Digiqole ad

PGGSS III: Abafana mu dukoryo dutandukanye. Amafoto

Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star abiri yabanje ntabwo yariho guhatana kumeze gutya. Abahanzi bamwe ubu bakoze ku bafana ngo babatere inkunga mu rugamba bahanganyemo bagera kuri 11.

Kanyombya arafasha Senderi kwigarurira abafana
Kanyombya arafasha Senderi kwigarurira abafana

Abafana ba ruhago ariko baragaragaza ko aribo banyembaraga mu gushyushya abantu kurusha aba muzika, niyo mpamvu abafana nka Rwarutabura (ubusanzwe ufana Rayon) na Rujugiro (ubusanzwe ufana APR) bari guca ibintu aho aya marushanwa amaze kugera (Rusizi na Nyamagabe).

Abakinnyi b’amafilimi nabo bazwi nka Kanyombwa, Mukarujanga nabo bakagaragara basetsa cyane abantu.

Umuhanzi Senderi witwaje zimwe muri izi ntwaro z’abafana, avuga ko bizamufasha mu rugamba ariho rwo kwerekana ko ari umu “Star” kurusha abo bahanganye. Dore ko irushanwa ritareba ubuhanga ahubwo ukunzwe cyane.

1
Senderi imbere, uyu w’icupa ni umufana we uri kumufasha kuneza rubanda
2
Kanyombya
4
Rwarutabura ahetse kanyombya mapyisi
5
Ngabo daaa
6
Ntabwo bari kurwana barakorera amafaranga
8
Kanyombya arikura agasigarana agatuza agaceza muzika ya Senderi
Kanyombya arashaka gusimbuka Senderi ati have have!! barasetsa abantu
Kanyombya arashaka gusimbuka Senderi ati have have!! barasetsa abantu
Aba baritegereza ariko bakabamo n'abafana ba Kamichi we yasanze aho
Aba baritegereza ariko bakabamo n’abafana ba Kamichi we yasanze aho

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni sawa bro! Gusa mukomereze aho, kdi kwiba amajwi bibi cyane

  • ah bon , ndabona babica bigacika. Ariko twizereko aba judges bazi gutandukanya MUSIQUE , COMEDIE na COMEDIE MUSICALE!
    Ntekereza ko PGGSS ari irushanwa ry’umuziki atari iry’urwenya.

    • WAGIRANGO NI COMEDIE BABA BAJE GUKINA DA REKA TUBITEGE AMASO.

  • Eh eh eh!!mbega gushikora!

  • ubu koko murabona iri ari irushamwa njyewe PGSS y’uyumwaka nayipinze rugikubita!abisunga amakipe,ejo abandi bazisunga amadini catholique niyo ifite abayoboke hahahhha!!

  • Ariko noneho, ubu se bavuze ko bahatana muri comedie cg ni mumuziki? Bjye bamenya n’ibyo bahatanira ibyo aribbyo? Senderi uri mubiki ko comedi urimo yakubuza amahirwe yo gutsinda. akenge gake vraiment

  • ariko se ubundi ibi bintu senderi akora biremewe?njyewe mbona akwiye kwishimishiriza abafana ku giti cye atifashishije aba bakinnyi ba filimi ndavuga kanyombya,mukarujanga n’abandi!ndabona PGGSS yarataye isura kuko numva Senderi aramutse anakunzwe cyane yaba abikesha kanyombya n’abo bandi,niba ari byo Kanyombya ahubwo nawe BLARIRWA izamushyire mu bahanzi bahatanira PGGSS.Senderi nta kigenda cyawe rwoseeeeeeeeeee!urasekeje sana!

  • Twatekerezaga ko uko buri mwaka PGSS izagenda iba ari nako bazagenda banoza imikorere none ahubwo biragenda birusha kubaho bibi,ese abategura aya marushamwa bo ntibarikubona ko byabaye potage?! abisunga rayon,nanjye ntibantabge kiyovu di niyanjye !!!!

  • hahahahahahahahaahahahahhahahahahahahahahahahhahaa, iyaba nari mari ngo nirebere,no ku mafoto birasekeje peeeeeeee

  • Kabisa ni agashya muri PGGSS ya 2013,i RUBAVU turabategereje cyane kdi noneho bazayishire kuri Public beach apana ku kibuga cy’umupira cya Nengo.

  • Kanyombya wasubiye kunzoga ryari?ko primus yakunukiraga?nkabibona ukuntu wikuye imyenda wagirango ubone ka primus

  • ahaa ndabona kanyombya naba rayon ntako batagira ngo bashyigikirwe senderi

  • ariko njye mbona uretse imyumvire mike kuba senderi yifashisha abafana be ntakibazo kirimo kuko n’abandi ntawababujije kubifashisha iryo nishyari n’urwango mugirira rayon sport baburi gihe mumureke rero abikore uko abyumva

  • ni bagerageze bakore umuziki,ntibatandukire ngo bajye muri ruhago cg muri films players nkuko senderi abigenza kuko nta equipe cg umukinnyi wa comedie uri nominated muri PGGSS 3.

  • nitwa Maniraho Torres nkaba ntuye mu mujyi wa Kibungo Akarere ka Ngoma Akagari ka Kamahango umudugudu wa Karambi. nkunda video nyarwanda(muzika) igitumye bandikira iyi baruwa ntashakaga kubabaza impamvu young grace atabonetse m’irushanwa rya primus sper star3 ko ndi umufana we icyatumye mufana n’uko yatugejejeho indirimbo bita LIKE A BOY ntarayikunze cyane kurusha izindi kuva agitangira kuba umuhanzi ntara mukundaga kurushaho nk’uko ntikunda ntubu n’uko bikimeze.murakoze cyane.

  • Ibi bihuriye he na muzika koko!
    Njye mbona umuziki mu Rwanda ntaho uzagera

  • Yewe, nubundi Senderi no mundirimbo ze usanga nta njyana zifite kabisa ninayo mpamvu ari gushakishiriza mubandi bahanzi batandukanye, nonese aba bahanzi bo birirwa bambaye ubusa kugasozi koko babona aribwo buryo bwo guhatana mumuzika? Ntakigenda niba ari aha PGGSS igeze ikorwa, biteye isoni ahubwo. Bakwigiye kuri King James ko akora muzika neza kandi yiyubashye!.

  • Ubundi n’ahandi ruhago ikoreshwa mu kwamamaza ibintu bitandukanye,akaba ari nacyo ruhago yacu ibura( ntabwo tuyibyaza umusaruro,bityo nayo ntitere imbere kubera amakipe atagira amikoro(ndumva rero kuba senderi hari icyo yakwemeranya na rayon bityo nayo ikamwamamaza byagombye kutwereka uburyo tudakoresha amahirwe dufite kugira ngo dutere imbere:urugero,umupira wo kwambara ushobora gukundwa kubera ko wanditseho Messi Atari ukuvuga ko ariwo mwiza kurusha iyindi).Aha barashaka kumenya umuhanzi ukunzwe kuko iyo biza kuba ubuhanga hari kwitabazwa abahanga mu muziki

  • NONESE KO MUBA MWBICANGACANZE UBWO WAMENYA PGGSS ARI IYIHE COMEDI ARI IYIHE?

  • umve igifu ni dander pe!!!!!!!!! umuntu wa koze marriage ejo bundi yiyambuye kubwicupa!!! gusa bull dogg tumuri inyuma na dram boyz.senderi arayashaka wa mana we.

Comments are closed.

en_USEnglish