Digiqole ad

Police FC ngo yishimiye ko Ndatimana yatsinze urubanza rukomeye

 Police FC ngo yishimiye ko Ndatimana yatsinze urubanza rukomeye

Robert Ndatimana (uri gufotora) Police FC ngo yiteguye kongera kumwakira

Robert Ndatimana kuri uyu wa kabiri yagizwe umwere ku rubanza rwo gufata umwana ku ngufu akamutera inda kuko basanze uwitwaga umwana ari umukobwa mukuru. Umuvugizi w’ikipe ya Police FC uyu mukinnyi akinira yavuze ko ikipe yishimiye ko uyu musore yatsinze urubanza rukomeye kandi akiri umukinnyi wabo.

Robert Ndatimana (uri gufotora) Police FC ngo yiteguye kongera kumwakira
Robert Ndatimana (uri gufotora) Police FC ngo yiteguye kongera kumwakira

Robert Ndatimana yafunzwe mu mpera z’Ukuboza 2015 yafunguwe kuva kuri uyu wa 02 Gashyantare 2016, ni umukinnyi wo hagati mu bugarira wanakiniye Amavubi wari umaze ukwezi afungiye muri Gereza nkuru ya Kigali.

CIP Jean de Dieu Mayira umuvugizi wa Police FC yabwiye Umuseke ko Police FC nk’ikipe yari yababajwe n’ibyabaye ku mukinnyi wabo ariko ko kuba yagizwe umwere ubu bibashimishije cyane.

Ati “Ni umukinnyi wa Police FC ugifite amasezerano…ubu igisigaye ni uguhura nka komite tukareba niba nta kindi kibazo ariko ndumva ntacyo, ubundi akagaruka mu ikipe.”

CIP Mayira avuga ko ibibazo byose by’uyu mukinnyi byavutse bari gukora urutonde rw’abakinnyi tuzifashisha mu marushanwa ya CAF, avuga ko nawe bamutanze ku rutonde rw’abo bazifashisha ndetse ngo na passport ye yari yararangiye bamushakiye indi.

Iby’aribyo byose ubu tugiye kumuha umwanya aruhuke…ariko nanone urabona ko nta n’igihe gihari kuko n’ukwezi amaze (afunze) utakwizera ko agarutse ameze neza ariko iby’aribyo byose ni umukinnyi wacu.” – CIP Mayira.

Uyu muvugizi wa Police FC yemeza ko Police muri rusange yamufashije mu bibazo yahuye nabyo, akavuga ko abavuga ko Police itamubaye hafi ari abatabizi.

Ati “We nyirubwite arabizi ko Police yamufashije cyane. Kandi ubu Police FC yishimiye ko atsinze urubanza rwari rurimo ingingo zitoroshye.”

Police FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri Africa.

Robert Ndatimana bikaba biteganyijwe ko ashobora gusubira mu bandi nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko ku cyaha cyo gufata umwana ku ngufu akamutera inda.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu mwana w’umusore nagaruke mu bandi gusa nizereko ahakuye isomo, ikindi icyaha erega ni gatozi, naho abumva ko Police FC yagombaga kurenganura uyu mukinnyi byo ntago byashoboka kuko Police ishinzwe gukumira ibyaha ariko ntago ishinzwe kurenganura abakoze ibyaha Robert ndumva ahasigaye ari ukugaruka mu kibuga hanyuma akagarura agatege nk’abandi bana.

    • nonese uwo mukobwa we bite?

Comments are closed.

en_USEnglish