Digiqole ad

Police ya Norvège yataye muri yombi Nkuranyabahizi ukekwaho Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi police yo mu gihugu cya Norvège yataye muri yombi Nkuranyabahizi Eugene ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Eugene Nkuranyabahizi wafashwe kuri uyu wa gatatu, aha yari kumwe n'igikomangoma cya Norvege/photo NHO
Eugene Nkuranyabahizi wafashwe kuri uyu wa gatatu, aha ni muri Mata 2013 yari kumwe n’igikomangoma cya Norvege/photo NHO

Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabwiye Umuseke.rw ko yafashwe hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi yari yarashyiriweho n’ishami ry’ubushinjacyaha bwa Repubulika rishinzwe gukurikira abakoze Jenoside bakihishahishe hanze y’u Rwanda.

Jeuneafrique ivuga ko Nkuranyabahizi yari amaze myaka 13 muri Norvège.

Kuri uyu wa kane biteganijwe ko aribwo aribushyikirizwe ubutabera bwa Norvège, Harald Stabell, uhagarariye Nkuranyabahizi mu mategeko yabwiye itangazamakuru ko umukiriya we ntaruhare na rutoya yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi  ndetse ko azamusabira kurekurwa kuko ari umwere.

Si ubwa mbere inkiko zo muri Norvège zaba ziburanishije ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko no muri Gashyantare urukiko rwa Oslo rwahamije Sadi Bugingo kugira uruhare muri Jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni, runamukatira igifungo cy’imyaka 21.

Uyu mugabo wakoraga mu mishinga itegamiye kuri Leta, yari muri Norvége nk’Umurundi. Iperereza kuri we ryatangiye mu 2011 bamaze gutangira gukeka ko yaba ari umunyarwanda wanagize uruhare muri Jenoside.

Nkuranyabahizi wakoraga mu kigega cyo gutanga inguzanyo, mu kwezi kwa kane uyu mwaka yitabiriye ihuriro rya Arena Global Future, nk’umwe mu barundi baba Sandnes muri Norvege ndetse aba mu bantu batanu babonye amahirwe yo kuganira byihariye na Prince Haakon Magnus wa Norvége. Nkuranyabahizi akaba azanakurikiranwaho icyaha cyo kubeshya ubwenegihugu.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • vraiment bose yaba bafatwa ndetse nabo birirwa basebya u rwanda bakareka kwirirwa bidegebya

  • Uwo muvunacumu yarabeshye kweli ariko aragaragaye nagho nakanirwe urumukwiye.

  • Amaraso ni mabi, bariya bayakoze niyo hashira imyaka ijana bazayabazwa.

  • Nta mahoro y’umwicanyi,aho bazihisha hose amaraso y’abatutsi bamennye bazayaryozwa bitinde bitebuke.

  • Ni babohereze vuba baburanire aho bakoreye ibyaha.none se niba ari umwere yahinduye ubwenegihugu kubera iki?hari abanyarwanda batari bake baba mu mahanga ariko batahinduye ubwenegihugu.amaraso ni mabi bazahindura ubwenegihugu,bahindure amazina nibindi ariko umuvumo uzabakurikirana kandi benshi muri bo ntibazapfa batishyuye ibyo bakoze,ni batahe baburanire mu Rwanda basabe imbabazi ahandiho bazapfa bazerera nka Gahini

  • mwivuga menshi kuko uyu mugabo biraboneka ko mutamuzi, reka mbahe amateka ye. yitwa Nkuranyabahize Eugene, genocide yabaye aribwo akirangiza secondary school. akirangize yahise yigisha ku kigo cy’amashuli cya Nkakwa mucyahoze ari Nyakizu. ni umuntu ukunda Imana kuva mu buto bwe kugeza magingo aya. mu gihe genocide yabaga , yaranzwe no kurengera abacwaga. yacishije umubare mu nini w’abatutsi abajyana i burundi mu miryango ye bwite kuko n’ibisekuru bye ari i burundi; Sekuru we Kanani tharcisse yari Umurundi. yibandaga cyane cyane ku bana yigishaga bamwe muri bo biga muri za kaminuza , abandi bubatse ingo , navuga nka Olive, Nsenga, Consolee , Collette n’abandi benshi kandi kugeza ubwo yafatwa ntabwo yabibagiwe kuko yakomeje kubafasha mu buryo butandukanye. mugihe cya genocide kandi, yahigwaga n’uwari bourgumestre wa Nyakizu kugeza ubwo yamwikurikiraniye ubwe ashaka kumwica. ibyo byabaye ubwo uyu Eugene yari amaze gutorokesha umunyeshuli biganye muri Marie Merci Kibeho amuvanye aho yari afungiye ku biro byari ibya Commune Nyakizu. yahungiye i burundi ariko ntiyamara Igihe ahita agaruka i Nkakwa. ni umuntu ukunda ukuli kandi yita ku muntu ubabaye mu buryo bwose. IN GOD WE TRUST nkuko akunda kuvuga!

  • Uyu Eugene Ndamuzi, ashobora kuba umunyarwanda cg umurundi kuko ababyeyi bafite ari abarundi bakaba n’abanyarwanda. rero ntaho yabeshye ahubwo icyo azira nuko yagaragaye cyane bitewe n’akazi ke.

    Twarasenganye igihe kinini n’umuntu vraiment udatekereza kugira cg kugira nabi abandi.

    Ahubwo nabwira leta y’u Rwanda kurengera uyu muntu kuko bamwe mubanyarwanda bagirira ishyari bagenzi babo noneho bakabeshyera umuntu.

    Ararengana rwose ijana ku ijana, iyo abantu bose bamera nkawe nta mututsi cg umuhutu uba yarishwe. Erega yari na muto cyane icyi gihe shenge.

Comments are closed.

en_USEnglish