Digiqole ad

‘Perezida Mobutu’ yagaragaye mu irahira rya Perezida Roch Kaboré

 ‘Perezida Mobutu’ yagaragaye mu irahira rya Perezida Roch Kaboré

Yagaragaye mu bantu benshi bari abatumirwa muri ibi birori

Abantu ngo basa ntacyo bapfana, ariko uwagaragaye kuri uyu wa kabiri mu irahira rya Perezida mushya wa Burkina Faso bamwe bibajije ko ari Perezida Joseph-Desiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wazutse akaba yitabiriye imihango yo kurahira k’uyu Perezida mugenzi we.

Yampaye akagofero nk'aka Sese Seko
Yampaye akagofero nk’aka Sese Seko

Kuri Ouaga2000 ahantu hagenewe imikino niho habereye irahira rya Perezida Roch Marc Christian Kaboré, niho hagaragaye uyu mugabo usa cyane kandi wambaye nka Perezida Mobutu akiri umugabo ukaraze.

Kumubona byatunguye benshi, kuko adasanzwe ari umuntu uzwi muri Ouagadougou, kandi yagaragaye mu bantu benshi gusa ntiyigeze ajya ahitaruye ngo arusheho kumenyekana.

Imyambarire y’imyambaro y’ibara ry’uruhu rw’ingwe ndetse no gusa cyane na Mobutu byatumye bamwe bibuka igihangange Mobutu mu bihe bye, banibaza ko ari we waba yagarutse ari umuzimu ugendagenda mu batumiwe.

Ni Mobutu ku isura ku myambaro no ku misusire
Ni Mobutu ku isura ku myambaro no ku misusire
Yagaragaye mu bantu benshi bari abatumirwa muri ibi birori
Yagaragaye mu bantu benshi bari abatumirwa muri ibi birori

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ibi babyita gushinyagura ntimuzongere ni bibi.

    • Yego ye!!! Niba atari so ni swo wanyu ariko?

  • Mobutu ..ntituzakwibagirwa mubyeyi

  • Uyu biraboneka yuko bajya gusa, ariko uzi Seseko arabibone neza kwatariwe ahubwo uyu yagerageje kwambara style ya Kukugwendo wa Zabanga

  • umubano w’Urwanda na zaïre si uwa none.kaze neza mu Rwanda rwacu yewe Mobutu.

    • Uwo mubano n’usagambe

  • Ahubwo mukomeze muyatohoze neza wasanga ariwe wazutse !Sinigeze kumva kera bavuga ngo yaravuze ngo azategeka zaire imyaka 20 ari umuzimu.

  • Photoshop! Itegereze neza!

  • Nyabuneka nimurebe neza wenda Mibutu yaba yazutse duserebure.

  • Mobutu yari umuntu mwiza, kuko yakundaga impunzi za 1959 zahungiyeyo, yanahise abaha ubwenegihugu nk’abandi bose bitwaga aba Zairois. Twese twari dufite ama cartes pour Citoyen, ndayibuka maremare y’ibara ry’icyatsi. Mu mashuri twari dufite uburenganzira bwose nk’ubwabandi. Imana izamuhembere ibyiza yakoze kdi inamubabarire n’ibindi yaba yarakoze kuko burya iyo uyobora ugomba kugira igitsure kdi ugafata n’ibyemezo ntakuka kugirango abaturage batajya bikorera ibyo bashaka nkaho nta muyobozi cga amategeko mu gihugu.

    Niyo mpamvu Imana yazajya ibabarira ibyaha bimwe b’abayobozi. Ntaushimwa na bose ariko uyu mugabo yari umuntu mwiza da. Yakundaga impunzi anazizera ko zizi ubwenge kubona yaragize BISENGIMANA Secrétaire we nyuma aba Zairois bakamugirira ishyari bakamwica. Aho turi ubu nikubwa Mobutu Seseseko KUkungbendu Wazabanga. Imana izamuduhembere twebwe twakomotse kubabyeyi b’impunzi zahungiye Kongo. Ureke abahungiye iBurundi bavukijwe uburenganzira bwabo bimwa amashuri n’ibindi kdi byitwaga ngo n’abavandimwe. Abarundi, n’abagome. Bari bazi ko Abatutsi b’iRwanda bazabakorana, ariko se wakorana umuntu, wajya kwifuza ubutegetsi butarubwo mu gihugu cyawe kweli? Hariya Abarundi barahemutse kutarwana kuri bagenzi babo ngo bahe abana babo amashuri, ijoro rimenya uwariraye. Ex. Zaire cga se RDC, Tanzania, Uganda, Kenya n’andi mahanga ahahungiye abatutsi ba 1959, baturwanyeho Imana izabahembe. Baruse uBurundi kdi aribwo ahubwo bari kutwitaho kubarusha.

    Hari umugani ugirango: Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Babivugirako, ibibaye kuri mugenzi wawe ejo nawe byakugeraho. Sinavuga ngo nabo nibumve ariko ikibi n’uko gusa barimo kwica n’ikitwa umututsi wo mu Rwanda cga se bashaka ko bamara abatutsi b’iBurundi hagasigara abahutu gusa noneho bagafata gahunda yo gufasha FDLR gutera uRwanda kuko kurya ideni ugomba kwishyura. Niba Nkurunziza yiyambaza FDLR kwica abaturage adashaka nawe azabahemba ibyo yabasezeranyije.

    Mobutu rero ndamusabira kuri Nyagasani kuko yatwakiriye neeeeza, n’uko Habyara yaje kumugeuza nyuma bimukomeranye ariko nabwo yamubuzaga kwica abatutsi kdi yaramwumviraga kuko ibyabaye siwe ahubwo ni benewabo na baramu we babikoze kdi babanje kumwikiza ngo atababuza kwica abatutsi atakiriho kuko yarakumakumaga, yaravuye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya ARUSHA, yemera ko impunzi noneho zataha aho gukomeza kuvuga ngo uRwanda ni ruto n’abarurimo ntibarukwira kdi les espaces vides zarahinduwe za parike, maze akazirutisha abantu nako abenegihugu ngo bahere ishyanga. Umwanzi aragahera ishyanga bana mwe, ntimukabirote na rimwe,kubitekereza bitera ikirungurira.

Comments are closed.

en_USEnglish