PGGSSIII: Rwarutabura yashimishijwe no kuvamo kwa Senderi
Rwarutabura umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports, mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Nyakanga 2013 ubwo abahanzi batandatu basezererwaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)III barimo Senderi International Hit kandi ariwe yari ashyigikiye mu bitaramo yagiye akora, aratangaza ko yashimishijwe no kuvamo kwe.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Rwarutabura yagize ati “Kuba Senderi yavuyemo n’ibyishimo kuri njye kabisa, kuko Senderi sinamukundaga ni akazi nabaga ndimo, ubuse wajya imbere y’abantu ukaririmba ‘Abasore bariho ariko nta kashi’ ukavuga ko abantu bari bugutore koko? Kuba Senderi yaravuyemo rwose narabishyigikiye cyane, byagaragaje ko iri rushanwa rikoresha ukuri.”
Abajijwe umuhanzi yari ashyigikiye by’ukuri yagize ati “Mbabwije ukuri nari nshyigikiye Mico Prosper na Knowless peee.”
Andi makuru ariko avuga ko Senderi ashobora kuba yarambuye Rwarutabura amafaranga bikaba ariyo ntandaro y’aya magambo yuje uburakari.
Gusa Rwarutabura ntavuga umubare w’amafaranga Senderi yambwambuye n’ubwo yemeza ko koko ayamurimo.
Rwarutabura uretse kuba ari umufana wa ruhago, akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, ni umugabo wubatse urugo ndetse n’abana 2.
Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW
0 Comment
ubu koko murabona kuri iyi photo uyu ari umuhanzi professionel wo gukomeza ?navemwo kandi agabanye amagambo
Ariko ubundi senderi yageze ate muri gumaguma kandi ntandirimbo zikunzwe agira ,umuntu
yavugisha ukuri ngo ntuzasubira muri gumaguma ubwose uko n’uguhitamwo cg mamwe muba mushaka akantu (rus…..)ahaaa abanyamakuru ibyanyu si byiza. aha ntabwo ari mweseee .
rwarutabura aho guhora asabiriza azajye kwiga ni ubuntu imyaka 12 yose ave mu matiku
uyu Mutipe ni maco y’inda kweri
nta mu rayon w’ukuri uhemukira mugenzi we,mwisubireho.
njye mbona gumaguma, atari irushanwa ryukuri. nigute banyamakuru bicara bagahitamo ujya mwirushanwa nutajyamo? ubundi hakagombye gutomirwa abahanzi bose babishaka murwanda yewe nabavuza amakondera cyangwa inanga,iyo kure mubyaro noneho bakarushanwa kugeza haboneste ustinze kurijyewe uwo niwe waba ari super star. ntago nke neye super star wa banyamakuru. kuko nabanyamakuru bacu akenshi ninda gusa ibaranga hawe namatiku
Rwarutabura uri umuntu w’Imbwa kabisa!
ahaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Comments are closed.