Digiqole ad

PNFL iduhishiye iki muri iyi ”week end” ?

Shampiyona y’igihugu ku nkunga inyuzwa mu kinyobwa cya PRIMUS, irakomeza muri iyi week-end ubwo haza kuba hakinwa imikino yo kumunsi wa 13.APR FC (36) ku isonga ntampungenge ifite zo gukorwa mu nkokora, cyane ko yanikiriye KIYOVU Sport (28) iyikurikira, inafite urubanza rutayoroheye ubwo izaba ikina na La Jeunesse (16) iri ku mwanya wa 6.

abatoza bombi bemeza ko amakipe yabo ateguye neza kandi yifitemo ikizere cyo gutsinda uyu mukino. KALISA ufite intego yo gukina umukino usukuye utuma ikipe yishakira abafana, afitiye ikizere abakinnyi be, yemeza ko KIYOVU itazamuca muri humye kabone n’ubwoazayakirira mu cyumba cyayo.

Mbere y’uko amakipe y’injira mu kibuga mu mikino yo ku munsi wa gatatu, babanje kwemeranya na komite ya FERWAFA ku mpinduka ya gahunda yarisanzwe kubera igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyigomba gukinirwa muri SOUDAN kuva kuya 21/6 kugeza 5/7/2011.

biteganyijwe rero ko champiyona izaba yarangiye cyane ko imikino izajya inaba mu mibyizi. ubusanzwe yajyaga kurangira kuya 10/7, imikino yo ku munsi wa 20 n’uwanyuma ukurikije gahunda nshya ikenewe kwimurwa.

Dore uko imikino iteganyije:

UMUNSI WA 13

Kuwa 6, 16/4/2011

 

APR FC v Amagaju FC (Stade de Kigali)

Mukura VS v AS Kigali (Huye)

La Jeunesse FC v Kiyovu Sports (Stade Mumena)

 

Marines FC v Rayon Sports (Stade Umuganda)

Musanze FC v Etincelles FC (Musanze)

Ku Cyumweru, 17/4/2011

 

Police FC v AS Muhanga (Kicukiro)

MBABANE Thierry Francis

umuseke.com

en_USEnglish