PGGSS 5: Abahanzi 25 bazavamo 15 bazahatana bamaze gutorwa
Ku nshuro ya gatanu irushanwa Primus Guma Guma Super Star ritegurwa mu Rwanda, rigaterwa inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa Bralirwa, kuri uyu wa gatanu hamaze gutoranywa abahanzi 25 bazavamo 15 bazahatana mu irushanwa ry’uyu mwaka.
PGGSS ni ryo rushanwa rikomeye cyane mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhanzi, mu mwaka ushize umuhanzi ukora injyana ya RAP, Jay Polly ni we waritwaye ahabwa akayabo ka miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahanzi 25 batoranyijwe bazatoranywamo 15 ku cyumweru tariki 15 Gashyantare 2015, hagendewe ku bintu bibiri.
Kuba umuhanzi yarasohoye indirimbo imwe mu majwi no mu mashusho zikabasha gukundwa mu mwaka wa 2014, ndetse no kuba yarabashije gusohora indirimbo eshanu hagati y’umwaka wa 2011 na 2013.
Abo bahanzi 15 bazatoranywa ku cyumweru, nabo bazatoranywamo 10 barushijije abandi mu gitaramo kizabera i Gikondo tariki 7 Werurwe 2015, abo bazatoranywa bakazaba aribo batangira urugamba rwo guhatanira akayabo k’amafaranga kazatangwa mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatanu muri uyu mwaka wa 2015.
Abahanzi bane bamaze gutwara iri rushanwa barimo Tom Close, King James, Rider Man na Jay Polly, ni nde uzatwara iry’ubutaha?
Iyi nkuru turacyayikurikirana…