Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umwaka mwiza wa 2017 (Video)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gutangiza umwaka kwa 2017 yageneye ijambo abanyarwanda n’inshuti zarwo, abifuriza umwaka mwiza wa 2017. Yagarutse ku gushyira hamwe, umutekano, iterambere no gushyikigira ibimaze kugerwaho.
Kurikirana ijambo rirambuye.
1 Comment
Abanyarwanda twese 2017 uzatubere umwaka uzira Nzaramba na Warwayeryari, umwaka uzira kurandurirwa imyaka no gukorera ba rwiyemezamirimo badahemba, umwaka wo guca ukubiri no gushushubikanywa n’amavuriro ku barwayi babuze mitiweli yo kwivuza. Uzatubere umwaka wo kugira ubushobozi bukwiranye n’imisanzu y’iterambere dusabwa, umwaka wo guhabwa servisi nziza n’abayobozi b’ibanze aho kubabona tukayabangira ingata. Uzatubere kandi umwaka wo guca ukubiri n’umuco wo kuba twaraswa na polisi tuyirwanya, dushaka gutoroka ubutabera cyangwa turi mu bikorwa by’iterabwoba, bityo dutange umusanzu wacu mu kwimakaza umutekano, wo musingi w’iterambere ryacu. Amen.
Comments are closed.