Digiqole ad

Plaque z’imodoka mu Rwanda zageze kuri RAD

 Plaque z’imodoka mu Rwanda zageze kuri RAD

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje kuri uyu wa 28 Ukwakira ko plaque (plate numbers) zihabwa imodoka zo mu Rwanda ubu zageze kuri RAD, ni nyuma y’uko zirenze imibare yagenwe kuri RAC.

rad

Imodoka zo mu Rwanda zambara izi plaque hakurikijwe impine ya Rwanda (RA) n’inyuguti A,B,C ubu hagezweho D igenda itangwa uko imibare yagenwe igeze.

Inyuma ya RA urugero B (RAC) uko imodoka zinjira zihabwa plaque, imibare iva kuri 001A (nka RAC001A) ikazagera kuri RAC999A hagakurikiraho RAC001B bityo bityo kugera kuri RAC999Z maze bagafata indi nyuguti ya RAD nk’uko ubu ariyo igezweho.

Umuvuduko w’uburyo plaque (plate numbers)z’imodoka zitangwa ugaragaza ko imodoka bwite n’imodoka zitwara abantu muri rusange zikomeje kwinjira mu gihugu ari nyinshi, nubwo bwose imisoro ku modoka z’abantu bwite (zitwara bacye) abazigura bavuga ko iri hejuru cyane mu Rwanda.

Ubwinshi bw’imodoka zinjira mu gihugu abahanga mu bukungu bavuga ko bugaragara kuzamuka k’ubushobozi bw’umuguzi (umuturage) n’imihindukire y’ubuzima bwe buba buri gutera imbere.

Gusa ariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere uku kwiyongera kw’imodoka gushyira igitutu ku bashinzwe ibikorwa remezo kuko henshi bitajyana n’imihanda iba ihari, akenshi bigatera umubyigano w’imodoka mu mihanda nk’i Kigali uyu mubyigano watangiye kugenda ugaragara hato na hato mu mihanda ku masaha runaka.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umuti mwiza urambye wazamura igihugu ibice byose, abanyarwanda twige gutura no mu ntara !!!

    Ubuto bw’u Rwanda haraho bwaba umugisha…, ubuse utuye cg ugakorera umushinga wawe Gitarama, Rwamagana, Butare, Byumba,…. Ko uturutse mu murwa ujya aho mvuze mu masaha ari hagati y’isaha 1 ni saha 2 uba ugeze yo turabuzwa niki kugana ibyaro tureke kubyiganira Kigali ko byanazamura ibyaro ibibanza bikaboneka kuri makeya tugahumeka umwuka mwiza ni bindi byinshi byiza bikatugera ho !!!

    Bisuzumwe hatezwe imbere iyo politique yo kugana ibyaro.tutaragira umuvundo nkuwa Kampala.

  • Ndabona iterambere ry’ibinyabiziga mu Rwanda ryihuta pe!Iyanjye niyo isigaye kuwukandagiramo!Ese mubona inyuguti y’inyuma ihera kuri plaque, ihinduka hashize igihe kingana gute mugereranyije? Nsobanure neza ikibazo cyanjye: Niba RAD001A yarasohotse le28/10/2015, RAD001B izasohoka ryari?
    Abo mu kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro baduha ikigereranyo cy’umuvuduko w’igurwa ry’imodoka mu Rwanda (umubare w’imodoka nshyashya zisohoka mu gihe runaka), ndetse bakatwigira niba igihe tuzagera kuri plaque RZZ999Z, niba ubunini bw’imihanda yacu buzabasha kwakira izo modoka zose nta nkomyi (n’ubwo zimwe zizaba zaravuyemo kubera gusaza, impanuka n’ibindi.
    Umujyi wa Kigali nibakomeze gahunda yo kwagura imihanda bakora imishyashya, nabyo ni igisubizo, kuko inyinshi muri izi modoka niho zikwamira.

    • Icyo gihe tuzahindura itegekonshinga dushyireho izindi plaques.

  • Magufuli ankubise ku butaka neza neza!!!HAAAHAHAHAHA

  • nibyiza

  • URWANDA RURATERA IMBERE

Comments are closed.

en_USEnglish