Police yafashe abajura, inzererezi n’abatubuzi bagera kuri 60
Mu gihe k’iminsi ibiri Police ifashijwe n’irondo bafashe abantu bagera kuri 60 biyemerera ubujura, gutubura no kuba inzererezi mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ubu bafungiye kuri station ya Police ku Gitega.
Nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa Police Theos Badege, ngo aba bantu bazatanga amakuru ku bandi batafashwe nabo bakora bene ibi byaha mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Police yavuze ko Police y’u Rwanda itazihanganira abagamije kwambura no kwiba abantu ibyabo baba bavunikiye bibagoye.
Umutubuzi witwa Aimable Munyaneza, avuga ko muri uwo murimo yiyita ‘Alphonse’ akaba ngo ateka imitwe ku bantu ko akorera umushinga uzabafasha kwiteza imbere bityo bakamuha utwabo. Asaba leta ko yaha abameze nkawe igishoro bagatangira gukora bakareka guteka imitwe no gutuburira abantu.
Kalisa J.Damascene, umukanishi mu Gatsata, we ashinjwa gufatanya n’abandi babiri kwiba Moto bakayijyana mu Karere ka Rurindo ari naho yafatiwe na Police.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Madame Solange Mukasonga, yavuze ko abenshi muri aba bafashwe na Police ibifashijwemo n’IRONDO ry’abaturage, akaba asaba abatuye Nyarugenge gukomeza ingufu mu kwirindira umutekano.
Ku kibazo cy’abana bato cyane bagaragara muri aba bafashwe, aba bana ngo bitwa “Abamarines” bakaba bafasha abajura bakuru mu kuranga ahari imari ‘Amabooro’ ndetse no gusesera ahantu haba hatobowe abakuru batabasha kwinjira.
Havuzwe ko aba bana bazashyikirizwa Ministeri y’Umuryango, ndetse basaba ababyeyi b’aba bana kutadohoka ku burezi bw’abana babo.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
15 Comments
ibyo bisambo mubikatire urubikwiye byaratumaze.police y’urwanda oyeeeeeeeeeeee
Good job
Police ntako itagira ariko yananiwe no gukemura ikibazo cy’indaya. kubona iyo ziteze ku muhanda mu migina ziba ziteganye na police kuri patrol nta bwoba. niba byarananiranye nihigwe ukuntu zizajya zikorera ahantu hazwi ndetse zitange n’imisoro kuko zinjiza menshi
ABAZI AMATEGEKO MUMBWIRE
ABA AMATEGEKO ABATEGANYIRIZA IKI?
GUFUNGWA SE IGIHE KINGANA IKI?
AMANDE SE
ni babambwe kuko baba barakoze ibibi byinshi no kwica birimo,nta kindi kibakwiye kuko nta n’icyo bamariye abanyarwanda
yebabaweeeeeeeeeeeee uwomutipe wiyita munyemana aimable ndamuzi neza yitwa munyentwali alphonse twariganye ecole d’art de nyundo 2002 ahubwo aimable ubwo niryo yihimbye ariko iyisi ni hatari kabisa ukuntu yitondaga gusa kumbi asigaye yarihangiyimirimo!nanjye yandiye 200000 ansanze kukazi nigeze no kumwambura police kuri brigade yanyamirambo bamufashe mubisambo ndamuburanira ngo arerengana kumbi nirwo rwego agezemo!gusa mbabajwe na minerval reta yamujugunyeho cyakora police yacu irashoboye kabisa
congraturation to Rwanda police. well done!!!
Nizere ko ari ibisambo koko ntawazize isura ye cyangwa ubukene bow gusa nabi.
NIZERE KO BABAVUNJAYI SE KWIPOSITA BATAGIHARI
KO NABO NABONYE ARI IBISAMBO
yes yes
nabasigaye bararye bari menge kuko polise yacu izi akazi
nuko nuko police we, nimugerageze mufate n’indaya kuko zayogoje abagabo badatinya Imana wenda abo bagabo bakora ibyaha bagabanuka nubwo byaba atari ugutinya Imana basi kuko babuze indaya zibunza!!!
Hanyuma mayor anshake murangire regime birarenze!!
bahinze se cyangwa bakaba ba mecanicien ko bakiri bato nimubajyane iwawa baba bagirango bamenyekane babite ho aho kubafunga mubahe imirimo nsimburagifungo barihe nobyo bobye,naho ubundi baratera izindi charges reta.police courage ntako mutagira aliko twarabananiye.
SHA NTA MUNTU WO MURI EDART UKORA BIRIYA SORRY UVUZE KO ARI 2002 NIBYO KUKO NYUMA YA 1994 NTA OPTION ARTISTIQUE IHARI SINZI NIMPAMVU MUKOMEJE KUHITA “ecole d’art de NYUNDO”
BANO BAFASHWE BARI MURWEGO RWABITWA:INGEGERA,IMIHIRIMBIRE NAHO ABITWA:AMABANDI,IBISAMBO NTIMURABAGERAHO KUKO ABENSHI NI BA VIP NDETSE NABAMWE MUBA POLICE BABAHA COMISSIONS.
Comments are closed.