Digiqole ad

PGGSS III: i Karongi byari ibicika. Amafoto

Abahanzi 11 bari kurugamba rwo guhatanira  PGGSS3 ,  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013 bageze imbere y’imbaga y’abanya Karongi aho bagiye kubataramira  nyuma yo gutaramira mu Karere ka Rusizi, Nyamagabe ndetse na  Nyanza.  Abaturage ba Karongi ndetse n’abo mu nkengero zayo bakaba bitabiriye iki gitaramo ari benshi kandi yaba abato ndetse n’abakuru ntibatanzwe.

Abafana  karongi byabarenze

Abafana karongi byabarenze

abantu ni uruvunganzoka no mubiti bageramo

abantu ni uruvunganzoka no mubiti bageramo

No hakurya mungo abantu bari benshi

No hakurya mungo abantu bari benshi

 

N'abato ntibahatangwa

N’abato ntibahatangwa

Bitangijwe  no gutora uburyo abahanzi bari bukurikirane kuri stage, ubu nyuma yo gutora  Mico Prosper watomboye nimero  ya mbere, abanjirije abandi  kuri Stage aho we na  mugenzi we Social, banezeje abari aha bakabyinana kakahava.

Uyu ni Mico ageze kuri stage  aramutsa Abakunzi be agira ati amaboko hejuruuu

Uyu ni Mico ageze kuri stage aramutsa Abakunzi be agira ati amaboko hejuru

Mico na mugenzi we  Sicial umufasha muri iri rushanwa basusurutsa abakunzi ba muzika bateraniye hano i Karongi

Mico na mugenzi we Social umufasha muri iri rushanwa basusurutsa abakunzi ba muzika bateraniye hano i Karongi

Muri iri rushanwa buri muhanzi kuuri stage aba yemerewe ku ririmba indirimbo 4 usibye ko hari uburyo babigenze murwego rwo gukoresha neza iminota bagateranya indirimbo zirenze enye mu bice bice byazo bitewe n’ibyifuzo byabo! Aha rero nyuma yo gutarama kwa Mico wari watomboye nimero yambere hakurikiye ho mugenzi we Christopher.

Aba bahanzi bombi uko bakurikiranye tubibutse ko ari bashya muri PGGSS dore ko harimo n’abitabiriye iri rushanwa kuva kuri PGGSS1, PGGSS2 ndetse n’iyi ya 3 igeze i Karongi.

Christopher watomboye nimero ebyiri ageze kuri Stage aririmba indirimbo ze  mu ijwi ry’umwimerere asaba abakunzi bazo ngo bamufashe kuririmba aho abenshi bari kumwikiriza , bamwereka ko indirimbo ze bazizi.

christopher aririmbana n'abafana be!!

Christopher aririmbana n’abafana be!!

christopher ubwo yerekanaga ubushobozibwe mu muziki imbere yabanya karongi!

christopher ubwo yeririmbaga yasaga n’uwagiye mu mwuka

Yagaragaje  imbaraga kuri Stage zidasanzwe

Yagaragaje imbaraga kuri Stage zidasanzwe

PGGSS ni irushanwa rigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda ribafasha guteza imbere  umwuga wabo mu buryo bunoze ndetse ukanabatunga  bibaheshejeje agaciro!!  Muri uru rugamba rwo kwegukana PGGSS3 ntibyoroshye  kumenya uzayegukana nkurikije ibyo ndimo mbona i Karongi.

Riderman watomboye numero gatatu  ageze imbere y’Imbaga iteraniye i Karongi,  asaba abakunzi be  gusimbukana nawe mu ndirimbo ze zishyushye dore ko ari umwe mu bahanzi bakoresha imyuka myinshi n’imbaraga mu mibyinire iyo aririmba bigatuma abyinana na benshi cyane nk’uko mbibona ubu nonaha.

Riderman asesekara kuri stage yaageranye imbaraga zidasanzwe

Riderman asesekara kuri stage yaageranye imbaraga zidasanzwe

Riderman  mubafana yabashyuhije byacitse

Riderman mubafana yabashyuhije byacitse

Rider man yaryohewe cyane anyuzamo anicara hasi

Rider man yaryohewe cyane anyuzamo anicara hasi

Abahanzi Dream Boys baririmbye ari aba kane,  nabobiragaragarira buri wese uri hano ko  bakunzwe cyane, bakaba  basusurukije abakunzi babo uko bikwiye. ikintu kigaragara n’uko aba basore indirimbo zabo zizwi cyane na benshi! Abana n’Abakuru bose bararirimba nta mususu wagirango nibo bazihanze ibi kandi byongerera  umuhanzi akanyabugabo n’imbaraga zo kuririmba ibyo yateguye neza.

Dream boys binjiranye imbaraga zidasanzwe kuri stage

Dream Boyz baririmbana n'abakunzi babo bikabongerera imbaraga kuri stage

 

Dream Boyza babyina basimbuka

Dream Boyz nyuma yo kwigaragariza abakunzi babo, bakurikiwe na Danny umuhanzi w’injyana ya Rap uririmbye ku mwanya wa gatanu, akaba we na Titi bafatanya kuri Stage basesekayeho ngo basusurutse abakunzi babo.

Danny na Titi bakigera kuri Stage
Danny na Titi bakigera kuri Stage
Danny nawe yafatanyaga n'abakunzi be kuririmba
Danny nawe yafatanyaga n’abakunzi be kuririmba

Danny yari yishimiwe cyane n'imbaga ya Karongi

Mc Tino na Anitha baratangaje cyane kureba imyuka bakoresha muri PGGSS3 mbese bafite impano ikomeye kandi igaragara mu mwuga wabo!

Mc Tino na Anitha baratangaje cyane kureba imyuka bakoresha muri PGGSS3 mbese bafite impano ikomeye kandi igaragara mu mwuga wabo!

uyu mu Dj ni umwe mu bantu bafashe runini ku bahanzi  muri PGGSS k'uko niwe ubakinira imiziki y'izo ndirimbo

Uyu mu Dj Bissosso ni umwe mu bantu bafashe runini ku bahanzi muri PGGSS k’uko niwe ubakinira imiziki y’izo ndirimbo

 Dj Bissossso,Tino na Anitha nuku bari baryohewe

Dj Bissossso,Tino na Anitha nuku bari baryohewe

Producer-Clement-kimwe-nabandi-bagize-Kina-music-TomChristopher-na-Dream-Boyz-bari-kuganira

Producer-Clement-kimwe-nabandi-bagize-Kina-music-TomChristopher-na-Dream-Boyz-bari-kuganira

Aba-basoreubushyuhe-bwababanye-bwinshi-kubera-umuziki-nyarwanda

Aba-basoreubushyuhe-bwababanye-bwinshi-kubera-umuziki-nyarwanda

uyu-mukecuru-yanejejwe-no-kubona-anitha-amwegereye

uyu-mukecuru-yanejejwe-no-kubona-anitha-amwegereye

Aba ba byeyi bagerageje guhagarara aho badahura n'umuvundo

Aba ba byeyi bagerageje guhagarara aho badahura n’umuvundo

Aba bana bo bisunze igiti kugirango babone ikirori neza

Aba bana bo bisunze igiti kugirango babone ikirori neza

utu twana ababyeyi badushyize kurutugu kugirango natwo tunacikwa n'ikirori

utu twana ababyeyi badushyize kurutugu kugirango natwo tunacikwa n’ikirori

Umuhanzi ugiye kuririmba ku mwanya wa gatandatu ni umwe mu bahanzi  bubashwye na bagenzi babo bitewe n’ibikorwa bye  ni Kamichi, uyu ni umuhanzi winjiye muri PGGSS3 azanye imbaraga nyinshi nk’uko bigaragara mu gihe arimo aririmba ndetse ntitwazuyaza kubabwira ko kuri uyu munsi n’ubwo bose bagerageza kwambara neza, Kamichi yatunguye benshi mu myambarire k’uko  araberewe!

Kamichi yinjiranye imbaraga nyinshi kuri Stage

Kamichi yinjiranye imbaraga nyinshi kuri Stage

Kamichi washyuhije abantu cyane  ati amaboko hejuru

Kamichi washyuhije abantu cyane ati amaboko hejuru

kamichi ati dukome mumashyi cyane

kamichi ati dukome mumashyi cyane

Aha Kamichi arabyinana na Anitha

Aha Kamichi arabyinana na Anitha

imyambarire ya kamichi yemeje benshi kuri uyu munsi

imyambarire ya Kamichi yemeje benshi kuri uyu munsi

Fireman ufashwa na Jay c kuri stage agiye kuririmba ku mwanya wa munani aho bigaragara ko imbaraga bafite zigenda ziyongera mu gushimisha abakunzi babo.

Fireman ati aba taff muri he

Fireman ati aba taff muri he?

Firemana ari kumanura imirongo

Firemana ari kumanura imirongo

Firemana na mugenzi we Jay C kuri stage basusurutsa abakunzi babo

Firemana na mugenzi we Jay C kuri stage basusurutsa abakunzi babo

Fireman akurikimwe na mugenzi we wo muri Tuff Gangs ariwe Bulldog ku mwanya wa munani aho nawe mu njyana ze zikunzwe cyane ashimishije abakunzi be afatanyije na Khalfane kuri stage

Bull Dog yinjira kuri stage

Bull Dog yinjira kuri stage

Bull-Dog-aragiraati-ninjye-mwami-wiyi-njyana-Patron-wa-tuff-gang-ndakize-nfite-amafarangaumugore-ndetse-numwana

Bull-Dog-aragira ati-ninjye-mwami-wiyi-njyana-Patron-wa-tuff-gang-ndakize-nfite-amafarangaumugore-ndetse-numwana

Bitari bisanzwe Bulldog ari kubyinisha anitha kuri stage

Bitari bisanzwe Bulldog ari kubyinisha anitha kuri stage

Urban Boys bazwiho cyane cyane kuba bambaye neza buri gihe, nabo bakurikiye Bulldog aho bataramiye abakunzi babo mu njyana zabo zikunzwe cyane kandi zibyinitse nka Kelele , Bibaye, Take it off nizindi zidahwema gukura abantu hasi.

Urban boyz boyz  bageze kuri rastage

Urban boyz boyz bageze kuri rastage

Urban Boyz bahorana udushya mu myambarire

Urban Boyz bahorana udushya mu myambarire

 

Urban boyz bazanye inkweto z'ibitenge

Urban boyz bazanye inkweto z’ibitenge

Rider-Man-na-Ama-G-baje-kubafasha-mundirimbo-SIMUBURE

Rider-Man-na-Ama-G-baje-kubafasha-mundirimbo-SIMUBURE

 

Knowless umuhanzi rukumbi w’igitsina gore uri muri iri rushanwa, akurikiye Urban Boys aho agaragaye mu njyana ye ikunzwe cyane nzaba mpari , kandi yanafatanyije na Mugenzi we wo muri Kina Music Tom Close muri remix ya Maman w’abana banjye, akaba anasoreje ku ndirimbo yakozwe na Kina Music igaragaramo abahanzi bose bayibamo iyo ndirimbo akaba ari Kanda Amazi.

Knowless akigera kuri stage ati amaboko hejuru

Knowless akigera kuri stage ati amaboko hejuru

Aha knowless ari mu njyana ye ikunzwe cyane agira ati Nzaba mpari eeeeeeeeeee

Aha knowless ari mu njyana ye ikunzwe cyane agira ati Nzaba mpari eeeeeeeeeee

Knowless arabyina amaguru akava hasi

Knowless arabyina amaguru akava hasi

Knowless na Tom Close mundirimbo Papa w'abana Rmx

Knowless na Tom Close mundirimbo Mama w’abana Rmx

Knowless-Tom-Dream-Boyz-na-Christopher-bati-kanda-amazi

Knowless-Tom-Dream-Boyz-na-Christopher-bati-kanda-amazi

Sendeli International Hit niwe ugiye  gusoza iki gitaramo kiri kubera Karongi, nk’uko bisanzwe iteka akaba atajya ajya stage wenyine adafite ababyini ubu stage  yayishyuhije mu njyana ze zikunzwe na benshi cyane cyane mu byaro .

seneli ati amaboko hejuruuuuuuuuuu

sendeli ati amaboko hejuruuuuuuuuuu

sendeli agaragaza imbaraga nyinshi kuri stage kubera ibyishimo abakunzi be baba bamugaragariza

sendeli agaragaza imbaraga nyinshi kuri stage kubera ibyishimo abakunzi be baba bamugaragariza

sendeli abafana baba benda kumuterura

sendeli abafana baba benda kumuterura

uyu-mubyinnyi-wa-sendeli-akora-amasiporo

Uyu-mubyinnyi-wa-sendeli-akora-amasiporo

 Photos/P Muzogeye

Roger Marc Ruti & Frank Mugabo
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Icyakora UMUSKE babareke rwose, ikitwa ifoto murabahana. Abandi baba batweretse ibimeze nk’amafoto. Mugahita mutwereka amafoto ku buryo twumva tunyuzwe. mukomereze aho

  • euh euh euh! bazagera Rubavu ryari ra? ko mbona biba ari moto moto.

  • yewana, dore amafoto. Anita ariko ni udukoryo twigendera. Bull Dog ni sure dilu pe!

  • Mamake na mzala mama

  • Ariko kuki bose baba bambaye fumee? N’ukuvuga ko ibyo bakora biba biteye isoni!!

  • KANDA AMAZIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII

  • hhhhhh ariko udushya twa urban boyz turatangaje!!!!! noneho basingaye banjyana nikweto zomunzu kurubyiniro???? sha mukora udushya twinshi ariko ibyomwakoze unomutsi nizo kweto nibyafeke…..

  • rwose MUZOGEYE Numugabo kweri wagirango turiyo ifoto ni ok amagambo ayiherekeje ni ok mutumye nongera gukunda PGGSS3 ndetse nibaza KGLnzajyayo ntore nyampinga wacu

  • KAMONYI BAZAZA RYALI?

  • Ariko abahanzi bose batavuze ngo amaboko hejuruu ntabwo indirimbo yatangira ngo ijyende neza? Big up 2 urban boys

  • nihatali kweli!!

  • ewana kabsa ndemeye umuseke.rw imana izabjyanire pepepep

  • akavuyo .com

  • senderi ni umusirikare kabisa.ni sure deal.too.

  • murayinyonze se.Riderman.digital camfrage uzikura he mwa.

Comments are closed.

en_USEnglish