Digiqole ad

Perezida Kagame ntimukorana igihe kirekire ntakintu ugeraho – Amb. Gatete

Ni ibyatangajwe na Ministre w’imari n’’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver mu nama nyafrika yateguwe na Banki Nyafurika Itsura amajyambere (BAD) yari igamije kureba aho ibihugu bigeze bigera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu gihe haasigaye iminsi 1 000 ku gihe cyashyizweho cyo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Ambasaderi Gatete Claver Ministre w'imari w'u Rwanda
Ambasaderi Gatete Claver Ministre w’imari w’u Rwanda

Muri iyi nama hashimiwe cyane ibihugu by’u Rwanda na Liberia nk’ibihugu byahize ibindi mu kugerageza kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti Resources for Accelerated Transformation and Results: the 2013 Data Report,” yahuje abaminisitiri b’imari n’inzobere zigenga mu bijyanye n’ubukungu basesengurira hamwe ibimaze kugerwaho na buri gihugu.

Mu gihe ibihugu byo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara bigera kuri 30 byashoye akayaho mu burezi, ubuhinzi no mu buzima, bigatera intambwe mu myaka 3 ishize, ibihugu 16 muri byo bibayeho mu bukene bukabije.

Amara Konneh, Minisitiri wa Liberia w’imari ngo ibyo bagezeho babikesha umutekano, ati “Twitaye ku mutekano dushora imari mu bikorwa by’iterambere dushyiraho umurongo bigomba gukorwamo urati wigeze ubaho mu myaka 10 ishize, ndetse twanateje imbere imiyoborere myiza kuko ariyo y’ibzanze muri izi gahunda zose.”

Twashyizeho kumurika ingengo y’imari ku mugaragaro, bivuze ko dusobanurira abaturage bacu uko Leta yunguko n’amafaranga ikoresha.”

Ministre Konneh yongeraho ko igihugu cya Liberia cyitaye cyane mu kubungabunga, korohereza no guteza imbere ishoramari muri Liberia.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’imari Gatete Claver, yemeza ko imihigo yemezwa kuzashyirwa mu bikorwa na buri muyobozi w’Akarere, ba Guverineri n’abaminisitiri ari kimwe mu bituma Leta imenya ko yabashije kugeza ku muturage ibyo akeneye.

Ministre Claver ati “Niba uri umukozi wa Perezida Kagame, ntimwakorana igihe kirekere nta kintu ugeraho mu gushyira mu bikorwa ibyo usabwa. Ingamba zinyuranye Leta y’u Rwanda yashyizeho zatumye ubukene bugabanuka buva kuri 36% bugera kuri 24%.

Minisitiri Gatete asobanura ko gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa ni cyo gitumwa abaturage biha inshingino.

Minisitiri Gatete ati “Ntabwo icy’ingenzi ari umubare w’amafaranga ashorwa mu bikorwa, icy’ingenzi ni uburyo amafaranga akoreshwamo. Kugaragaza uruhare rw’abaturage ni ingenzi mu kegra ku musaruro urambye.”

Paulo Gomes, wayoboye Banki y’Isi, we abona ko ingamba zashyizweho n’ibihugu by’u Rwanda na Liberia nta kabuza zizatuma ubukungu bw’ibyo bihugu bizamuka.

Gusa ngo igisigaye ni ugufasha ibihugu bicumbagira. Aha bikumvikana ko iyo igihugu gituranyi giteye imbere bigira ingaruka nziza ku bindi bihugu bituranyi.

Benoit Chevalier, wabaye Umujyanama muri Banki y’Isi, abona hari ikizere ku bukungu bw’Afurika ati “Afurika yahinduye byinshi ndetse ubu iri ku mwanya wa 2 mu bihugu byahugurukiye gutera imbere nyuma y’Aziya.”

Nyamara ibihugu 19 kuri 54 bigize umugabane w’Afurika bibarwa mu bihugu byazahajwe n’ubukene, umuti ni ugushyiraho ingamba zirambye.

Yongeyeho ati “Tugomba gushyiraho uburya bw’iterambere burambye bigendeye ku turere, imyaka y’abantu n’igitsina barimo.”

afdb.org

Hatangimana Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni byiza rwose ariko ejobundi bakuvanyeho ikizere uzabyicuza.Ntabwo warushije Karugarama gukora.

  • Minister ibyo avuze nukuri rwose ahubwo nibikomeze binononsorwe abageze kubyo biyemeje beshimwe ndetse nibiba ngombwa bazamurwe muntera. Naho abaseta ibirenge bagawe ndetse batange imyanya.

    Gutekinika kandi byamaganwe kuko hari abazi akarimi keza usanga babeshya ibyo bagezeho kandi ntakigaragara gihari. Amanota menshi nashingirwe kuguteza imbere abaturage, ubagezaho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, imihanda, amashuri, amavuriro, kureshya abashoramari baha akazi abaturage.Birakwiye ko buri Murenga wagaragaza icyo waba warakoze kuri ibi bintu; cyaba ari ntacyo bakagawa aho gutekinika ngo bakanguriye abantu mutuelle de sante, batanze amahugurwa, bakoze inama, bakoze umuganda, utarubatse n’inzu n’imwe y’umukene mumwaka wose.

    Muzehe wacu, abayobozi bashoboye nibahabwe ishimwe maze ibigarasha bitechnica ubisimbuze abashaka akazi dore ko bagakeneye ari benshi. Mujye muha umuntu imyaka 2 nananirwa yibwirize bityo buri wese ajye aharanira kugaragaza imishinga iteza imbere abo ahagarariye.Tuzashiduka twarasize ibihugu byinshi tutazi nuko byagenze.Please BONUS nigaruke kuwesheje umuhigo naho ubundi nabashaka gukora bacitse intege.

Comments are closed.

en_USEnglish