Perezida Mugabe yagarutse mu gihugu nyuma y’ibihuha ko yapfuye
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuwa gatandatu mu gihe cy’amasaha menshi na mugenzi we wa Guinée Équatoriale Teodoro Obiang Nguema nyuma y’uko yari ashoje ibiruhuko by’ukwezi yari arimo muri Aziya. Kugaruka kwe mu gihugu byavanyeho ibihuha byari byemeje ko yapfuye.
Robert Mugabe ugiye kuzuza imyaka 92 mu kwezi gutaha yaganiriye umwanya munini na Obiang Nguema ku bijyanye n’amahoro, umutekano, iterabwoba muri Africa akaba yari yamwakiriye i Harare mu biro bye nk’uko bitangazwa na AFP.
Kugaragara kwe kwavanyeho ibihuha byariho mu cyumweru cyashize ko yapfuye kubera uburwayi bw’umutima aho yari mu biruhuko muri Aziya.
Abajijwe ku biruhuko bye, Mugabe yanze kugira icyo asubiza ariko asaba itangazamakuru kurushaho kwandika inkuru zivuga ibyiza kuri Africa n’abayobozi bayo.
Mugabe n’umugore we Grace bageze i Harare mu mpera z’iki cyumweru bavuye mu biruhuko muri Aziya.
Mugabe niwe muyobozi ushaje kurusha abandi ku Isi, ayobora Zimbabwe kuva yabona Ubwigenge mu 1980.
Nubwo amaze kuba umukambwe bwose, aracyashoboye kugeza imbwirwaruhame ndende ku batuye igihugu cye. Abantu benshi umwaka ushize bamubajije iby’ubuzima bwe nyuma yo kwitura hasi, we akavuga ko agikomeye.
Gusa izabukuru ntizibura kugaragara kuko mu kwa cyenda umwaka ushize, yasomye imwbirwaruhame mu gihe cy’iminota 25 asoma ijambo ku rindi isa neza neza n’iyo yari yavuze mu kwezi gushize, aha kandi akaba yari mu nama ya African Union.
Si ubwa mbere Perezida Mugabe bamugeza urupfu, mu 2011 Wikileaks yatangaje ko hari telegram ya Leta ya Amerika yo mu 2008 yavugaga ko uyu musaza arwaye Cancer ya Prostate asigaranye gusa imyaka itanu yo kubaho, ariko iyo myaka itanu ubu irenzeho ibiri.
Mu gihe intege zatangiye kuba nke, igihugu cye cyaguye mu kaga mu by’ubukungu nyuma y’uko anirukanye abanyabikingi b’abazungu bari bafite hafi 90% by’ubuhinzi bwa Zimbabwe.
Miliyoni z’abatuye iki gihugu bimukiye mu bindi bihugu cyane muri Africa y’Epfo kujya gushakayo amaramuko.
UM– USEKE.RW