Digiqole ad

Police yafashe Toni 7 za Caguwa zaje mu Rwanda kuri magendu ziva muri Congo

 Police yafashe Toni 7 za Caguwa zaje mu Rwanda kuri magendu ziva muri Congo

Ibyafashwe byafatiwe mu turere twa Musanze na Rubavu

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, kuri uyu wa gatatu berekanye imyenda ya caguwa ipima toni zirindwi yafashwe yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu idatanze imisoro ivuye muri Congo, iyi myenda ngo yafatiwe ahantu hanyuranye mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ibyafashwe byafatiwe mu turere twa Musanze na Rubavu
Ibyafashwe byafatiwe mu turere twa Musanze na Rubavu

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Leta yafashe ingamba zo kuzamura cyane imisoro ku myenda ya caguwa iva mu mahanga.

SP Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali avuga ko iyi caguwa yavuye muri Congo ikinjira mu Rwanda iciye mu kiyaga cya Kivu nyuma ikagenda ikurikiranwa igafatwa n’abayinjije bamwe bagafatwa.

Kugeza ubu bamaze gufata bene aya mabaro ya caguwa apima toni zirindwi, izo bamaze kumenya amakuru no gufata abazinjije ni toni 2,5 izisigaye abazinjije kuri magendu baracyari gushakishwa.

Ibyafashwe ngo bifite agaciro ka miliyoni 10 yari yinjiye mu gihugu idatanze imisoro.

SP Hitayezu avuga ko aya mabaro y’imyenda yafashwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

SP Hitayezu yashimiye ko aba bafatwa bivuye ku makuru atangwa n’abaturage kuko abinjiza izi caguwa baca mu mayira adasanzwe ari nyabagendwa cyane ariko abaturage bakababona

Robert Mugabe ushinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro avuga ko ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu bitagomba kuhabwa icyuho.

Mugabe ati  “ ibyo twafashe ni toni 7 kandi  Toni 2,5 ( 2500 Kg) zingana na miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda,  ubwo Toni 4,5 yo ziracyari mu iperereza

Umwe muri batatu bafashwe muri iki cyaha witwa Munyampeta (we yafashwe uyu munsi) avuga ko yatangiye kuzana magendu gutya kuko yari asigaye acuruza ntiyunguke kubera imisoro ihanitse.

Munyampeta yemera ko yinjije mu Rwanda amabaro 19 ya caguwa kuri magendu nubwo ashinjwa kwinjiza amabaro 59.

We yemeza ko abacuruzi ba caguwa bo mu Rwanda bose ubu ngo bagiye muri Congo.

Munyempeta atiibyo twakoze , bisanzwe bikorwa kuko abacuruzi bose niko bakora, kuburyo bose bagiye muri congo gucuruza caguwa kuko mu Rwanda babonaga imisoro ari ikibazo.

Iyi myenda ya caguwa yafatiwe mu turere rwa Rubavu na Musanze.

Umusoro ku myenda ya caguwa wavuye kuri 0,2$ ugera kuri 2,5$ ku kilo kimwe cy’imyenda ya caguwa. Ku nkweto uyu musoro wavuye kuri 0,5$ ugera kuri 5$ ku kilo kimwe cy’inkweto za caguwa wakwinjiza mu gihugu.

SP Hitayezu avuga ko ibi byafashwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri
SP Hitayezu avuga ko ibi byafashwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kandi bagikurikirana n’ibindi
Leta y'u Rwanda yashyizeho imisoro ihanitse mu kunaniza Caguwa, bamwe batangira gushaka uko bayinjiza kuri magendu
Leta y’u Rwanda yashyizeho imisoro ihanitse mu kunaniza Caguwa, bamwe batangira gushaka uko bayinjiza kuri magendu
Mugabe ushinzwe kurwanya magendu avuga ko bene abo batazihanganirwa
Mugabe ushinzwe kurwanya magendu avuga ko bene abo batazihanganirwa
Imisoro kuri caguwa yarazamuwe cyane ngo bateze imbere imyambaro ikorerwa mu gihugu
Imisoro kuri caguwa yarazamuwe cyane ngo bateze imbere imyambaro ikorerwa mu gihugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • police y’Urwanda mukomerezaho mukora neza akazi mushizwe thx

  • Police mukomereze aho mu gukora neza akazi kinyamwuga kandi biragaragara pe,uwo bitagaragarira sinzi uko yaba areba.

    • Dukomeze guhesha ishema igihugu cyacu.

  • Mwe mukanyage tu.
    Gusa bizagera ubwo mutabaza ubwumwidishyi.,ngo uguhima atiretse agusurira muryamanye. Courage

  • izi ni ingaruka z’ibyemezo bifatwa birimo ubuswa. mbona umuturae wo hasi nta kimurengera none se abantu nibananirwa kugura iyo myenda bazambara ubusa?

Comments are closed.

en_USEnglish