Digiqole ad

Pepiniere FC itsinze Kirehe FC itwara shampiyona y’ikiciro cya II

 Pepiniere FC itsinze Kirehe FC itwara shampiyona y’ikiciro cya II

Ikipe zizazamuka mu kiciro cya mbere zahuye ngo zishakemo utwara igikombe cy’ikiciro cya kabiri. Pipiniere FC itsinda Kirehe FC kuri penaliti 5-4.

Pepiniere FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya kabiri
Pepiniere FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri

Kuri iki cyumweru tariki 7 Kanama 2016, kuri stade ya Kicukiro habereye umukino wa nyuma wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Kirehe FC yo mu ntara y’Iburasirazuba na Pipiniere FC yo mu karere ka Muhanga, zagombaga kwishakamo izamuka muri AZAM Rwanda Premier League ari iya mbere.

Umukino warangiye ari ibitego 2-2, ibitego bya Pipiniere FC byatsinzwe na Prince Longalonga na Mungwarakarama Eric.

Byishyurwa na Jean Pierre Bizimungu and Alex Sinagaye.

Kuri Penaliti, Pepinier FC itsinda Kirehe FC 5 – 4.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko iyi Pepinier FC izivanga na AS Muhanga yabaye iya nyuma mu kiciro cya mbere, zikore ikipe yitwe Muhanga FC, ikipe igume mu maboko y’akarere ka Muhanga izatozwe na Abdoul Mbarushimana mu kiciro cya mbere.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Congratulations kuri Muhanga District!!nibyiza ko bazahuza imbaraga….AS muhanga ifite abana bakiri bato baziyongora kuri pepiniere!!Bonne chance.

  • Ahubwo mucyo fredy niyigarukire muhanga afatanye nabandi nka Moise ,Gonzalez,…………..!!

Comments are closed.

en_USEnglish