Police 0 – 3 APR ibyari byitezwe sibyo byabaye
Amahoro Stadium– Ku mukino wa 1/2 w’igikombe cya Primus Cup wahuzaga APR na Police, benshi bari biteze ko aya makipe aza guhangana bikomeye, utsinda akaza kuba yiyushye akuya. Siko byagenze kuko APR yatsinze ikipe ya Police bitayigoye na gato ibitego 3 kubusa.
Muri uyu mukino wari wajeho abantu bake, kubera ikirere cyagushaga imvura, watangiranye ishyaka rikomeye, ndetse mu minota 15 yambere, umutoza w’ikipe ya Police asohorwa n’umusifuzi kubera kurenga urubuga yagenewe.
Umukino urangiye umutoza wa Police Goran Kopunovic yatangaje ko mu myaka 17 amaze atoza, yababajwe no kuba umuntu wambere (umusifuzi) yamututse ngo “Stupid” yarangiza akaba ari nawe usohorwa.
Nyuma yo kumusohora akajya muri tribune, umukino wakomeje, ikipe ya APR ibona igitego cyambere cyatsinzwe na captain wayo Karekezi Olivier ku mupira mwiza yari aterewe na Ndikumana Seleman (mushya).
Ku munota wa 29, ikipe ya APR yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Dan Wagaruka (mushya) nanone ku mupira mwiza (centré) watewe na Ndikumana Seleman, igitego cya gatatu nacyo cyakurikiyeho ku munota wa 39 kinjijwe na Mugiraneza J Baptiste bita Miggy, ku ikosa rya bamyugariro ba Police barimo Otieno Deo.
Mu gice cya kabiri, nubwo Police yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, ntibyashobotse kubera akazi kanini kakozwe n’umuzamu Ndoli Jean Claude wakuyemo amashoti menshi ya Kagere Medi, Gashugi Abdul na Tuyisenge Jacques. Umukino warinze urangira ari ibitego bitatu bya APR ku busa bwa Police FC.
Umukino wari wabanjirije uyu, ni uwahuje La Jeunesse na AS Kigali, warangiye La Jeunesse isezerewe kuri Penalty 6 kuri 4.
Ibi bivuze ko ku munsi w’ejo ku cyumweru AS Kigali izakina na APR umukino wanyuma wa Primus Cup, zikazabanzirizwa na La Jeunesse na Police zizakinira umwanya wa gatatu kuri stade Amahoro.
Ikipe ya AS Kigali akaba ariyo yonyine yabashije gutsinda APR muri shampionat yashize.
Abakinnyi banjemo ku mpande zombi :
Police FC
Ganza Alex (bebe) (Nyezamu)
Nkurunziza D’amour
Ndaka Fred
Otieno Deo
Nshimiyimana Aboubacar
Mike Sebaringa
Ndahayo Eric
Ibrahim Ndikumasabo
Gashugi Abdul Karim
Kagere Medi (captain)
Jacques Tuyisenge
APR FC
Ndoli J Calude (Nyezamu)
Ngabo Albert
Nshutinamagara Ismael (Kodo)
Alex Avera (umunya Angola mushya)
Iranzi Jean Claude
Johnson Bagore
Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy)
Papy Fati (Umurundi mushya)
Seleman Ndikumana (Umurundi mushya)
Dan Wagaruka (Umugande mushya)
Olivier Karekezi (captain) (nawe ni mushya)
UM– USEKE.COM
7 Comments
icyo imbwa yanze umanika aho ireba koko! aba sibo bavugaga ngo birukanye abakinnyi badashoboye ra? ngo johnson bagore,ngabo albert,ndoli jean claude, kodo, nonese kandi aba ndeba kuri liste yabakinnye ni bande? ahaaa APR we???
Hahahhaha, cyakora mugeze habi kabisa!!! muzanaturika n’imitima!!!
Niko Jolu, uretse abanyamakuru namwe mutangaza ibyo mwishakiye ngo APR yirukanye abakinnyi 18, wigeze wumva hari umuyobozi wa APR uvuga ko Ngabo, Bagore, Kodo na Ndoli birukanye, simwe mwacaga imigani n’ama commentaires menshi????!!!
Irebere amagambo mwavuze:
http://www.ruhagoyacu.com/spip.php?article1916
Mujye mwitondera kuvuga ba Ndugu!!!
Mukina mwireba mwenyine. Umukino uragenda ukarutwa na entrainement yo kuri malaria ya kera? NGO mwaguze abarundi, aba Bo discipline yabo irazwi aho banyuze hose ego baraba babatorotse. Karekezi wecome back nubwo ugarutse ugasanga stades zisigaye zibamo ubusa.
felicitation olivier karekezi na kabebe(amazi ya huye)
Amakosa abaho, ariko ba arbitres bacu bajye bagerageza kugira ikinyabupfura, kuko birababaje gutuka umutoza ngo stupid!! Mu bihano bihabwa abakinnyi na arbitres ntabwo ibitutsi birimo.
Icyo uyu heza avuze nanjyendacyemera rwose nibaharabayeho gutuka coach byaba ari ikibazo. Arbitre ufite ikinyabupfura gike nutuguru nkutwinyamanza
ahaa, banza APR igiye guhozaa bafana bayo amarira , ntabwo ndi umufana w’APR ariko APR ndabona iteye ubwoba kuko Kavuma n’impanga nibaza ngirango inshundura zizabona ibibazo byinshi mba mbaroga.
uboshye iyo na rayon yacu ikorar recritement nka APR, ariko na twe hari ubwo tuzikwa n’Imana tugasubira ku kibuga twishimye.
Comments are closed.