Digiqole ad

Perezida Nkurunziza ngo ntaziyamamaza mu matora ya 2020

 Perezida Nkurunziza ngo ntaziyamamaza mu matora ya 2020

Mu muhango wo kwemeza Itegeko Nshinga rishya ryamwemereraga gukomeza kuyobora u Burundi kugeza muri 2034 [mu gihe yaba atsinze amatora], Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko mu matora ya 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida Nkurunziza perezida w’u Burundi

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bakunze kuvuga ko ririya tegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo agume ku butegetsi kugeza muri 2034.
Abayobozi b’inkoramutima ze za hafi bateraga utwatsi ibi bitekerezo, bakavuga ko Itegeko Nshinga ari iry’abanyagihugu bose bityo ko ritahindurirwa umuntu umwe.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida Pierre Nkurunziza wari umaze gushyira umukono kuri ririya tegeko Nshinga riherutse gutorwa mu kwezi gushize, yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2020 ubwo iyi manda y’imyaka itanu izaba irangiye.
Nkurunziza yatorewe kuyobora iyi manda mu matora yo muri 2015 ubwo yatsindaga ku majwi 69,41% mu gihe Agathon Rwasa waje amukurikira yari yagize amajwi 18,99%.
Ni amatora yasize imvururu zikomeye zanahitanye ubuzima bw’abanyagihugu, abandi barahunga. Abatavuga rumwe na Nkurunziza bavugaga ko iriya manda yayibye kuko atayemererwaga n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihe.
Nkurunziza kandi aherutse kugirwa umuyobozi w’Ikirenga w’Ishyaka rye rya CNDD-FDD.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yabababa!!! Atubihirije ibirego tumurega iyo aba aretse kubivuga. Cyangwa aragira ngo muri 2020 azisubireho avuge ko abaturage bose bamusabye kongera kwiyamamaza. Iyo kata ni iyacu ntazayizane. Ibyo ari byo byose ntituzabura icyo tumushinja kitari ukwihambira ku butetegetsi: tuzamushinja gucecekesha amaradiyo y’amahanga, kuvutsa igihugu inkunga z’amahanga, gufunga imipaka y’ubuhahirane, gufunga abatoresheje oya, gushyira igitugu ku basifuzi iyo ikipe ye Alleluya FC yakinnye… Ibirego birahari rwose.

  • ndatangaye cyane, Africa ishobora kuba itangiye kumera nk’iburayi, ubuse tuvuge ko madera azukiye iburundi kureka kwiyamamaza kandi yari yemerewe 14 years ntibisanzwe pe!! amateka ariyanditse!

  • NKurunziza ni umunyeshuri mwiza, ntabwo amasomo yigishijwe yayatatira buriya umwaka utaha 2019 abarundi bazamusabako yongera kwitoza kuko ntawamusimbura waboneka, natangira kwijijisha abyanga abarundi bazahita bashaka imifuka bashyiremo impapuro ziriho ubusabe bwabo maze babimushyire ku ngoro akoreramo maze ahite abonako bamushaka maze yihangane yongere yiyamamaze, nubwo we atabyifuzaga bwose. Ubwo azahita akoresha bya nyirarureshwa inama y’ishyaka rye ngo aribaze niba ryemeye ko yiyamamaza maze 99% bahite bemezako yiyamamaza nk’umukandida rukumbi wa CNDD FDD, maze muri 2020 yitorerwe n’abarundi ku majwi nka 70% kugirango batavugako yibye amatora nkahandi bikorwa. Ubundi mu cyumweru kimwe ahite arahira maze muri disikuru avuge ukuntu abarundi bamuhatiye kwiyamamaza atabishaka ariko ku neza y’igihugu akaba abikoze. Ubwo hari abazahita bamuregako yitoresheje ku ngufu, ko abaturage batamushakaga ko akwiye kwegura maze nawe ababwire ati mumenye iby’iwanyu, uzodusanga iwacu tuzomumesa, ubundi game irangire ityo…

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Iyi ni intabwe ikomeye kdi n’ubundi abarundi, uretse ababavangira bamaze guteraimbere muri demokarasi. Nyuma ya coup uyu Nkurunziza yongeye kugaragaza ko afite ibyi yumviro bizima. Twizereko we ativugiruza ngo azavugeko abaturage bongeye kubimusaba ko hari abavugako natongera kubayobora baziyahura. Nyuma y’igihugu cya Kenya, u Burundi buteye indi ntambwe muri demokarasi. Imana ikomeze isagasire ubumwe bwabo, ntawe wongeye kubitirira ibyo bataricyo.
    Bravo Mr President- iyo Mana Usenga Irakomeye!!

    • Uribeshye cyane ongera utekereze

  • Nkurunziza uri Umugabo!
    Yavuze ngo ” Umugabo ahindukira mu buriri ntahindukira kuri Ijambo”.

  • Museveni afata ubutegetsi yaravuze ati: Sinibaza impamvu abanyafirika bagundira ubutegetsi, niba ari mandat 2 ubwo ziba zihagije. Ntizirangiye? Ati nakoreraga abagande, sinigeze niyitaho, ubu nibwo nange ngiye kurya kubyo navunikiye. Aba arabandanyije, hahaah. Nkurunziza nawe arashaka ko baba bamuhaye amahoro, agafaranga k’inkunga kaze, ubundi yiyamamaze. Ariko mwe ntimuzi politiki?

  • hhhhhhhh agakino k’agahendabana karatangiye, mwebwe c niba mubona koko ataziyamamaza , mubona intego yarafite ahindura itegeko nshinga ari iyihe? ntibakatubeshye nk’abana bato ngo natwe duhite twemera. ubwose ayobewe uko mu Rwanda byagenze hanyuma abaturage bakitirirwa ko basabye Kagame gukomeza kuyobora. none c we ni injiji? Ahubwo ndamwemeye azi kurebera ku bandi.

  • Hari undi nyakubahwa tuzi wavuze anasubiramo ko nta manda ya gatatu azakora, ko nabura umusimbura nyuma ya mandat ebyiri bizaba ari echec/failure. Uko byagenze nyuma byabara umupfu wa mugani w’abanyarwanda.

  • President Nkurunziza abikoze neza. Uburundi nibukomereze aho mu nzira ya democracie. Birinde ya ndwara y’iwacu y’ibiseke n’ibinyoma. Ngo nimbura unsimbura nzaba ntarategetse neza. N’ibindi.

  • Ntakintu kimbabaza nkukuntu badufata nkibicucu. Aziyamamaza se gusa? Nimwicecekere.

  • POLO nanjye ndi kumwe nawe. Arabacenga. Ntashobora kurekura dore aho nibereye. Si ejobundi se mukabibona.

  • Déjà vu!

  • Si uko! Ariko inama namugira ni uko we atakora nka mugenzi we maze akemera agatera intambwe ikwiye muri demokarasi, dore ko UBurundi bwari bwaranayitangiye haciye iminsi ubwo Ndayizeye yemera agasimburwa mu mahoro nkuko byari biteganijwe.
    Nkurunziza amenye aya magambo akurikira:
    Iyo utavuyeho ku neza, uvaho ku nabi.
    Abaye umushishozi yakwigendera inzira zikigendwa.

  • Politique iri aha,…..je vois deux option possible , soit ari kujijisha ejo aziyamamaze kuri the so called ubusabe bw abaturage , si non akoreshe system Russe,…abe Prime Min,…next term aze abe presida.
    Byangora kumva ko Petero agiye kwicara ku gatebe .
    Ce n etait que mon opinion

  • Iri cenga rya Nkurunziza ni iryo mu rwego rwo hejuru, kuko abamurwanya ari bo bazamufasha kuguma ku butegetsi nyuma ya 2020. Uti gute: abapanga intambara yo kumukura ku butegetsi n’ubundi ntibazabireka. Umunsi bayishoje, azahita avuga ati ibintu birahindutse. Ngiye kwitanga mbanze ntabare igihugu kigiye mu mage. Maze asubizeho etat d’urgence, iby’amatora abisubike. Ubu ni nk’aho yarangije gukora debordement ku ruhande. Asigaje gukora centre’ abamurwanya bakaba ari bo bitsinda igitego (own goal).

  • uyu mugabo nakora ibyo yemeye azahora yibukwa nk’intwari y’africa cyane cyane aha mubiyaga bigari. kandi uyu mutype azabikora ntamikino agira. gusa namkwikundiraga iyo yavugaga Imana mushobora vyose niyo cabona. ashoboye guhangana mpaka, abazungu benshi barumiwe. abamurwanya abakubise igitego cy’umutwe muminota y’inyongera kabisa.

  • Nkurunziza Oyeeeeee, Niyombare abat, CNAREC abat.

  • Byiza cyane Nkurunziza ese ubundi mbere hose warurihe usinziriye ko nizi mvururu ziba zitarabaye. Wagombaga kugaragaza ko Abaturage bagusabye guhindura itegeko nshinga mbere ya 2015. Ubundi ukaguma kubutegetsi ntankomyi dore uracyari muto. Komeza uyoboze Uburundi inkoni yicyuma nkaho yo wagabiwe na so. Gusa abatagushaka nabo bazashake imbunda nkuko wabigenje baguhirike niba babishobora abatabishobora bajye mumihanda ubarase that’s African Leadership. Ubundi uburundi buhore mubihugu bitatu byanyuma mubukungu kwisi ntibizabuza Account zawe mu Busuwisi kuzuraho Millions zama Dollars humura. Shame on Africans’ dictators.

Comments are closed.

en_USEnglish