Digiqole ad

Patrick Muhire amaze imyaka 9 ahanga imideli

 Patrick Muhire amaze imyaka 9 ahanga imideli

PATRICK MUHIRE FASHION DESIGNER Photo Robert Kayihura

Abakurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda bazi inzu y’imideli ‘Inkanda House’ ya Patrick Muhire, uyu ni umwe mu bahanga imideli bubatse izina, guhanga imideli yabitangiye mu 2008.

PATRICK MUHIRE FASHION DESIGNER Photo Robert Kayihura

Guhanga imideli yabitangiriye mu bukwe bwa mushiki we. Ati “Mu 2008 nibwo natangiye guhanga imideli, twari twazengurutse ahantu hose dushaka imyenda yo kwambara mu bukwe bwa mushiki wanjye twayibuze, naje kugira igitekerezo cyo guhanga imyambaro yanjye.

Mpanga imyambaro ndetse n’ibijyana nayo byose (bijoux) kugira ngo imyenda igaragare neza, iyo ngiye gukora imyambaro ndayitekereza narangiza ngashushanya, iyo myenda ishushanyije ikabona kudodwa.” 

Mu myaka icyenda amaze muri uyu mwuga avuga ko ugenda utera imbere.

Ati “Nkurikije aho twavuye n’aho turi kugana ubona ko hari intambwe nziza abahanga imideli bo mu Rwanda bamaze gutera, kuri njye mbona uruganda rw’imideli rwaguka buri munsi.”

Muhire yemeza ko igitsina gabo aricyo kigaragara cyane mu bijyanye no guhanga no kumurika imideli mu Rwanda ndets engo no mu gitarao cyo kumurika imideli “Kigali fashion week”, bakiriye abasore benshi kuruta inkumi mu bashakaga kumurika imideli.

Uyu muhanzi ni umwe mu bishimirwa n’abantu batari bake, kuri we ngo asanga biterwa n’uko yita ku bakiliya be.

Ati “Kuva natangira guhanga imideli ntekereza ko ibikorwa byanjye bikura umunsi ku wundi, navuga ko ikibitera ahanini ari uburyo nita ku bangana bose, ngerageza gushyira umwihariko mu myambaro mpanga.”

Inzu ye y’imideli yayise ‘Inkanda House’

Patrick Muhire agira ati “Inkanda wari umwambaro wa kera w’abagore, wabaga ukozwe mu mpuzu. Impuzi zari ’tissue’, zabaga zikozwe mu giti cy’umuvumu. Barazikoraga zikageza aho zoroha ku buryo umuntu ashobora kuzambara.

Inkanda zashoboraga kuba mu ruhu bitewe na ‘classe sociale’ umuntu yabaga arimo, bayambariraga mu mabere.”

Avuga ko buri wese wifuza gukora umwuga wo guhanga imideli agomba kubyitondera kandi ngo gahoro gahoro biraza.

Ati “Hari ubyuka mu gitondo akumva akunze umwenda kuko yawubonye kuri televiziyo, akumva na we yawukora, akumva na we yabaye umuhanzi, ntabwo kuba umu ‘fashion designer’ ari uko. ‘Fashion designer’ agomba kuba ari umu ‘artist’ (umuhanzi) cyane cyane ari ibintu yavukanye bimurimo.”

Ngo iyo wavukanye iyo mpano ya ‘art’ (guhanga) birakorohera no guhanga umwambaro, bisaba umuntu kutitinya,  ikindi ngo ni ukutagira ubunebwe no gukunda ibyo ukora.

Muhire yamuritse imideli mu biguhu bitandukanye ahereye mu Rwanda,  Congo Brazzaville,  Uganda, mu Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi.

Yamuritse imyenda ye mu bitaramo bitandukanye, harimo ‘Bagirinkanda fashion show’ cyabaye mu 2009, Kigali fashion week, Africa fashion reception n’ahandi.

Kugeza ubu amaze gukora imbumbe y’imyambaro ‘collection’ 15 , muri iyo hari iyitwa Umuraza collection, Marie Antionette collection, Umwashi, Inkanda n’izindi.

Imwe mu mideliya ya Patrikc Muhire

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish