muzagerageze gukorera hirya no hino mu Rwanda muteze imberemuzika yanyu bana,nibyiza kwihangira imirimo mugatora uwomuco mukiri bato.so please manage your time effectively hato mutazagirana ibibazo na police
Muze no muri Kigali n’ahandi hose mu Rda murusheho kumenyekana & courage.
MUNSOBANURIRE MPERUKA BATANGIZA KUMUGARAGARO GUKORA AMASAHA 24 BYAHEZEHE?NIBA URWANDA RUFITE UMUTEKANO KKI BATUBUZA GUKORA BUSINESS DUSORA?
Comments are closed.