PMPC yahagaritse indirimbo z’abahanzi b’i Kigali i Rubavu
Urubyiruko rukorera mu Karere ka Rubavu rwibumbiye muri Company yitwa Promoters Music Production (PMPC) LTD rukora umwuga w’ubu DJ, rwahagaritse gukina indirimbo z’abahanzi bo mu Mujyi wa Kigali muri studio zabo bakoreramo.
Imvo n’imvano y’uko guhagarikwa kw’ibihangano by’abahanzi b’i Kigali i Rubavu, ngo ni uko hari amwe mu masosiyete arimo United Street Promotion ndetse na Steps Ahead zikorera i Kigali ziza zigafungisha bamwe muri abo ba Djs.
Hakizimana Rashid Amur uhagarariye PMPC mu Mujyi wa Rubavu, yatangarije Umuseke ko uwo mwanzuro bawufashe nyuma y’aho barambiwe guhora bafungishwa kubera indirimbo z’abahanzi b’i Kigali.
Yagize ati “Hashize igihe kinini aba Djs bacu bafungishwa n’abahanzi bo mu Mujyi wa Kigali kubera ko baba bacuranze indirimbo zabo.
Nyamara ku ruhande rwacu tukaba twarabonaga ko nta kibazo kirimo kuba twacuranga izo ndirimbo kuko ahanini usanga bibafasha iyo baje muri aka Karere kuko basanga abaturage bazi ibihangano byabo.
Iki cyemezo twafashe twagerageje kukiganiraho igihe kinini gishoboka. Twasanze rero tutazikinnye nta kintu tuzahomba bityo umwanzuro wafashwe ni uwo.”
Nubwo Rashid avuga gutya, Dj Bob umuyobozi wa United Street Promotion avuga ko iri ari itsinda ryanze gushyira hamwe n’andi matsinda afitiye uburenganzira gucuranga ibyo bihangano.
Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Iryo tsinda ni rimwe mu rigizwe n’abantu bakwiye kujyanwa mu ngando byibuza ukwezi kumwe. Kuko ntabwo bazi aho iterambere ry’u Rwanda mu bintu byose rigeze.
Twagerageje kubasaba ko bazajya mu itsinda ry’abandi ba Djs bafitanye amasezerano n’abahanzi rikorera muri ako Karere baranga.
Ese ubundi promotion bakoraga bagiye guhagarika ni iyihe? Ahubwo tugize amahirwe kuba turuhutse abantu bacuruzaga ibihangano mu buryo bw’ubujurano (pilatage)”.
Dj Bob yakomeje avuga ko aho iterambere rya muzika rigeze nta muntu n’umwe bifuza waza aje gusubiza inyuma iryo terambere. Ahubwo bifuza umuntu ufite ibitekerezo bishobora gutuma umuhanzi nyarwanda agaragara mu bahanzi bakomeye muri Afurika cyangwa ku isi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abanya Gisenyi ndabashyigikiye.
@Tungura, ubashyigikiye kubera iki? Ndabona icyo bakoraga ari ugucuranga indirimbo z’abandi batabifitiye uburenganzira!
abanyagisenyi nabana beza bateza imbere umuziki pe
Comments are closed.