Digiqole ad

Perezida Omar Bashir yangiwe guca muri Arabia Saudite

 

Igihugu cya Arabiya Saudite cyararaye cyangiye indege ya Perezida Omar Bashir wa Sudani kunyura mu kirere cyacyo ubwo yari agiye mu muhango wo kwimika Perezida mushya wa Irani.

Perezida wa Sudani Omar Al Bashir (photo Internet)

Perezida wa Sudani Omar Al Bashir (photo Internet)

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntangazamakuru bya leta muri Sudani, indege yari itwaye Perezida Bashir yahise isubira inyuma ijya kugwa ku kibiga cya Khartoum nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bwo muri Arabiya Saudite.

Ibiro bitangazamakuru muri Sudani bivuga ko Perezida Bashir yari yakodesheje indege y’isosiyeti yo muri Arabiya Saudite imujyana mu birori byo kwimika Prezida Hassan Rouhani, akavuga ko Arabiya Saudite yari yamwemereye uruhushya.

Nta bisobanuro na bike igihugu cya Arabiya Saudite cyatanze ku bijyanye no kubuza Perezida wa Sudani gukoresha ikirere cyacyo.

Gusa muri iyi minsi ntabwo Arabiya Saudite gicana uwaka n’igihugu cya Irani bitewe n’umugambi wa Irani wo gukora intwaro kirimbuzi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human rights watch ishyira igitutu ku bihugu ibisaba gufata Perezida wa Sudani Omar Bashir.

Perezida Bashir agendera ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Urukiko mpuzamahanga rukorera i La Haye, akaba ashinja gukora jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu mu ntara ya Darfur iri mu gihugu cye.

Mu minsi ishize ubwo Bashir yari mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yamaze amasa 24 muri Nigeria ahita ataha igitaraganya kubera imyigaragambyo y’abashakaga ko atabwa muri yombi.

Nubwo igihugu cya Arabiya Saudite cyabujije Omar Al Bashir gukoresha ikirere cyacyo, iki gihugu ntabwo kigeze gisinyira amasezerano ashiraho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha.

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish