Digiqole ad

Paul Muvunyi agiye kugaruka muri Rayon ashyiremo miliyoni 500

Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sport yaba agiye kuyigarukamo nk’umuyobozi nanone, ndetse agashyiramo miliyoni 500 z’amanyarwanda ngo itere imbere.

Umunyemari Paul Muvunyi/photo Internet
Umunyemari Paul Muvunyi/photo Internet

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izuba rirashe, Muvunyi yavuze ko agiye kugaruka muri Rayon Sport afatanye n’abandi kuyubaka ibe ikipe ikomeye kurushaho.

Paul Muvunyi ati: “Rayon muri iyi minsi irasa naho ntaho ihagaze, nta muyobozi. Ngiye kugaruka mfatanye n’IMENA na Hadji Mudaheranwa Yousouf, na Ngarambe Charles ndetse na Alexis wa Alpha Palace ikipe tuyizamure itere imbere

Uyu mugabo yavuze ko yari yaravuye muri Rayon kugirango yite cyane ku bucuruzi bwe akorera mu gihugu no hanze yacyo.

Avuga ko agiye gushyiramo miliyoni 500 kandi ikipe igomba gushingira ku bakinnyi b’abanyarwanda kurushaho.

Paul Muvunyi yabaye mu ikipe ya rayon sport kuva 2000, aza kuyivamo muri 2009 bitewe n’ubwumvikane bucye bwagaragaye mu buyobozi bw’ikipe ya rayon sport.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • byose nihahandi.

  • Tukenye abantu nkaba bafata imigambi ifitiye benshi akamaro. Welcome Muvunyi wenda twagira ikipe ikomeye!

    • Ikomera ikomera iki? mureke mbagire inama niba koko mukunda Rayon buri musenyi wese wawundi mbese wo hasi umuhanya ayishakire 10 ukurikiyeho 100 ukurikiyeho 1000 ukurikiyeho 10000 kugeza uko mwifite hanyuma mushyireho committee mu midugudu kandi hashakwe inyangamugayo zitazajya zirya ayo mafaranga hanyuma muhangane nigikona umupira uryohe. Kuko iyo gasenyi ionje nanjye ndababara

      • kandi bikorwe buri kwezi naho ubundi nimwe muyica intege kuko mukoresha iminwa gusa nta bikorwa

    • Ikibazo nuko abakeba
      bazongera bakamuniza?

  • TUKURINYUMA,KABISA,KURAJE.

  • Bravo kabisa n’ubundi yahoze afasha equipe!nizere ko bagomba gukosora cyane aho byapfiriye akiri muri Rayon!Tubari inyuma natwe abakunda ruhago,Rayon iyo iteye imbere biradushimisha twese n’abatayifana kubera abafana benshi Rayon ifite bazana ambiance ku kibuga.Courage tuzamure football mu gihugu cyacu!

  • Nibyiza wenda nasubira kukibuga

    • Nta gihe igikona kizaba inyange sha jya ureka, uzasubira kukibuga se kubera Muvunyi, nimumunaniza se akongera akigendera, Gasenyi we!!!!!!!!!!!!!!!

  • haaaaa ubundi se yagiye arinde umwirukanye koko ibi ntagaciro nabiha uko yagiye nikwazagaruka ntacyazanye ntanicyo azakora koko nigihe yategekaga igihe cyokubaka equipe yuriraga indege akigira iburayi akaza ngo aje guhemba ese guhemba abakinnyi badashoboye bimaze iki??? haaaaaa ubwo yatumwe koko bumva ko SORAS ya Mporanyi itangiye imishyikirano na Rayon, FPR niyo rwivanga. Ese TIGO BYAHEREYE HE? NTAGIHE NAKIMWE RAYON IZABAHO NEZA IGIHE BAKIYIVANGA NA POLITIKE

  • Ni byiza cyane wenda byatuma twogera kurira idenge uretse yuko mucya Mahoro tutarakurayo amso ahubwo ba Rayon bose baze dusubire ku kibuga tuyibe hafi ikipe yacu.

  • byose nihahandi?nsetsemo!ntacyo se bizatumarira?buriya aho ruzingiye urahazi tu

  • jye ndibaza wowe uvuga ngo gasenyi bakoresha umunwa gusa,reka nyine bawukoreshe.ziriya zindi ayo zikoresha hari ayo zikura ku mufuka wazo?uko biri ikipe ni RAYON naho haziki niyo bayisenya abakafiri twe ntiduteze kuyivaho kugeza munda yisi

  • mwiboneye injiji mwirirwa mubeshya byaragaragaye ko mutari abanyemari bakize bihagije byo gutunga ikipe n’imena ntizikunda rayon kuturusha nimureke tuyihe company ishoboye aho kuza kurwanira udufaranga twishyujwe kuri match ikomeye cg muyihe boss imena zimere nk’abandi bafana nk’uko chelsea imeze naho ubundi ntawe ukunda rayon kurusha abandi ahubwo akunda icyo ayiryamo

  • twishimiye ko Bwana Muvunyi agarutse guterinkunga rayon

  • Ariko uziko mutajya mwigira ku bandi.! Niko mbabaze iyo MUVUNYI ashyize miliyoni 500 muri Rayon Sport ayagarura ate? yunguka ate? cyangwa aba ayatanze kuko ayikunda gusa?! niba ari ibyo byaba bibabaje kuko igihe cyose uzasohora ifaranga mu mufuka ugomba kugira inyungu urikuramo.
    INAMA: Ikipe nimuyihe Company ikomeye iyiteze imbere ubundi ikine neza, ikindi gishoboka nuko Rayon yaba Company ubwayo hanyuma abantu tukaguramo imigabane kandi tugashyiraho abakozi bahembwa bacunga umutungo wayo maze mukareba ko ikipe idakomera.

    Nonese ubundi igikombe cyo mu Rwanda kinjiza amafaranga angahe ku ikipe igitwaye? kuri Stade hinjira angahe kuri buri mukino ? Ibintu byose ni ubucuruzi iyo ubona nta nyungu ntabyo ukora.

  • nibyiza naze yongere iwutere

  • Uwo Mugabo ndamuzi akunda Rayon pe!!! Ariko mfite ubwoba ko Abatifuza ko ihangana nawa mwana umwe bazamusenya kuko nubundi kuyibera Umuyobozi ingaruka byamuteye turazizi Abakurikiranira hafi ibya ruhago yacu. Ngaho mumufashe wenda na POLICE nibayirekera agatege ifite wenda twazabona UMUPIRA ufite ingufu aho kugira Championat ya one way.

  • haaaaaa sha rwose muvunyi waretse gusetsa imikara ayamafaranga ntayo ufite ntanaho wayakura rwose bimeze nkayamacumbi wigeze kuvuga ngo rayon uzayubakira amacumbi byaheze heeee se

  • Ndanezerewe kuko nanjye nkunda rayon sport ikipe y’iwacu yenda yamera nka kera uzi iyo yabaga yakinnye twikwije akabara k’ubururu n’umweru kuva k’umutwe kugera ku birengeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeyatsinda,yatsindwa tuzayigwa inyuma nibuka twirirwa turirimaba ngo o rayon o rayon o rayooooooooooooooo, kabeho unkumbuza nyanza na muhanga.

  • Ariko jye mbona wowe uvuga ko Muvunyi ayo mafaranga atayafite ufite ibibazo mu mutwe kuko amafaranga nawe uyashatse wayabona as long as ufite UMUSHINGA MWIZA, si Bank se ziyatanga, bakubwiye se ko Muvunyi ntangwate afite kandi nabonye ari Company ntabwo ariwe wenyine ahubwo icyo mbona mwica intege abantu mureke dushake make ntatwe tuguri IMIGABANE iwanye nu ubushobozi ubundi abantu bave muri MONOPOLE ya RUHAGO mu Rwana kuko ntaho byazatugeza.

  • Reka dutegereze turebe koko niba Muvunyi yashyiramo kariya kayabo kamafaranga.Ese yabanje akayashyiramo maze akabona kuvuga?

  • Welcome kandi tukuri i nyuma. ariko se IGIKONA APR kiri hariya ubwo cyo ntikije kubyitambikamo!?? umunsi APR yaretse ishyari football yacu izatera imbere

  • BWANA Muvunyi urakaza neza muri gikundiro tuzagushyigikira kandi bizagaragarira ku ma stade, ikindi ku bakinnyi bari mu ikipe abenshi bazagumemo ahubwo hongerwemo abandi bake.

  • Mugabanye amatiku.Courage MUVUNYI n’ubundi kugaruka ni initiative yawe.

  • Mwarimwabona ijoro ryitsinzi yagikundiro buriwese abamwenyura.ubuhamya butangwa nabacuruzi bicyokunywa.

  • Thx, Muvunyi ibitekerezo ufite ni byiza uri umuntu w’umugabo.

  • UMVA MAN NI BYIZA KO YAGARUKA MURI FOOTBALL HAKAGARAGARA GUHANGANA NYAKO (COMPETITION) ATARI IZINA GUSA. BA MUKEBA BAKOMEYE BAKABONEKA!! ATARI UKUGIRA IKIPE IMWE IFITE UBUSHOBOZI IMIRA IZINDI! APR IZAKOMERA KUKO RAYON SPORT IKOMEYE IBYO TUBYIMVIKANEHO! IYI NI INKURU NZIZA KU MUNTU WESE UKUNDA FOOTBALL YO MU RWANDA NASHAKA ABE AFANA IKI? ARIKO BARAYON MUZAHINDURE IZINA KABISA! GIKUNDIRO NI IZINA SENTIMENTAL! URI GIKUNDIRO WAJYA UGIRA IMBABAZI MU GUHANGURA AMAKIPE! MUYITE IZINA RIHANGANA URUGERO: RED DEVILS, GUNNERS, REDS,MUZINGA…. MUKUREMO SENTIMENTS WANA

Comments are closed.

en_USEnglish