PGGSS III: i Karongi byari ibicika. Amafoto
Abahanzi 11 bari kurugamba rwo guhatanira PGGSS3 , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013 bageze imbere y’imbaga y’abanya Karongi aho bagiye kubataramira nyuma yo gutaramira mu Karere ka Rusizi, Nyamagabe ndetse na Nyanza. Abaturage ba Karongi ndetse n’abo mu nkengero zayo bakaba bitabiriye iki gitaramo ari benshi kandi yaba abato ndetse n’abakuru ntibatanzwe.
Abafana karongi byabarenze
abantu ni uruvunganzoka no mubiti bageramo
No hakurya mungo abantu bari benshi
N’abato ntibahatangwa
Bitangijwe no gutora uburyo abahanzi bari bukurikirane kuri stage, ubu nyuma yo gutora Mico Prosper watomboye nimero ya mbere, abanjirije abandi kuri Stage aho we na mugenzi we Social, banezeje abari aha bakabyinana kakahava.
Uyu ni Mico ageze kuri stage aramutsa Abakunzi be agira ati amaboko hejuru
Mico na mugenzi we Social umufasha muri iri rushanwa basusurutsa abakunzi ba muzika bateraniye hano i Karongi
Muri iri rushanwa buri muhanzi kuuri stage aba yemerewe ku ririmba indirimbo 4 usibye ko hari uburyo babigenze murwego rwo gukoresha neza iminota bagateranya indirimbo zirenze enye mu bice bice byazo bitewe n’ibyifuzo byabo! Aha rero nyuma yo gutarama kwa Mico wari watomboye nimero yambere hakurikiye ho mugenzi we Christopher.
Aba bahanzi bombi uko bakurikiranye tubibutse ko ari bashya muri PGGSS dore ko harimo n’abitabiriye iri rushanwa kuva kuri PGGSS1, PGGSS2 ndetse n’iyi ya 3 igeze i Karongi.
Christopher watomboye nimero ebyiri ageze kuri Stage aririmba indirimbo ze mu ijwi ry’umwimerere asaba abakunzi bazo ngo bamufashe kuririmba aho abenshi bari kumwikiriza , bamwereka ko indirimbo ze bazizi.
Christopher aririmbana n’abafana be!!
christopher ubwo yeririmbaga yasaga n’uwagiye mu mwuka
Yagaragaje imbaraga kuri Stage zidasanzwe
PGGSS ni irushanwa rigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda ribafasha guteza imbere umwuga wabo mu buryo bunoze ndetse ukanabatunga bibaheshejeje agaciro!! Muri uru rugamba rwo kwegukana PGGSS3 ntibyoroshye kumenya uzayegukana nkurikije ibyo ndimo mbona i Karongi.
Riderman watomboye numero gatatu ageze imbere y’Imbaga iteraniye i Karongi, asaba abakunzi be gusimbukana nawe mu ndirimbo ze zishyushye dore ko ari umwe mu bahanzi bakoresha imyuka myinshi n’imbaraga mu mibyinire iyo aririmba bigatuma abyinana na benshi cyane nk’uko mbibona ubu nonaha.
Riderman asesekara kuri stage yaageranye imbaraga zidasanzwe
Riderman mubafana yabashyuhije byacitse
Rider man yaryohewe cyane anyuzamo anicara hasi
Abahanzi Dream Boys baririmbye ari aba kane, nabobiragaragarira buri wese uri hano ko bakunzwe cyane, bakaba basusurukije abakunzi babo uko bikwiye. ikintu kigaragara n’uko aba basore indirimbo zabo zizwi cyane na benshi! Abana n’Abakuru bose bararirimba nta mususu wagirango nibo bazihanze ibi kandi byongerera umuhanzi akanyabugabo n’imbaraga zo kuririmba ibyo yateguye neza.
Dream Boyz nyuma yo kwigaragariza abakunzi babo, bakurikiwe na Danny umuhanzi w’injyana ya Rap uririmbye ku mwanya wa gatanu, akaba we na Titi bafatanya kuri Stage basesekayeho ngo basusurutse abakunzi babo.
Mc Tino na Anitha baratangaje cyane kureba imyuka bakoresha muri PGGSS3 mbese bafite impano ikomeye kandi igaragara mu mwuga wabo!
Uyu mu Dj Bissosso ni umwe mu bantu bafashe runini ku bahanzi muri PGGSS k’uko niwe ubakinira imiziki y’izo ndirimbo
Dj Bissossso,Tino na Anitha nuku bari baryohewe
Producer-Clement-kimwe-nabandi-bagize-Kina-music-TomChristopher-na-Dream-Boyz-bari-kuganira
Aba-basoreubushyuhe-bwababanye-bwinshi-kubera-umuziki-nyarwanda
uyu-mukecuru-yanejejwe-no-kubona-anitha-amwegereye
Aba ba byeyi bagerageje guhagarara aho badahura n’umuvundo
- Aba bana bo bisunze igiti kugirango babone ikirori neza
utu twana ababyeyi badushyize kurutugu kugirango natwo tunacikwa n’ikirori
Umuhanzi ugiye kuririmba ku mwanya wa gatandatu ni umwe mu bahanzi bubashwye na bagenzi babo bitewe n’ibikorwa bye ni Kamichi, uyu ni umuhanzi winjiye muri PGGSS3 azanye imbaraga nyinshi nk’uko bigaragara mu gihe arimo aririmba ndetse ntitwazuyaza kubabwira ko kuri uyu munsi n’ubwo bose bagerageza kwambara neza, Kamichi yatunguye benshi mu myambarire k’uko araberewe!
Kamichi yinjiranye imbaraga nyinshi kuri Stage
Kamichi washyuhije abantu cyane ati amaboko hejuru
kamichi ati dukome mumashyi cyane
Aha Kamichi arabyinana na Anitha
imyambarire ya Kamichi yemeje benshi kuri uyu munsi
Fireman ufashwa na Jay c kuri stage agiye kuririmba ku mwanya wa munani aho bigaragara ko imbaraga bafite zigenda ziyongera mu gushimisha abakunzi babo.
Fireman ati aba taff muri he?
Firemana ari kumanura imirongo
Firemana na mugenzi we Jay C kuri stage basusurutsa abakunzi babo
Fireman akurikimwe na mugenzi we wo muri Tuff Gangs ariwe Bulldog ku mwanya wa munani aho nawe mu njyana ze zikunzwe cyane ashimishije abakunzi be afatanyije na Khalfane kuri stage
Bull Dog yinjira kuri stage
Bull-Dog-aragira ati-ninjye-mwami-wiyi-njyana-Patron-wa-tuff-gang-ndakize-nfite-amafarangaumugore-ndetse-numwana
Bitari bisanzwe Bulldog ari kubyinisha anitha kuri stage
Urban Boys bazwiho cyane cyane kuba bambaye neza buri gihe, nabo bakurikiye Bulldog aho bataramiye abakunzi babo mu njyana zabo zikunzwe cyane kandi zibyinitse nka Kelele , Bibaye, Take it off nizindi zidahwema gukura abantu hasi.
Urban boyz boyz bageze kuri rastage
Urban Boyz bahorana udushya mu myambarire
Urban boyz bazanye inkweto z’ibitenge
Rider-Man-na-Ama-G-baje-kubafasha-mundirimbo-SIMUBURE
Knowless umuhanzi rukumbi w’igitsina gore uri muri iri rushanwa, akurikiye Urban Boys aho agaragaye mu njyana ye ikunzwe cyane nzaba mpari , kandi yanafatanyije na Mugenzi we wo muri Kina Music Tom Close muri remix ya Maman w’abana banjye, akaba anasoreje ku ndirimbo yakozwe na Kina Music igaragaramo abahanzi bose bayibamo iyo ndirimbo akaba ari Kanda Amazi.
Knowless akigera kuri stage ati amaboko hejuru
Aha knowless ari mu njyana ye ikunzwe cyane agira ati Nzaba mpari eeeeeeeeeee
Knowless arabyina amaguru akava hasi
Knowless na Tom Close mundirimbo Mama w’abana Rmx
Knowless-Tom-Dream-Boyz-na-Christopher-bati-kanda-amazi
Sendeli International Hit niwe ugiye gusoza iki gitaramo kiri kubera Karongi, nk’uko bisanzwe iteka akaba atajya ajya stage wenyine adafite ababyini ubu stage yayishyuhije mu njyana ze zikunzwe na benshi cyane cyane mu byaro .
sendeli ati amaboko hejuruuuuuuuuuu
sendeli agaragaza imbaraga nyinshi kuri stage kubera ibyishimo abakunzi be baba bamugaragariza
sendeli abafana baba benda kumuterura
Uyu-mubyinnyi-wa-sendeli-akora-amasiporo
Photos/P Muzogeye
Roger Marc Ruti & Frank Mugabo
UM– USEKE.RW
0 Comment
Icyakora UMUSKE babareke rwose, ikitwa ifoto murabahana. Abandi baba batweretse ibimeze nk’amafoto. Mugahita mutwereka amafoto ku buryo twumva tunyuzwe. mukomereze aho
euh euh euh! bazagera Rubavu ryari ra? ko mbona biba ari moto moto.
yewana, dore amafoto. Anita ariko ni udukoryo twigendera. Bull Dog ni sure dilu pe!
Mamake na mzala mama
Ariko kuki bose baba bambaye fumee? N’ukuvuga ko ibyo bakora biba biteye isoni!!
KANDA AMAZIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII
hhhhhh ariko udushya twa urban boyz turatangaje!!!!! noneho basingaye banjyana nikweto zomunzu kurubyiniro???? sha mukora udushya twinshi ariko ibyomwakoze unomutsi nizo kweto nibyafeke…..
rwose MUZOGEYE Numugabo kweri wagirango turiyo ifoto ni ok amagambo ayiherekeje ni ok mutumye nongera gukunda PGGSS3 ndetse nibaza KGLnzajyayo ntore nyampinga wacu
KAMONYI BAZAZA RYALI?
Ariko abahanzi bose batavuze ngo amaboko hejuruu ntabwo indirimbo yatangira ngo ijyende neza? Big up 2 urban boys
nihatali kweli!!
ewana kabsa ndemeye umuseke.rw imana izabjyanire pepepep
akavuyo .com
senderi ni umusirikare kabisa.ni sure deal.too.
murayinyonze se.Riderman.digital camfrage uzikura he mwa.
Comments are closed.