PGGSSII:i Musanze bakiranye abahanzi ibyishimo bikomeye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9/06/2012 niho abahanzi bari mwitsinda rya PGGSS basesekaye mukarere ka Musanze ahagana mumasaha ya saa munani nigice, mbere yako abahanzi barekeza kuri sitade UBWOROHERANE ya Musanze babanje kwica isari.
Nyuma yo kurya abahanzi batomboye numero zuko bakurikirana mukuririmba:
1. Knowless
2 .Young Grace
3.Riderman
4.Jay Polly
5.Just Familly
6.Urban Boyz
7.Bull Dog
8.Dream Boyz
9.Danny Nnanone
10.King James
Aba basore hano barasobanura ko bizaniye ibikoresho, Nizzo ati ngiyi Radiyo ndabacurangiral, Safi ati na bafure yanjye ndabasakazaho amajwi, Nizzo we ati nanjye ndayubyina.
Ati, ubundi nitwa NDAYISHIMIYE Marik Bertrand Aka Buda,aka El Patrone, aka Semwizasembyariyimana biberobikingiye abarwanyi. Ati nayandi nzayababwira
Aha twabibutsaga kouyu musore womuri Dream Boyz impanvu ari wenyine ari uko mugenzi we TMC arwaye, Gusa biravugwa ko ejo ashobora kuzasindagira agashimisha abo mu Karere ka Rubavu. Aha kandi ntitwabura gushimira uburyo abahanzi nyarwanda bakomeje kwerekana ko bakundana, nkaha yafashijwe na Urban Boyz,Jay Polly hamwe na Crojah (Just Familly)
Aha twababwira ko uyu mukobwa Sacha(Sandrine) atazanye na Danny ngo baririmbane ahubwoamubonye yaje kwihere akajisho maze aramunuka amwariza Stage ngobakomeze gushimisha abakunzi mundirimbo yabo”IGIKWIYE” dore ko yanamenyekanye cyane, Urunva ko rero Sacha agize amahirwe yo kuririrmbira imbaga nyamwinshi nyamara we yaje kwirebera.
Aha twababwira ko igitaramo cya pggss mu Karere ka Musanze kirangiye ubu abahanzi bagiye kwerekeza mu Karere ka Rubavu baryame baruhuke kugirango kumunsi wejo bazataramira abakunzi babo mu masaha y’umugoroba.
(Kurikirana PGGSS II iri kuba ahanditse PGGSS II Live ku rubuga)
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM