Digiqole ad

Polisi yafashe imiti 772 y’urumogi i Kigali

Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe imiti izinze igera kuri 772 y’urumogi mu mujyi wa Kigali inafata abantu batandatu bari inyuma y’ibi biyobyabwenge.

Urumogi rucuruzwa ahanini mu rubyiruko
Urumogi rucuruzwa ahanini mu rubyiruko

Batatu muri aba bafashwe ni abagore, bafatiwe kuwa 13 Werurwe ubwe Polisi yinjiraga mu kagari ka Kora mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge. Nyuma yo gufatwa bahise bajya kuba bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Muhima.

Abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo nyuma y’uko umwe mu baturage batuye muri ako gace yahamagaye polisi akayibwira ko hari abaturanyi be bacuruza urumogi.

Polisi yahise ihagera ibata muri yombi ndetse iba ibacumbikiye kuri station ya polisi i Remera.

Iki gikorwa uyu muturage yakoze ubwo yahamagara inzego za polisi akazitungira agatoki abacuruzi b’ibiyobyabwenge, ni ikimenyetso ntakuka kigaragaza ubufatanye bwa buri munsi uru rwego (polisi) rugirana n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse no gukumira ibindi byaha muri rusange nk’uko polisi ibishimangira.

Supt. Albert N. Gakara, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko ku bufatanye n’abaturage baherutse kandi gufata ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’ibinini n’inzoga zinkorano zitemewe.

Polisi y’u Rwanda ntihwema kwigisha, gukangurira no gusaba abacuruza ibiyobyabwenge kubireka, dore ko akenshi na kenshi ibi biyobyabwenge bivugwaho guhembera ihohoterwa rya hato na hato rikorerwa mu ngo, urugomo, ubujura, gufata abana ku ngufu n’ibindi.

Uretse kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage, Polisi y’igihugu yatangije ubukangarambaga mu mashuri y’isumbuye hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Impamvu y’ubu bukangurambaga ngo n’uko akenshi urubyiruko arirwo cyane cyane rufatirwa muri ibyo biyobyabwenge, ababicuruza kandi isoko rinini ryabo ni urubyiruko mu gihe arirwo Rwanda rw’ejo.

Polisi ikavuga ko buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo hubakwe u Rwanda rwiza rw’ejo.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • courage, police yacu. turabemera cyanee.

  • mbega Igihombo weeeeeeeeeeee!

  • Police komereza aho

  • Uru ruhanya ruragaragara ko rwakorewe neza kuko urabona rubyibushye. Nge mbona ko igikenewe cyane ari ukumenya aho iyo mirima y’urumogi iherereye kuko biragaragara ko hari abahinzi barwo babigize umwuga.

  • abo bantu ariko wasanga uwo muturanyi ari urundi rwango abafitiye

  • cool police mukurwanya ibiyobya bwenge

  • ntabwo rwacika burundu mugihe n,abantu bitwako biyubashye barufataho uretseko byitirirwa urubyiruko.ese urubyiruko nigute rubura igishoro cyibindi rukabona igishoro cyurumogi nukuntu numva ruhenda ahanini rwinjira mumugi rutwawe muri ziriya modoka ziyubashye badahagarika ndetse nama agences kuko amenshi ntasakwa.byanze bikunze urorubyiruko harabababararuhaye akokazi abo nibo bakenewe naho gutema igiti imizi yo irashibuka.police courrage!

  • Leta nishire imbaraga muri gahunda y’IJISHO RY’UMUTURANYI”.Abo batanze amakuru babere urugero abandi kugira ngo turwanye ibiyobyabwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish