Perezida Kagame yizeje ubufatanye abayobozi bashya barahiye
* Bwa mbere umugabo n’umugore we barahiriye imirimo mishya imbere ya Perezida
Kimihurura – Mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko Perezida Kagame amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri hamwe na Senateri mushya Dr Richard Sezibera uherutse gutorerwa guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Sena.
Clare Akamanzi wongeye kugirwa umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ni we warahiye mbere, akurikirwa na Senateri Dr Richard Sezibera.
Bakurikiwe n’Umushinjacyaha mukuru wa Republika y’u Rwanda Jean Bosco Mutangana hamwe n’Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga Richard Muhumuza wasimbuwe n’uyu Mutangana barahiriye rimwe.
Nyuma yabo hakurikiraho Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase n’umwungirije mushya Dr Usta Kayitesi, uyu akaba umugore wa Richard Muhumuza barahiriye rimwe inshingano nshya bahawe.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko aho igihugu kiva n’aho kijya hazwi igisigaye ari ukuzuza inshingano kikihuta.
Perezida yavuze ko u Rwanda rufite urugendo rurerure mu nzego nyinshi ariko kugera ku ntego bishoboka iyo abantu bakoreye hamwe.
Yasabye aba bayobozi gushakira igihugu ubushobozi haba mu burezi, mu buzima, mu buhinzi n’ibindi bikarushaho kwihuta.
Yongeyeho ariko ko ishingiro rya byose ari umutekano. Ati “ku neza no ku ngufu tugomba kuwushakira Abanyarwanda kuko ubuze ibindi byose ntabwo byashoboka.”
Asoza yizeje aba bayobozi bashya ubufatanye mu nshingano bahawe kuko ngo batazakora bonyine.
Photos/Village Urugwiro
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Murakoze nyakubahwa President wacu Paul Kagame, kwakira impanuro z’abayobozi bacu, tuzakorana nabo neza kandi tubafashe muri byose.
Courage ku mirimo mishya bayobozi.
Congratulations kuri Usta n’umugabo wawe, ni agashya
Ni abakozi shahu…! MY role models
Mudushirereho imyirondoro: Ibyo bize, abo bashatse, umubare w’abana bafite, ubunararibonye(exprience) zabo muri politiki n’ibindi
Nanjye nibyo nashakaga kuvuga.Bokujya badukubita abantu hejuru tutaziyo bava niyo bagana.
ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye z’abayobozi b’u Rwanda nibwo buteje imbere imiyoborere myiza iranga iki gihugu cyiza! rero ntagushidikanya ko n’aba ngaba bazahabwa ubufasha mu mikoranire yabo n’izindi nzego zitandukanye!
iteka mpora nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame k’inama nziza ndetse n’ubufatanye mu nzego z’imiyoborere y’u Rwanda! bityo bituma habamo ubwuzuzanye muri byose!
Umusaza Paul mukundira ko akunda gukorana na bajeune njya nibuka muri leta zabanje ukuntu wasangaga abayobozi hafi 90% ari abasaza nkibaza icyari cyarabuze ngo nabajeune nabo bagirirwe ikizere kikanyobera! ariko ndebera uyu mwana w’umukobwa Nyakubahwa Clare Akamanzi umwanya aba ahawe! baragira bati akaba na member of cabinet mubyukuri ni umwanya ukomeye cyane kuba uwa wahawe umukobwa ukiri muto byakongeraho ko ari numukobwa ubwabyo bisobanuye byinshi!
imvugo niyo ngiro umusaza impano yabanyarwanda tukuri inyuma rwose ntawusimbura ikipe itsida gusa bajye bakwigiraho kuko uri ikitegererezo gahore kungoma gahunda ni yayindi mu kwa munani turagutegereje
Nanjye ntyo bwana Perezida, twe abaturage tubakeneyeho umutekano kurenza ibindi byose! ni muturinda ubugizi bwanabi umuntu utwo yikorera akadukora nta nkomyi nababwira iki wenda muzashyireho ubwami mba ndoga Rwoga nzabagwinyuma!
u Rwanda rufite uburyo bwiza kandi bwihariye bw’imiyoborere myiza, byose bikomoka ku bufayanye hagati y’abayobozi b’inzego zitandukanye ndetse bigatanda umusaruro ku gihugu! ibi bikaba ari ibyo gushimwa kandi bigashyigikirwa bikanaba umuco n’umurage!
RGB nitagera kunshingano ndakeka ntacyo izabona yitwaza! ishobora kuba igiye kuba ikigo cya mbere mu Rwanda kigiye kuyoborwa n’impunguke kurenza ibindi byose tugira, ibaze nawe kuba kigiye kuyoborwa na Proffessor akungurizwa na Doctor ni igitangaza gikomeye aho nyamara hari ibindi bigo biyobowe na za Masters gusa gusa!
Perezida Kagame genda uri incabwenge wa mugani w’abarundi! washishoje neza guha umwnya ukomeye Mutangana, uyu mugabo ni inyangamugayo kuburyo bufatika kuva murugo iwe kugera mukazi kose yagiye akora, yarakwiriye umwanya nkuyu kuko usaba ubushishozi n’ubunyangamugayo bwo hejuru.
Umusaza ndakwemera! nkunda iyo uri kugira inama team muyoborana uba ubona rwose bikurimo mbega ukora nkuwikorera koko ntawe usiganya! mzhe tukurinyuma nawe ukatuba imbere hakiyamungu niwowe 2017 ntawundi!
Ni byo koko u Rwanda rufite urugendo rurerure mu nzego nyinshi ariko kugera ku ntego bishoboka iyo abantu bakoreye hamwe.Aba bagiriwe icyizere nibafatanya na Perezida wacu tuzaabigeraho
Good luck
MAMAN WACU DR. USTA KAITESI TUMWIFULIJE ISHYA N’IHIRWE MU MILIMO MISHYA YAHAWE, TUZAJYA TUM– USENGERA, IMANA IMWONGERE UBUSHISHOZI KUKO ARABUSANGANYWE, IMANA IMUHE KANDI IMWONGERE UBWENGE KUKO ABUSANGANYWE, KANDI IMANA IMUHE IMIGISHA YAYO.
May God bless our country, Rwanda.
Sé, Mateso Jean, Community engagement Officer at the UR, CASS.
Comments are closed.