Digiqole ad

Perezida Kagame yayoboye urubyiruko muri ‘Walk to Remember’

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame ari imbere y’urubyiruko ibihumbi bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye ku nteko nshingamategeko y’ urwanda ( Gishushu) bagana kuri stade Amahoro i Remera.

Paul Kagame n'urubyiruko muri Walk to Remember
Paul Kagame n’urubyiruko muri Walk to Remember

“Walk to Rembember” nkuko babyise, ni umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho abayobozi bakuru bifatanya n’urubyiruko n’abandi bose muri uru rugendo bakora mu mutuzo bibuka amateka mabi yabaye ku Rwanda.

Bageze kuri stade Amahoro, perezida Kagame yahaye urumuri urubyiruko maze bararuhererekanya rukwira stade yose. Hakurikiyeho imivugo ya bamwe mu rubyiruko, imivugo yaherekejwe n’amazina y’abantu 100 bazize Jenoside.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA mu Rwanda yavuze ijambo aho yagarutse ku bimaze kugerwa mu gufasha abarokotse Jenoside n’ubwo ngo hakiri ibikenewe gukorwa byinshi.

Yavuze ko havuwe ibikomere w’umubiri basigiwe na Jenoside aho bakoresheje miliyoni 45 y’amafaranga y’u Rwanda mu bitaro bitandukanye, aho bagiye bita kubahungabanye ndetse banagiye bakurikirana imanza zarangiye ngo hishyurwe abiciwe, hanasanwa amazu y’abarokotse.

Nyuma y’ijambo ry’uyu muyobozi, saa 18h50 hagiyeho indirimbo y’abahanzi batandukanye nka Kizito Mihigo, Rehoboth Ministries, Ambassadors of Christ, Grace ,Eric Senderi, Amy Band ndetse na Chorale de Kigali.

Mu butumwa bwose bwatanzwe, haba mu magambo no mu ndirimbo n’imivugo hagarutswe ku kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside no guharanira kwigira no gukomeza ubuzima gitwari buri munyarwanda abiba imbuto y’amahoro.

Abato mu rugendo hamwe na Perezida Kagame
Abato mu rugendo hamwe na Perezida Kagame
Urubyiruko rwitabiriye wabonaga rufite ubushake bw'ibyo rwajemo
Urubyiruko rwitabiriye wabonaga rufite ubushake bw’ibyo rwajemo
Bitegura gutangira urugendo
Bitegura gutangira urugendo
Misitiri w'itebe yari yamaze kuhagera ngo bifatanye
Misitiri w’intebe yari yamaze kuhagera ngo bifatanye
Abakuru b'ingabo na Police nabo bari bahageze
Abakuru b’ingabo na Police nabo bari bahageze
Urubyiruko rw'i mahanga narwo rurashaka kumenya kurushaho amateka y'u Rwnda
Urubyiruko rw’i mahanga narwo rurashaka kumenya kurushaho amateka y’u Rwanda
Ibihumbi by'urubyiruko byari byitabiriye urugendo
Ibihumbi by’urubyiruko byari byitabiriye urugendo
Mu rugendo hagati
Mu rugendo hagati
Bageze hafi ya stade
Bageze hafi ya stade
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bagana mu byicaro
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bagana mu byicaro
Baracana urumuri rw'ikizere
Baracana urumuri rw’ikizere
Afatanyije n'urubyiruko
Afatanyije n’urubyiruko
Barushyira bagenzi babo
Barushyira bagenzi babo
Bafite ikizere cyo kuzageza u Rwanda aheza kurushaho
Bafite ikizere cyo kuzageza u Rwanda aheza kurushaho
Hari ikizere mu rubyiruko rw'u Rwanda
Hari ikizere mu rubyiruko rw’u Rwanda
Kuri stade urubyiruko rwenyegeza igishyito
Kuri stade urubyiruko rwenyegeza igishyito
Dr Jean Pierre Dusingizemungu mu ijambo rye
Dr Jean Pierre Dusingizemungu mu ijambo rye
Rehoboth Music baririmba
Rehoboth Music baririmba
Kizito nawe aririmba ati "Umujinya mwiza"
Kizito nawe aririmba ati “Umujinya mwiza”

Photos/DS Rubangura & PPU

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Gyenda Umuseke urahatubera twe turi kure yurwatubyaye. Inkuru zisobanutse hamwe na ma photos HQ high quality. Salute

  • NI BYIZA KUTUGEZAHO AMAKURU BT MUKUREHO AMAFOTO ABANTU BARI G– USEKA KUKO BITAJYANYE NIGIHE NDETSE N’IMPAMVU!!!!

  • thanks for the information……..big up to Umuseke

  • Mushatse mwahangaira urwo rubyiruko imirimo.
    Harya ngo “ni umujinya mwiza”. Nagira ngo abakoze ubwicanyi barabariwe?. Kwifotoza rimwe mu mwaka ntago biduha ibisubizo by’ubuzima bwa buri munsi. The youth whitout job is easy manipulated.

  • we bwiza hari uwaba yaraje ku gutakira ko yabuze akazi? ikindi kubababarira nti bivuze kwibagirwa ibyo uvuga rero na mateshwa ibyo nawe urabizi

    • Nimudatekereeza urubyiruko ngo byibura umwana w’umunyarwanda agire umwuga ushobora kumubeshaho, ntaho mujya. Niba mwemera critically mind, mujye mutekereza kubyo abantu badatekereza nkamwe bavuga. Mufite inzika, nubwo mubiririmba mugashaka kubigira byiza.

  • @ bwiza.kubabarira bitandukanye kure no kwibagirwa.iyo batababarirwa nabo baba barishwe.cg ntamwana wabo wiga.na gira inka ntiba ibageraho ntanakazi na kamwe baba bemerewe kugeramo.
    @ kaka,kwibuka si ukuzinga umunya.ntampamvu yo guhorana amarira.

    • Ineza na Bobo!muri abantu babagabo cne aba bantu nmunsubirije uko nabyiyumvagamo!GBU!rwose kaka,wibuke ko turi kubaka icyizere cy’ubuzima bwejo hazaza,ntabwo twabikora rero dufunze isura kd nseka mbabaye ni umwana w’umunyarwanda,n’agahinda si uguhora urira!!!rimwe na rimwe tugomba kumwenyura n’abyo bigaragaza icyizere cy’ubuzima!naho wowe@Bwiza,nkwibarize?bazajya batwigisha kwihangira imirimo bahindukire banayiduhangire?kuki twe tutabyikorera?ibyo ni ukumenyera kuroberwa ifi kdi bahora batwigisha kuyirobera!

      • yego rata juju.agahinda si uguhora urira.

  • Iyi korari ntabwo ari Rehoboth ministries, n’iyo mu itorero bita Louange riba Igikondo. mukosore inkuru yanyu

Comments are closed.

en_USEnglish