Digiqole ad

PGGSS 6: Roadshows zagizwe 8, LIVE zongerewe, Senderi ntiyemerewe

 PGGSS 6: Roadshows zagizwe 8, LIVE zongerewe, Senderi ntiyemerewe

Iri rushanwa niryo rya muzika rikomeye riba mu Rwanda

*Ibitaramo byavuye kuri 15 umwaka ushize biba 8 uyu mwaka
*Abahanzi bitabiriye inshuro eshatu zikurikiranya ubu ntibazazamo
*Ku mbuga nkoranyambaga hari abatangiye kugaragaza ko bazakumbura Senderi

Tariki 14 Gicurasi 2016 nibwo igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu kizatangirira i Gicumbi, igitaramo cyo kumenya uzaryegukana kizaba tariki 13/08/2016 i Kigali, ibitaramo ahatandukanye mu Ntara byaragabanyijwe ubu bigirwa umunani, gusa gususurutsa abantu muri muzika ya Live birongerwa. Iri niryo rushanwa rikomeye kurusha andi yose ya muzika mu Rwanda. Abahanzi bazaryitabira nabo baramenyekana uyu munsi kuwa kane.

Iri rushanwa niryo rya muzika rikomeye riba mu Rwanda
Iri rushanwa niryo rya muzika rikomeye riba mu Rwanda

Iri rushanwa ubu rizaba ririmo ibitaramo umunani bizabera bikurikiranye;

Gicumbi (14/05),
Karongi (21/05),
Nyamirambo(04/06)
Ngoma (18/06)
Huye (02/07)
Musanze (16/07)
Rubavu (30/07)
Na Finale i Kigali tariki 13/08/2016

Ibi bitaramo bizaba bigizwe n’ibitaramo bya LIVE Music bitandatu na bibiri gusa bya Semi-Live nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane. Umwaka ushize hari habaye ibitaramo 15 harimo ibitaramo bine bya LIVE.

Usibye ibikorwa bya Muzika abahanzi bazaba batowe ngo bahatane muri iri rushanwa bazakora ibikorwa bine byo gufasha umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri BRALIRWA yatangaje ko uyu mwaka bifuza ko PGGSS irushaho gushimisha cyane abazayireba kandi no kuyigiramo ijambo kurushaho.

Kayoboke ati “Kandi Primus irongera gushimangira ubushake bwayo mu kwegera umuryango nyarwanda ubana nayo mu rugendo rwayo.”

Abahanzi bazitabira iri rushanwa baramenyekana kuri uyu wa kane, mu byo bagomba kuba bujuje harimo kuba ari abanyarwanda bakorera muzika yabo mu Rwanda, bafite hejuru y’imyaka 18, bafite Video nibura eshatu basohoye hagati ya 2013 na 2016, imwe ikaba yarasohotse nibura hagati ya 2015 na 2016.

Ikindi gishya ni uko umuhanzi umaze kwitabira PGGSS ishuro eshatu yikurikiranya atemere kurigarukamo, ibi bivanamo abahanzi nka Senderi, Dream Boys.

Nibura abahanzi babiri b’abakobwa/abagore bagomba kuba bari muri iri rushanwa.

Nyuma yo kumenyakana kw’iyi nkuru abakunzi b’iri rushanwa bamwe bahise batangira kuganira ko bazakumbura cyane Senderi International Hit ukunda kubasusurutsa mu dushya twinshi, ariko akaba atazitabira iri rushanwa kubera kiriya kiri mu bisabwa ubu.

Abayobozi ba East African Promoters na BRALIRWA bafatanye gutegura iri rushanwa mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane
Uhereye ibumoso; Joseph Mushyoma umuyobozi wa East African Promoters na Julius Kayoboke (hagati) umuyobozi w’ibikorwa byo kwamamaza muri BRALIRWA mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane
Mushyoma Joseph bita Bubu umuyobozi wa East Africa Promoters itegura iki gikorwa ifatanyije na BRALIRWA
Mushyoma Joseph bita Bubu umuyobozi wa East Africa Promoters itegura iki gikorwa ifatanyije na BRALIRWA
Julius Kayoboke wavuze zimwe mu mpinduka zabaye muri iri rushanwa kuri iyi nshuro
Julius Kayoboke wavuze zimwe mu mpinduka zabaye muri iri rushanwa kuri iyi nshuro
Senderi wagiye arangwa n'udushya ubu ntabwo yemerewe kwitabira
Senderi wagiye arangwa n’udushya ubu ntabwo yemerewe kwitabira

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • hahahah….. ndabona ririmo gukura nka bougie , aho gutera imbere riri kurushaho kugana ku musozo waryo wo hasi !!!!

  • Mbega gumaguma izaba ikonje abahanzi nashobaye NGO wapi ntamatsiko ayirimo kbs

  • Niko, uburyohe buzava he se hatarimo Dream Boys, Urban Boys na Senderi International Hit umwami w’udushya?!

  • senderi nakomeze yibere umusore kuko yaraziko azagira icyo yibwira yatwaye Pggss none habe no kuyikandagiramo

  • None guma guma idafite Senderi izaba isa ite? Ese ubwo abapanga PGGSS bazi
    ko mu cyaro abantu b’i kigali bemera bo batabemera namba.
    Senderi afite inkumi mwarayibonye, yashaka atashaka ni umubyeyi.

Comments are closed.

en_USEnglish