Police Week: ingo 117 zahawe amashanyarazi muri Giti
Police week, igikorwa ngarukamwa gisa na Army Week aho izi nzego zikora ibikorwa by’iterambere ku baturage, uyu munsi yatangirijwe mu karere ka Kirehe no mu ka Gicumbi aho mu murenge wa Giti ingo zigera ku 117 zashyikirijwe amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umuganda wo gukora umuhanda nyabagendwa muri uyu murenge, kitabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi ku nzego za Police na Leta.
Muri uyu murenge w’icyaro ufite ahantu hacye hato cyane hagera amashanyarazi, ingo 117 zashyikirijwe amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, ku bufatanye bwa Police, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo EUCL gikwirakwiza amashanyarazi.
CP Emmanuel Butera Komiseri ushinzwe ibikorwa muri Police y’u Rwanda yatangaje ko iki gikorwa ngarukamwaka barimo kigamije gufatanya n’abaturage mu iterambere nk’uko bafatanya mu kurinda umutekano.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko muri iyi Police Week izamara igihe cy’ukwezi bazakora ibikorwa binyuranye nko kugeza amazi ku batayafite, ibikorwa by’isuku y’amazi n’ibindi.
ACP Badege avuga kandi ko muri iki gihe hazakorwa ubukangurambaga bwo kujyana abana ku mashuri, kwirinda icuruzwa ry’abana, kwirinda ihohotera, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ibindi bigamije ubufatanye mu kurinda umutekano.
Aha i Giti habayeho gushyira umukono ku masezerano hagati ya Police, ubuyobozi bw’Akarere na EUCL agendanye n’ubufatanye mu gukwirakwiza amashanyarazi kubo atarageraho.
Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru avuga ko amashanyarazi aba baturage bahawe adahenze kandi azabagirira akamaro.
Yabasabye kurangwa n’isuku, kubaka ubwiherero no kwitabira ibikorwa bibateza imbere ndetse no gufatanya na Police kurinda umutekano cyane cyane kurwanya inzoga zitemewe zivugwa cyane muri aka gace.
Ukwezi kw’ibikorwa bya Police mu baturage kwitiriwe “Police Week” kuzasozwa tariki 16 Kamena 2017.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi