Digiqole ad

PGGSS6: Abahanzi basuye ibitaro bya Gisenyi baha abarwayi 1 000 000Rwf

 PGGSS6: Abahanzi basuye ibitaro bya Gisenyi baha abarwayi 1 000 000Rwf

Abahanzi bari mu irushanwa na sheki batanze yo kwishyurira abadafite ubwishyu kwa muganga

Kuri uyu wa kabiri, abahanzi 10 batorewe guhatana mu irushanwa rya PGGSS VI basuye ibitaro bya Gisenyi maze batanga amafaranga miliyoni imwe ku barwayi  baba barabuze ubwishyu nta n’ubwisungane bafite.

Abahanzi bari mu irushanwa na sheki batanze yo kwishyurira abadafite ubwishyu kwa muganga
Abahanzi bari mu irushanwa na sheki batanze yo kwishyurira abadafite ubwishyu kwa muganga

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi Major Dr William Kanyankore yashimiye aba bahanzi ku gikorwa bakoze ndetse yifuriza intsinzi buri umwe uri mu irushanwa.

Nyuma basuye ahubatse inzibutso ebyiri zishyinguyemo imibiri y’abakozi bari aba BRALIRWA bishwe n’abacengezi mu 1998.

Iki akabari igikorwa cya gatatu bamaze gukora kuva batanganzwa nk’abahanzi 10 bagomba kuzahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa rya muzika rikomeye kurusha andi mu Rwanda.

Igikorwa cya mbere bakaba barasuye abakecuru b’incike bo mu Karere ka Kayonza babashyira ibiribwa ndetse banabaha miliyoni y’ amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 frw) azabafasha mu minsi iri imbere.

Naho igikorwa cya kabiri bakaba barahaye ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1 000 bo mu murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro zihwanye na miliyoni eshatu.

Hepfo baramanuka binjira ku bitaro bya Gisenyi
Hepfo baramanuka binjira ku bitaro bya Gisenyi
Ku bitaro bya Gisenyi aho basuye
Ku bitaro bya Gisenyi aho basuye
Tino, Young Grace na Danny Nanone
Tino, Young Grace, Danny Nanone na Bob wo muri TBB inyuma yabo
Christopher na Bruce Melody
Christopher na Bruce Melody
Young Grace, Allioni na Danny Nanone bashyira indabo ku rwibutso
Young Grace, Allioni na Danny Nanone bashyira indabo ku rwibutso
Bafashe umunota wo kuzirikana aba bari abakozi ba BRALIRWA bishwe n'abacengezi mu 1998
Bafashe umunota wo kuzirikana aba bari abakozi ba BRALIRWA bishwe n’abacengezi mu 1998
Aba bahanzi basuye n'urwengero rw'inzoga rwa BRALIRWA, aha Danny Vumbi arasogongera Primus
Aba bahanzi basuye n’urwengero rw’inzoga rwa BRALIRWA, aha Danny Vumbi arasogongera Primus
Young Grace nawe ari gusogongera
Young Grace nawe ari gusogongera

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Danny Vumbi ntabwo agisomaaaaa akubita ku munwa ubundi agahita agotomeraaaaaaaaa guru guru guru guru guru hahahhaha

    Danny ndakwemera, muri aba bose wowe na Sentore na Christopher nimwe bahanzi, abandi ni rupigapiga

  • dushimiye abo bahanzi ku bw’igikorwa bakoze.nge birantunguye.vraiment Imana ibahe umugisha kandi tubifurije insinzi nom kurama

    • DUSHIMIYE CYANE ABA BAHANZI KUBWITANGE IMANA IBASUBIRIZE AHO BAKUYE KANDI BABERE URUGERO BURI WESE MU GUTABARA ABABABAYE .

Comments are closed.

en_USEnglish