Digiqole ad

Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

 Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Perezida Kagame yageze i Gandhinagar mu Buhinde kuri uyu wa mbere aho agiye kwitabira inama ya munani yitwa Vibrant Gujarat Global Summit, Perezida Kagame kandi yabonye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi.

Perezida Kagame yaherekejwe na Francis Gatare (ubanza ibumoso) umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB
Perezida Kagame yaherekejwe na Francis Gatare (ubanza ibumoso) umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB

Iyi nama iratangizwa na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi.

Ni inama nini yiga ku bukungu yatumiwemo abayobozi bakuru ba kompanyi zigera kuri 500 na za guverinoma bazicarana kuri uyu wa kabiri bakaganira.

Iyi ni inama iba buri myaka ibiri kuva mu 2003, yatangijwe na Narendra Modi mu 2003 ubwo yari Minisitiri w’agace ka Gujarat.

Abantu bose hamwe bagera ku 6000 bazitabira iyi nama ya business uyu mwaka.

Aba bazajya baganira hagati ya za business ndetse no hagati ya business na za Guverinoma bashaka imikoranire myiza.

Mu bandi bakuru batumiwe muri iyi nama yarimo Perezida wa Kenya (Uhuru Kenyatta) Minisitiri w’Intebe wa Portugal (António Costa) Minisitiri w’Intebe wa Serbia (Aleksandar Vučićna Visi Minisitiri w’Intebe w’Uburusiya (Igor Ivanovich Shuvalov) n’uwa Pologne  (Mateusz Jakub Morawiecki).

Kuri iyi nama, Francis Gatare, Umuyobobozi wikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda yavuze ko  Ubuhinde bufitanye amateka maremare n’agace k’uburasirazuba bwa Africa mu bijyane n’ubucuruzi.

Ati “Leta ya Gujarat kuberako ariyo yegereye Africa ugereranyije n’izindi, yakomeje gukorana mu ishoramari n’umugabane wose ariko cyane cyane Africa y’iburasirazuba. U Rwanda ruri hano nk’icyanzu cy’Ubuhinde mu bijyanye n’ubucuruzi muri Africa y’iburasirazuba. Turashaka gushyira imbaraga mu mikoranire ituma ishoramari rirushaho kwihuta.”

Abasaga Miliyoni 2 bakaba bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizabera ahiswe ‘Vibrant Exhibition Ground’ ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bigera ku 2000.

Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw

Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, Uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.

Perezida Kagame ahabwa ikaze mu Buhinde
Perezida Kagame ahabwa ikaze mu Buhinde
Perezida Kagame na Narendra Modi w'Ubuhinde
Perezida Kagame na Narendra Modi w’Ubuhinde

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umusaza nahandi baramwemera wana! Nakomeze abigishe ibanga dukoresha ngo tube intashyikirwa

  • umusaza atuwemo n umwuka w Imana niyo imuyobora. yadukuye ahabi none tugeze ahashimishije

Comments are closed.

en_USEnglish