Digiqole ad

PGGSS8: I Musanze igitaramo kirangiye batabishaka- AMAFOTO

 PGGSS8: I Musanze igitaramo kirangiye batabishaka- AMAFOTO

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star uyu munsi byakomereje mu karere ka Musanze mu ntara y’ Amajyaruguru, abaturage baje gushyigikira abahanzi bakunda, bishimiye uko bitwaye ariko ngo kirangiye bari bakomeje kuryoherwa n’umuziki.

Khalfan, Jay C, Christopher, Bruce Melodie, Mico The Best, Uncle Austin, Young Grace, Queen Cha, Active na Just Family bari guhatana muri iri rushanwa, baserutse i Musanze buri wese ahiga kuza gushimisha abakunzi be.
Igitaramo cyatangiye saa Munani i Kivuruga mu karere ka Gakenke n’iya Kinigi muri Musanze, abashyushyarugamba (MCs) Buryohe na Sylvie batangiye basusurutsa abaturage bari baje kwihera amaso abahanzi bakunze kumva kuri Radio.
Umurundikazi Dj Ira na we yavangaga umuziki wasohoka uzira amakaraza, Abanya-Musanze bati “dore Weekend ndagatora” ari na ko bawucinya.
Nk’uko bisanzwe abagize akanama nkemurampaka Tonzi, Lion Manzi na Aimable Twahirwa bari bamaze gufata ibyicaro bategereje kureba uko abahanzi baza kwitwara imbere yabo n’imbere y’abafana b’umuziki nyarwanda.
Inzobere z’ejo ha muzika nyarwanda ziri kuvoma ubumenyi mu ishuri rya Muzika ryahoze i Nyundo [ubu riri i Muhanga] zibumbiye mu itsinda ‘Sebeya Band’ nabo bariho bakora mu mirya ya gitari ngo baze gucurangira bakuru babo batabusanya.
Abasore b’umugi bagize Active Boys babanje ku rubyiniro, bahereye ku ndirimbo ‘Final’ basoreza kuri ‘Lift’, baririmbaga banabyina dore ko ari na byo babanje gukora mbere y’uko bihuza ngo bakore mu mihogo.
Young Grace yaririmbye indirimbo ‘OG’ na ‘Whisky ya Papa’ aho yatangiriye umuziki muri Musanze bamweretse ko ab’iwabo bamushyigikiye.
Khalfan witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, na we yitwaye neza imbere y’abaturage b’i Musanze mu ndirimbo ze cyane iyitwa ‘Nabibonye ugiye”…Ibyishimo byamurenze aririra imbere y’abafana.
Queen Cha yaririmbye ‘Isiri’ na ‘Rugari’ abafana baranyurwa biba akarusho ku mbyino z’ababyinnyi be.
Uncle Austin wagiye gutangira igitaramo arwaye, yahereye ku ndirimbo ‘Nzakwizirikaho’ asoreza kuri ‘Ndamuhamagara’ yakoranye na Tom Close.
Bruce Melodie yabanje kuririmba ‘Ntundize’. Yasoreje ku ‘Ikinya’ abafana baririmbye bigatumura akavumbi.
Jay C ukorera mu karere ka Musanze yahereye ku ndirimbo ‘Sibomana’ asoreza kuri ‘I’m Back’ yakoranye na Bruce Melodie.
Mico The Best yahereye ku ndirimbo ‘Indahiro’ asoreza ku ‘Umugati’.
Just Family bahereye ku ndirimbo yabo yo hambere bagikorana na Croidja yitwa ‘Bakubwire’ basoreza kuri ‘Mureke agende’ bakoranye na Dream Boys.
Christopher yahereye ku ndirimbo ‘ Simusiga’ nubwo akavura kari gatangiye kujojoba ntibyabuzaga abafana kwidagadura. Yasoreje ku ndirimbo ‘Birahagije’ aho yasabaga abafana be kunyuzamo bagasimbuka.
Igitaramo cya Musanze gisorejwe kuri Christopher hatahiwe abo mu ntara y’ Amajyepfo mu karere ka Huye taliki ya 16 Kamena 2018.

Sylvie niwe mu MC mushya muri iri rushanwa

MC Buryohe we amaze kumenyerwa mu gushyushya abafana

Abaturage bamwe bari gufanira hejuru y’ inzu zabo

Nabo ngo bashaka kwerekana impano yabo mu kubyina

Dj Ira niwe uri kuvanga imiziki

Abafana batangiye kugenda biyongera

Abanyeshuri nabo baje muri iki gitaramo cya Guma Guma

Uyu we ngo arafanira mu bushorishori bw’ igiti

Abagize akanama nkemurampaka, ubanza ni Lion Manzi, Tonzi na Twahirwa Aimable

Icyapa cyamamaza Queen Cha

Active nibo babanje ku rubyiniro


Young Grace ni uku yari yambaye


Khalfan uje muri Guma Guma bwa mbere ari kwitwara neza

Jay Polly imbere yafanaga Khalfan


Rafiki nawe yari ahari

Ababyinnyi ba Queen Cha bitwaye neza


Mbere y’ uko igitaramo gitangira Austin yari yabwiye Umuseke ko arwaye

Abafana ba Musanze ni uku bari bakiriye Austin


Bruce Melodie yishimiwe cyane mu ndirimbo Ikinya


Abafana ba Melodie bamwe bafotoraga abandi bakabyina


Umugati na Indahiro nizo ndirimbo Mico yifashishije ngo ashimishe abanyamusanze

Mico yitwaje ababyinnyi ku rubyiniro

Just Family ya Bahati, Jimmy na Chris ku rubyiniro


Christopher avuye Musanze ahagaze neza

Abafana be bamwishimiye cyane

Amafoto: Evode MUGUNGA
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Young grace ndabona Ari kugotomera microphone

  • Courage courage tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish