PGGSSIII: Rwarutabura yashimishijwe no kuvamo kwa Senderi
Rwarutabura umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports, mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Nyakanga 2013 ubwo abahanzi batandatu basezererwaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)III barimo Senderi International Hit kandi ariwe yari ashyigikiye mu bitaramo yagiye akora, aratangaza ko yashimishijwe no kuvamo kwe.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Rwarutabura yagize ati “Kuba Senderi yavuyemo n’ibyishimo kuri njye kabisa, kuko Senderi sinamukundaga ni akazi nabaga ndimo, ubuse wajya imbere y’abantu ukaririmba ‘Abasore bariho ariko nta kashi’ ukavuga ko abantu bari bugutore koko? Kuba Senderi yaravuyemo rwose narabishyigikiye cyane, byagaragaje ko iri rushanwa rikoresha ukuri.”
Abajijwe umuhanzi yari ashyigikiye by’ukuri yagize ati “Mbabwije ukuri nari nshyigikiye Mico Prosper na Knowless peee.”
Andi makuru ariko avuga ko Senderi ashobora kuba yarambuye Rwarutabura amafaranga bikaba ariyo ntandaro y’aya magambo yuje uburakari.
Gusa Rwarutabura ntavuga umubare w’amafaranga Senderi yambwambuye n’ubwo yemeza ko koko ayamurimo.
Rwarutabura uretse kuba ari umufana wa ruhago, akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, ni umugabo wubatse urugo ndetse n’abana 2.
Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW