1 Comment

  • Abanyarwanda twese 2017 uzatubere umwaka uzira Nzaramba na Warwayeryari, umwaka uzira kurandurirwa imyaka no gukorera ba rwiyemezamirimo badahemba, umwaka wo guca ukubiri no gushushubikanywa n’amavuriro ku barwayi babuze mitiweli yo kwivuza. Uzatubere umwaka wo kugira ubushobozi bukwiranye n’imisanzu y’iterambere dusabwa, umwaka wo guhabwa servisi nziza n’abayobozi b’ibanze aho kubabona tukayabangira ingata. Uzatubere kandi umwaka wo guca ukubiri n’umuco wo kuba twaraswa na polisi tuyirwanya, dushaka gutoroka ubutabera cyangwa turi mu bikorwa by’iterabwoba, bityo dutange umusanzu wacu mu kwimakaza umutekano, wo musingi w’iterambere ryacu. Amen.

Comments are closed.

en_USEnglish