Digiqole ad

Patriots BBC yatsinze Espoir BBC ikomeza urugendo igana ku gikombe

 Patriots BBC yatsinze Espoir BBC ikomeza urugendo igana ku gikombe

Patriots Basketball Club yaraye itsinze Espoir BBC ku manota 70-57 bituma ikomeza gusatira kongera gutwara igikombe cya Shampiyona n’ubundi yari isanganywe.

Kugeza ubu Patriots Basketball Club niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona

Ni umukino Patriots BBC yagendaga irusha Espoir BBC amanota kuko mu gace ka mbere k’umukino Patriots yatsinzemo amanota 20-15 mu gace ka kabiri itsindamo amanota 15-13 mu gace ka gatatu ikomeza kuyijya imbere n’amanota 12-7. Mu gace ka nyuma ho batsinzemo amanota 23-19.

Patriots BBC kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12 .

Ntiratsindwa umukino n’umwe ikaba ikurikiwe na REG BBC ifite amanota 11 naho Espoir BBC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ikenda.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu ni uwahuje UGB BBC yatsinze IPRC-Kigali amanota 90-82.

Uko imikino yarangiye:

UGB BBC 90-82 IPRC Kigali BBC

-Espoir BBC 54-70 Patriots BBC

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish