Perezida Kagame yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore muri Africa
Kuri uyu wa kane Kacyiru ku kicaro cya Police, Perezida Kagame yafunguye imyitozo mpuzamahanga y’abapolisi bakuru yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa binyuze muri “Africa Unite”. Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abanyafrika gukaza umutekano mu guhangana n’iki kibazo.
Perezida Kagame mu ijembo rye yavuze ko kurwanya ihohoterwa ari urugamba rukorwa na benshi, atari ibintu byakorwa n’urwego rumwe gusa.
Paul Kagame ati “ Ni byiza ko inzego z’umutekano muri Africa zahagurukiye uru rugamba ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa, ni uko abagore bagikomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahatandukanye muri Africa.”
Perezida Kagame yavuze ko guhohotera abagore ari ukwangiza umuryango kuko nyuma ingaruka bibagiraho ari uko batongera kwita ku miryango cyangwa ikindi cyabateza imbere.
Aya mahugurwa yiswe ‘Command Post Exercise’ (CPX), agamije gufasha ibi bihugu gusangira ubunararibonye mu kurwanya ihohotwerwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.
Umwihariko w’aya mahugurwa ni uko ibihugu bya Africa hafi ya byose byahamagariwe icyarimwe gukora ibishoboka byose bikarwanya byivuye inyuma ihohoterwa rikomerwa abagore n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’umugabane.
Ibihugu byose bigize umugabane wa Africa byagombaga kuba bihagarariwe muri aya mahugurwa, ariko nibura ibihugu 36 bifite ababihagarariye muri aya mahugurwa y’iminsi itanu.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
beau gar wa MALI na tanzania nibo bo
Ariko ntimukabeshye. Ntabwo uriya mu TZ gen Kisamba yaje ahagarariye Tanzania ahubwo yaje ahagarariye UNAMID/Darfur kuko ni umuyobozi wungirije w’Ingabo za UNAMID. Yari yungirije Gen Nyamvumba. Kuba ari umu TZ rero ntibivuze ko yaje ahagarariye TZ.
Ariko ntimunabona ko yambaye casque bleu/Blue helmet
Kuki se ubyita kubeshya none se bikuraho ko ari umuTZ?Bikuraho se ko ahagarariye TZ…wavuga ko hari amakuru aburaho ariko ntuvuge ko babeshya!!!Umuseke muri hejuru
Nawe urabeshya iriya si casque yambaye ahubwo ni ingofero isanzwe
yego sha petit Rubangura komereza aho kabisa bae ku mafoto twiga batubwiraga ko ifoto ivuga amagambo 1000
Comments are closed.